Dr Goodluck Ebele Jonathan wayoboye igihugu cya Nigeria n’itsinda ry’abana b’ababyinnyi Triplets Ghetto Kids ryo mu gihugu cya Uganda, bari mu begukanye ibihembo ‘The African Heritage Concert and Awards’ byatangiwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Ni mu birori
bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023, mu
muhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel.
Byitabiriwe
n’uwahoze ari Umugaba w’Ingabo za Nigeria ku butegatsi bwa Dr Goodluck Ebele
Jonathan, Michael Oghiadomhe, Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubuzima, Hon.
Norwu G. Howard wari uhagarariye Visi Perezida wa Liberia, Dr Jewel n’abandi bayobozi
mu nzego zitandukanye barimo ababaye Perezida, abanditsi b’ibitabo, abafite
imishinga yahinduye ubuzima bwa benshi mu batuye umugabane wa Afurika.
Mu gutanga
ibi bihembo, byahujwe no gutaramirwa n’abahanzi barimo umuhanzikazi Alyn Sano
waririmbye indirimbo zirimo ‘None’, Itorero Ibihame by’Imana ryasusurukije
abantu mu mbyino za Kinyarwanda, Neptunez Band ndetse na Triplets Ghetto Kids
basusurukije abantu binyuze mu mbyino babyinnye.
Ibi bihembo
bigamije gushimira abanyafurika bagize uruhare mu iterambere ry’abanyafurika
bagenzi babo.
Umunya-Uganda,
Victoria Nalongo Namusisi yahawe igihembo ‘African Humanitarian Award’. Mu
ijambo rye yashimye Imana 'kubwo kunshoboza gukora ibikorwa bitandukanye, kuva
mu myaka 30 ishize'.
Yatuye iki
gihembo Se witabye Imana wari umurobyi 'utarigeze ujya mu ishuri', ariko ‘akamfasha
kuba uho ndi we uyu munsi’.
Uyu mugore yavuze
ko hari umwana yafashije kuva mu buzima bwo ku muhanda, ubu yiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza. Yanashimye umuryango we 'wanshyingikiye'.
Christelle
Kwizera wo mu Rwanda yegukanye igihembo ‘African Humanitarian Award-Innovative
Social Enterprise’; Yavuze ko iki gihembo 'giteye ishema' kandi 'nishimira ko
ibikorwa byanjye byatangiye kumenyekana'.
Yegukanye
iki gikombe abicyesha ikigo yashinze yise ‘Water Access Rwanda’, kigamije
gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi meza. Yavuze ko ubu amaso ayerekeje ku isoko
ryo muri Nigeria.
Yavuze kandi ko ubwo
yatangizaga uyu mushinga yari agamije gufasha abantu kubona amazi meza hirya no
hino mu bihugu, kandi muri iki gihe bakorana n'abantu barenga 160 bari mu kigo
cye. Iki gihembo yagituye umuryango we.
Emmanuel wo
muri Nigeria nawe yegukanye igikombe; uyu musore afite umushinga ugamije
kurandura ubukene n'inzara muri Afurika.
Ahawe
ijambo, yavuze ko atuye iki gihembo 'abana bose bo muri Afurika' kandi
kigaragaza. Yashimye buri wese ukora ibikorwa by'urukundo bifasha abandi.
Mu bandi
bahawe ibihembo barimo Dr Ifie Sekibo washinze Heritage Bank PLC, Olumide
Akpata, Eng. Simbi Kesiye Wabote, Hamzat Lawal washinze ‘Connected Development’,
umunya-Kenya Prof. Plo Lumumba, ndetse na Triplets Ghetto Kids.
Ubwo
bashyikirizwaga iki gikombe, aba bana bavuze ko bavuye kure habi ariko bageze
kure heza, basaba Imana gukomeza kubarinda.
Mu bandi
begukanye ibihembo barimo Khama Iana Khama wayoboye Botswana. Yashimye iki
gihembo yahawe, anatera imbaraga umuryango wa African Heritage utegura ibi
bihembo.
Mu ijambo
rye kandi yashimye abahanzi bose babataramiye bubakiye inganzo yabo ku muco
w'akaranga kacu'. Ati 'Ntewe ishema namwe ku bwo gushima ibikorwa byanjye
n'iby'abandi. ibi birantera imbaraga.... kandi bizatera imbaraga
n'abandi.' Igihembo cye yagituye
ababyeyi be.
John
Pombe Magufuli wayoboye Tanzania akaza kwitaba Imana, yahawe igihembo ‘Africa
Icon Award’. Cyakiriwe na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj. Gen. Richard
Mutayoba Makanzo.
Mu mashusho
yatambukijwe, hagaragajwe ibikorwa binyuranye yakoreye igihugu cye, imishinga
migari n’icyerekezo yari afite mu guteza imbere Afurika.
Ubwo
yasozaga itangwa ry’ibi bihembo, Visi-Perezida wa Liberia, Dr Jewel Howard-
Taylor yashimye buri wese wahawe ibi bihembo, anashima ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe
imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Uwahoze ari
Perezida wa Botswana, Dr. Seretse Khama Ian Khama yahawe igihembo ‘African
Philanthropist Award’, kubera uburyo yaharaniye uburenganzira bwa muntu.
Yayoboye Botwasana mu gihe cy’imyaka 10. Yavuze ko buri wese akwiye gutekereza
uko sosiyete izamufata nyuma yo kuva mu nshingano
Dr. Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria yahawe igihembo ‘African Democracy and Peace Icon Award’, kubera uburyo yemeye gutanga ubutegetsi mu mahoro. Uyu mugabo yayoboye Nigeria hagati ya 2010 na 2015-Yavuze ko kuri we imyaka itanu yari ihagije
Umunyarwandakazi Christelle Kwizera washinze ikigo ‘Water Access Rwanda’, yahawe igihembo acyesha ibikorwa bye byo kugeza amazi meza ku baturage. Agaragaza ko mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere bashaka kugeza ibikorwa byabo nibura ku bantu miliyoni 30
Triplets Ghetto Kids bahawe igihembo ‘Africa Entertainment Awards’, bashinzwe mu 2014 bigizwemo uruhare na Daouda Kavuma. Barazwi cyane kuva ku ndirimbo ‘Unforgettable ya French Montana babyinnyemo, imikino y’igikombe cy’Isi mu 2022 babyinyemo n’ibindi
John Pombe
Magufuli wabaye Perezida wa Tanzania yahawe igihembo ‘African Icon Award’-
Cyakiriwe na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Major General Richard Mutayoba
Makanzo. Ni igihembo Magufuli acyesha impinduka yakoze mu gihugu cye, kurwanya
ruswa n’ibindi
Patrick Loch Otieno Lumumba [PLO Lumumba] yahawe igikombe ‘African Advancement Icon Award’. Uyu mugabo arazwi cyane kubera imbwirwaruhame yavuze/avuga mu bihe bitandukanye, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’amategeko
Umuhanzikazi Alyn Sano yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo ze zirimo ‘None’, yakunzwe mu buryo bukomeye. Yaherukaga gutanga ibyishimo mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023
Itorero Ibihame by’Imana riherutse gukora igitaramo gikomeye muri uyu mwaka, ryataramiye abashyitsi bagendereye u Rwanda
Umuhango wo gutanga ibi bihembo ‘The African Heritage Concert and Awards’ wayobowe n’Umunyarwandakazi Makeda Mahadeo [Uri iburyo] ndetse n’umunya-Nigeria, Oscar Oyinsan [Uri ibumoso]
Ibi bihembo
by'indashyikirwa bihabwa abakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu ngeri zinyuranye
z'ubuzima nka Politiki, ubugiraneza, ubuhanzi n'umuco, ikoranabuhanga
n'ubumenyi n'ibindi
Kanda hano ureba andi mafoto menshi
AMAFOTO: Rwigema Freddy-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO