RFL
Kigali

Poland: Boris Mugabo wasohoye indirimbo ya kabiri arasaba abaramyi bagenzi be kuba umunyu n'urumuri rw'isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/04/2023 0:28
0


Umuhanzi Boris Mugabo Nsanzabandi utuye i Burayi mu gihugu cya Poland mu Mujyi wa Bialystok, yageneye ubutumwa abahanzi bagenzi be bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Boris Mugabo usengera muri Zion Temple Celebration Center (Muhanga- Parish) iyo ari mu Rwanda, aracyari ingaragu, akaba atuye muri Pologne. Avuga ko kuririmba ari impano yivumbuyeho akiri muto. Yakunze kuba mu makorali aho yagiye asengera hose.

Avuga ko mu matorero yakoreye umurimo w'Imana, yabaga muri korali cyangwa worship team. Ati "Ndabizamukana nkomeza kuyabamo no mu bigo by'amashuri nagiye nshamo, ni bwo naje kuza ino ku bw'impamvu z'ishuri muri 2020 iri kurangira, ntekereza ku murimo, ntangira gukora Career Solo".

Asobanura ko yabitekereje kuko yari amaze kubona atagifite za 'Worship team', kandi atari bureke ngo impano izime. Aragira ati "Ntangira umuziki gutyo, indirimbo ya mbere nayisohoye mu" 2021 yitwa Yesu ni Umugabo", ubu indi ikurikiye ni "Umpe imbaraga".

Uyu muhanzi umaze gukora indirimbo ebyiri, yabwiye inyaRwanda ko inganzo y'indirimbo ye "Yesu ni Umugabo" ari nayo yahereyeho, yaje ubwo yari yicaye arimo gutekereza "kuba nakora indirimbo yo gushima ababyeyi ko bandeze neza, aho ngeze nkaba ndi umugabo".

Avuga ko yahise yibuka icyanditswe kuri muri 1 Korinto 1:31 ngo uwirata yirate Uwiteka, ni bwo yahise agambirira mu mutima we kwandika indirimbo y'uko Yesu ahubwo ari we Mugabo. Ati "Nkibitekereza, nahise mbona Melody nuko numva biguyemo". 

Yungamo ati "Ndatangira ndandika nifashishije ibyanditswe bigiye bitandukanye harimo: Ibyahishuwe 5,1 no Gutegeka kwa 28,13. Ubutumwa burimo ni uko Yesu ari umugabo watsinze urugamba, agapfa ku bwacu ngo tubone ubuzima;

Ko tudakwiriye kugira ubwoba kuko yakubwiye ko tutazapfa ahubwo tuzarama, tutazaba imirizo ahubwo tuzaba umutwe, ku bw'ibyo yakoze rero, tuzafatanya n'Abamarayika n'Abera kuvuga gukomera kwe".

Boris Mugabo yadutangarije ko indirimbo ye ya kabiri yayise "Umpe imbaraga", ikaba ari isengesho ry'Umukristu uri gusaba imbaraga muri iki gihe cy'ubuhenebere, kugira ngo abashe gukora icyo ahamagarirwa gukora hakiri kare, kandi ahagarare ashikamye adatsinzwe nuburiganya bwa Satani.


Boris Mugabo amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri

Yakomoje ku cyo ateganyiriza abakunzi b'umuziki usingiza Imana, ati "Ni ukubaha indirimbo nziza, zuje ubutubwa zibafasha gusenga kandi zikanabakomeza muri ubu buzima, tukazasoza urugamba neza. Ikindi ni ukubaha na album, ndetse n'ibitaramo byinshi tugakomeza gutaramira Imana".

Boris avuga ko kwinjira mu muziki we, "intego nyamukuru y'umuziki wanjye ni isengesho, kuzana benshi kuri Kristo, no kwigisha Bibiliya, gufasha abayisoma cyangwa abatayisoma gufata amagambo yayo mu mutwe, ariko binyuze mu ndirimbo".

Uyu musore avuga ko mu buhanzi bwe yibanda ku byanditswe cyane iyo ari kwandika indirimbo. Ati "Ibi impamvu mbikora gutya ni ukugira ngo na wa wundi udakunda gusoma Bibiliya, ariko akunda umuziki azabyumve mu ndirimbo noneho atware iryo jambo;

Nubwo atahita amenya aho ryanditse muri Bibiliya ariko azaba arizi kandi ni cyo gikuru, nagirirwa ubuntu rero bwo kujya aho bigisha ijambo ry'Imana akaryumva, azahita arushaho kurifata anarigenderemo kuko azaba asanzwe aryumva muri ya ndirimbo"

Boris Mugabo yabwiye inyaRwanda ko abahanzi bagenzi be bakora umuziki wa Gospel, bakwiriye kurangwa n'indangagaciro za Gikristo zirimo: "Gukunda Imana na Mugenzi wacu, Kuba umunyu n'urumuri rw'isi no Guhuza ibyo turirimba n'ibyo dukora aho batureba n'aho batatureba".


Boris Mugabo arasaba abaramyi bagenzi be kuba umunyu w'Isi

REBA INDIRIMBO "UMPE IMBARAGA" YA BORIS MUGABO


REBA INDIRIMBO "YESU NI UMUGABO" YA BORIS MUGABO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND