Kigali

Bahavu Jeannette yegukanye ibihembo bitatu birimo icyamuhesheje gutsindira imodoka muri ‘RIMA’ -AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/04/2023 1:07
3


Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Bahavu Usanase Jannet, yahigitse bagenzi be 19 yegukana igihembo cy’umukunzi ukunzwe muri Cinema (People’s Choice) bimuhesha imodoka, mu bihembo Rwanda International Movie Awards ‘RIMA’, byatanzwe ku nshuro ya munani.



Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023, mu muhango wabereye kuri Crown Conference i Nyarutarama muri Kigali.

Byitabiriwe n’abakinnyi ba filime b’amazina azwi mu Rwanda, mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, abo muri Nigeria batumiwe n’abandi.

Ryari ijoro ridasanzwe kuri Cinema y’u Rwanda, kuko buri wese yari afite umutima uhagaze yibaza uwegukana igikombe muri buri cyiciro.

Igihembo gikuru muri ibi bihembo cyegukanwe na Bahavu Jannet, cyari gihataniwe n'abantu 20 barimo ab'igitsinagabo n'ab'igitsinagore.

Yacyekukanwe hagendeye ku manota yatanzwe mu ngendo zitandukanye zakozwe ndetse n'amatora yakozwe binyuze mu ikoranabuhanga.

Imodoka yegukanye yatanzwe n'umuterankunga mukuru ariwe Ndoli Safari imwe muri kompanyi zikodesha zikanagurisha imodoka nziza hano mu Rwanda.

Muri ibi bihembo kandi yegukanye igihembo cy’umukinnyikazi mwiza w’umwaka (Best Actress) abicyesha filime ye 'Impanga'.

Mu magambo ye yashimiye Imana agira ati: ”Urakoze Yesu ashimwe ku bw’iki gihembo mpawe. Ndashima Imana ku bw’iki gihembo, ni gacye dukora cyane hakagira ababibona bakabishima, ndagushimiye ko wakuye impano yanjye ku rwego rumwe ukayigeza ku rundi rwego.”

Yegukanye igihembo cya filime nziza y'uruhererekane ariyo "Impanga Series". Umugabo we yashimiye abayigiramo uruhare bose n'abayikurikira.

Bahavu ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze igihe kirekire. Yamamaye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid. Yanyuze mu itangazamakuru aba n'umwe mu bagore bambaye neza dore ko afite n’ubuhanga mu gutunganya imyambaro.

Kuwa 27 Werurwe 2021 ni bwo yashyingiranwe na Ndayirukiye Fleury.

Bahavu ugiye kuma igihe kingana n'ikinyacumi muri sinema yahize abandi mu byiciro bitandukanyeIbyo ageraho byose ahamya ko abiheshwa n'Imana n'umugabo we

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHAVU NYUMA Y'UKO YEGUKANYE IBIKOMBE BITATU

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Riberakurora1 year ago
    Mumbabarire byange igitekerezo Cyanjye Nti mukinyonge Ubu muzasobanukirwa kwambara kugeza ryali buhavu wambaye ibintu bitajyanye birambabaza kubera agahararo gusa Ubwo urareba ugasangabiyo ngofero ijyanye kiyo kanzu ni ikintu cyo mu mu ijosi Weee mutangiye kubeshya ibintu byari bigeze aho biryoshye Mufite fr mukeneye ko babambika Ntakubona ba miss Naomi bateyemo ingofero Ngo Nawe uteremo bitanajyanye Ingofero itajyanye nibikanzu isakoshi itajyanye mbese numvise narira kubera ukuntu nzi uri umuntu wiyiziho ubusirimu ariko hano washije urutare mba ndoga Musinga muracyarinyuma mu myambarire
  • Tuyishime Denyse 1 year ago
    Byiza cyanee
  • Tuyishime Denyse 1 year ago
    Nibyiza rwose Cong bahavu



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND