Hatanzwe ibihembo bya Rwanda International Movie Awards ku nshuro yabyo ya 8, bikaba byitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu bihugu binyuranye byanatumye ibyishimo birushaho kuba byinshi.
Mu ijoro ryo kuwa 01 Mata 2023 rishyira uwa 02 Mata 2023 nibwo
hatanzwe ibihembo mu byiciro bitandukaye, bikubiyemo ibyatanzwe ku rwego
mpuzamahanga, mu karere no mu gihugu imbere.
Gusa hirya y’ibyishimo bikomeye buri umwe wagiye wegukana igihembo yagaragazaga, hari ibindi bintu byagiye bisa n’ibitungura abantu kubera uburyo byakozwemo cyangwa n’uko byavuzwemo.
Ibyo tukaba twifuje kubigarukaho duhereye ku gikorwa cyakozwe n’Umuyobozi
Nshingwabikorwa wa RIMA, Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool.
Kuva mu kwinjira kwe yari afite umwihariko yaba mu myambarire n’abari
bamushagaye, barimo n’umunyabigango warebereraga umutekano we n’uburyo ku nshuro
ya mbere yumvikanye mu ijambo ry’ikaze avuga mu buryo butomoye icyongereza, ibintu nabyo byatunguye abamuzi kuva yinjiye mu ruganda rw’imyidagaduro.
Gusa icyatunguye abantu kurushaho ni ubwo yajyaga gutanga igihembo
kuri Best Inspirational International cyegukanwe n’umuherwe kabuhariwe akaba n’umwe mu bamaze igihe kitari gito mu ruganda rwa sinema nyafurika by’umwihariko
muri Nigeria.
Uyu mugabo w’imyaka 61, Richard Mofe Damijo wanabaye mu nzego z’ubuyobozi
bwa Nigeria kuri ubu ubarirwa mu mutungo wa miliyari 8Frw, ubwo Alliah yajyaga
kumuha igihembo yabanje gushyira amavi hasi.
Ibintu bidasanzwe mu muco nyarwanda ariko na none bikunze
gukorwa mu bihugu byinshi bya Africa, by’umwihariko muri Nigeria ari naho uyu mugore
asigaye abarizwa. Yavuze ko amwubaha cyane kubera ibigwi yubatse, ariko akaba
yaremeye kujya muri filimi ye.
Ine Edo, uyu mugore nawe uri mu batunze agatubutse ku myaka ye 40
aho amaze igera kuri 23 akina filimi, ubwo yatambukaga ku itapi itukura yahawe
amashyi menshi mu bihe byose yagerwagaho, n’igihe yajyaga kwakira
igihembo yegukanye cya Best Actress International.
Ibi ariko bikaba bitari kubw’ibigwi yubatse gusa ahubwo n’uburyo
ateyemo nk’igisabo, munda zeru aka ya mvugo nabyo biri mu byatumye benshi mu bari
muri Crown Conference batamukuraho ijisho, kandi ubona ko batewe ubwuzu no
kumubona.
Imvugo ya Clapton Kibonge irimo gushima no gusa n’ukocora nayo
ntizibagirana, ubwo uyu mugabo w’abana 2 yajyaga kwakira igihembo cy’umukinnyi
mwiza w’umwaka, icyiciro yaheshejwe na filimi Umuturanyi.
Yumvikanye ashima umuryango we aho yari yanaje aherekejwe n’umugore
we n’umwana we mukuru, ibyo ariko byasaga nk’ibisanzwe ariko uburyo yakoreshaga
imigani y’imigenurano abwira abanyamahanga bari aho, ni ibintu byatigishije
inyubako abantu biyamira cyane.
Hari aho yavuze ko agiye guha ubutumwa mu cyongereza abanyamahanga
bahari, birangira agize ati: “Utabusya abwita ubumera.” Ubundi ngo “Ubugabo si
ubutumbi.”
Muri ibi bihembo hatanzwe igihembo kihariye ku mukinnyi
Nsanzamahoro Denis wamamaye nka Rwasa, washimiwe uruhare rukomeye yagize mu
iterambere ry’uruganda rwa sinema nyarwanda.
Iki cyiciro kiswe “Best Legendary”, bikaba byatunguranye ubwo
umuvandimwe we yahagurukaga abantu bakongera kumwibuka, kubera ukuntu basa cyane
akaba kandi yari aherekejwe n’umwana w’umusore Alliah Cool yise umwuzukuru wa
sinema, akanatangaza ko ari umuhungu wa Rwasa.
Hari n’ibindi bitandukanye bidasanzwe byose byagendaga bizamura ibyishimo by’abitabiye mu buryo bw’imbonankubone itangwa ry’ibi bihembo, kandi bizakomeza kugenda binyura abazakomeza kubireba binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Birimo n’ukuntu umwe mu basore bagezweho uzwi nka Mitsutsu yerekanye ko akunda bikomeye Bahavu Usanase Jeannette, mu bari aho bose ari we ahitamo akajya kumuhobera.
Umuherwekazi umaze imyaka igera kuri 23 mu ruganda rwa sinema ni we wabaye umukinnyikazi mpuzamahanga w'umwaka, ashimira uko abanyarwanda bakiramo abantu
Ine Edo kandi uko ateye nk'igisabo byatunguye benshi, bituma yerekezwaho amaso na benshi
Aha Ine Edo yarimo aganira n'umukinnyi mpuzamahanga wa filimi Alliah Cool, uri no mu bayoboye ibihembo RIMA uyu mwaka
Alliah Cool yatunguranye ubwo yajyaga guha igihembo Richard Damijo agapfukama, ibitamenyerewe mu muco nyarwanda
Ubwo umuherwe (ni umwe mu bakinnyi ba filimi bakomeye muri Africa) yinjiraga mu cyumba cy Crown Conference cyarimbishirijwe kwakira ibirori bya RIMA
Clapton Kibonge wavuze ikinyarwanda yise icyongereza k'inshoberamahanga abwira abanyamahanga, yazamuye amarangamutima ya benshi
Icyiciro cy'umukinnyi mwiza w'umwaka yegukenye yagituye abana be n'umugore
Imyitwarire ya Mitsutsu kuri Usanasa Bahavu Jeannette yerekanye ko amukunda by’akataraboneka uburyo yabikozemo binezeza benshi nabyo byari filimi
Umuvandimwe wa Nsanzamaho Denis wamamaye nka Rwasa watabarutse mu wa 2019, n'umuhungu we bari mu batunguranye muri RIMA
AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO