RFL
Kigali

Alex Dusabe yongereye Aime Uwimana na Prosper Nkomezi mu bazamufasha muri 'Integrity Gospel Concert'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/04/2023 23:15
0


'Integrity Gospel Concert' ni igitaramo cy'imbaturamugabo gitegerejwe na benshi muri uyu mwaka. Ni igitaramo mpuzamahanga cyateguwe n'umuramyi Alexis Dusabe, agitumiramo abaramyi b'amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere.



Iki gitaramo "Integrity Gospel Concert" kizabera muri Camp Kigali kuwa 21 Gicurasi 2023. Alex Dusabe wagiteguye, azafatanya n'abandi baramyi bakunzwe barimo Apotre Appolinaire w'i Burundi, Nduwimana David utuye muri Australia, Aime Uwimana na Prosper Nkomezi.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Alex Dusabe yavuze ko impamvu yongereye Aime Uwimana na Prosper Nkomezi mu bazaririmba muri iki gitaramo cye. Yavuze ko "Prosper agira indirimbo ziryohera umutima cyane, wumva rwose zikora mu mutima, zikazana ibinezaneza byinshi".

Ubwo yavugaga kuri Aime Uwimana, yavuze ko afite inararibonye, bityo gufatanya nawe "ni umugisha ukomeye." Yongeyeho ati "Arimo ubuntu bwinshi bw'Imana. Afite Umwuka w'Imana, ni umuhanga rwose". 

"Nibaza ko guhuriza imbaraga hamwe, bizarema ikintu gikomeye cyo mu buryo bw'umugisha uva mu Ijuru, mu mitima y'abantu. Abo bantu bose nibaza ko duzasiga 'impact positif' [ingaruka nziza] yo mu buryo bw'Umwuka mu mitima y'abantu bose bazaza muri ibi bitaramo byose turi gutegura".

Alex Dusabe yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka 'Umuyoboro, Kuki Turira, Ngwino' n'izindi nyinshi zihuriye ku butumwa bwo Kuramya no Guhimbaza Imana. Kompanyi yashinze ya East Africa Gospel Festival ifite gahunda yo gutegura ibitaramo ngarukamwaka bigamije gusakaza Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kugarurira ibyiringiro abihebye.

Dusabe aherutse kubwira inyaRwanda ko impamvu igitaramo cye yacyise "Integrity Gospel Concert", ari ukubera ko Imana ikwiriye amashimwe. Ati "Ikwiriye icyubahiro no gushyirwa hejuru, ni iyo Kwizerwa. Ni Imana iri 'Integre' kandi iduhamagarira kuba abizerwa muri Yesu Kristo. Niyo ikwiriye icyubahiro cyose, Gushimwa no gushyirwa hejuru, Ikwiriye no gutaramirwa."

Avuga ko intego y'ibitaramo bye ar "ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry'Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk'uko ijambo ryayo ribivuga ngo 'Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami."

"Integrity Gospel Concert" yayitumiyemo Apotre Appolinaire agendete ku kuba ari umuntu ukomeye muri uyu murimo wo kwamamaza Ubutumwa bwiza hakoreshejwe indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana. Yatumiye kandi David na we wabanye cyane na Apollinaire, ubu uba muri Australia.

Asobanura ko muri East African Gospel Festival, bazajya bakorana n'abahanzi bo mu Karere baririmba ubutumwa bwiza, ubu bakaba barahereye i Burundi ariko "twifuza no gushaka abandi bo gukorana muri ibi bihugu bigize Akarere kacu (East Africa)". 

Arakomeza ati "Aba nibo tuziranye kuva kera, Apollinaire na David twabigiyeho byinshi, bafite inararibonye mu gukoranya abantu benshi, tuzafatanyiriza hamwe Guhimbaza Imana, ndanaboneraho kubashimira ko bemeye kuzaza kwifatanya natwe mu gitaramo cyiza."

Alex Dusabe avuga ko umusaruro witezwe muri iki gitaramo ari ukwamamaza ubutumwa bwiza. Ati "Nitubonamo abahindukirira Umwami Yesu, bizaba ari inyungu ikomeye mu bazaza bose. Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri, ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo)."

Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo yise "Umuyoboro" n'izindi zitandukanye, yavuze akamaro k'abaterankunga n'abafatanyabikorwa, avuga ko ari abantu bo kubahwa. Ati "Numva nzabagezaho gahunda yo kwamamaza Ubutumwa bwiza mu Karere hose, hanyuma nibadukundira bazaba abafatanyabikorwa muri uyu murimo". 


Alex Dusabe n'abandi baramyi bakunzwe bagiye guhurira mu gitaramo cy'amateka


Apotre Appolinaire wuje ibigwi mu muziki wa Gospel mu Karere azaririmba muri iki gitaramo


Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop' yongerewe mu bazaririmba muri iki gitaramo


David Nduwimana utuye muri Australia ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Alex Dusabe


Prosper Nkomezi ufite indirimbo ziryohera benshi barimo na Alex Dusabe azaririmba muri iki gitaramo mpuzamahanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND