RFL
Kigali

Rwamagana: Umubiri w'umugore waburiwe irengero umugabo we akavuga ko yagiye muri Uganda wabonetse mu bwiherero

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/04/2023 23:26
0


Mu karere ka Rwamagana mu Bwiherero buri mu rugo rw'umuturage, hakuwemo umubiri w'umugore byavugwaga n'umugabo we ko yamutaye akajya muri Uganda.



Kuwa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2023, umuryango w'umugore witwaga Rebecca Ayinkamiye  wataburuye mu bwiherero umubiri we nyuma y'amakuru yatanzwe na muramu w'uwahoze ari umugabo wa Nyakwigendera.

Amakuru yatanzwe n'umugore wa Muramu wa Nyakwigendera Ayinkamiye, niyo yatumye hamenyekana ko yishwe, umurambo ukajugunywa mu bwiherero.

Uyu Muramu w'umugabo wa Nyakwigendera, yahamagaye murumuna wa Nyakwigendera aramubwira ati "Umugabo yankubise arashaka kunyica nk'uko bishe mukuru wawe".

Amakuru twahawe ni uko murumuna wa Nyakwigendera yahise ageza ikirego kuri RIB, uwatanze amakuru n'umugabo bamaze iminsi ibiri bafunzwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Umunyamakuru wa InyaRwanda yahawe amakuru ko mu rugo rw'uwitwa Dieudonne Harelimana mu mudugudu wa Kirehe, akagari ka Nyagasenyi, mu murenge wa Kigabiro, hari abaturage bagiye gushakira mu bwiherero umubiri w'umuntu wabo wajugunywe mu bwiherero bakeka ko hashize imyaka 14 yishwe n'umugabo we.

Ubwo twahageraga twahasanze Mutsinzi Phenias, umubyeyi ndetse n'abavandimwe be. Aganira na InyaRwanda mbere yo gushakisha umubiri w'umukobwa we waburiye irengero mu 2009, yagiraga ati" Umwana wanjye yabuze muri 2009 twabaza umugabo we akatubwira ngo yagiye i Bugande.

Mwaka wa 2012 umwana wanjye murumuna wa Ayinkamiye yatanze ikirego kuri Polisi bamuhaye impamagazi aho kwitaba aracika twumva batubwira ko yagiye i Bugande."

Umutoni Divine, murumuna wa Ayinkamiye wishwe, yabwiye InyaRwanda ko bakeka ko Harelimana Dieudonne wari umugabo we ari we wamwishe.

Ati: "Mukuru wanjye twabanaga hano muri 2009, uwo munsi mperuka kumubonaho yamanutse hariya hepfo akimara kugenda umugabo, yahise adufata njye n'umwana wabo atujyana ku muhanda adutegera igare dusanga mama wanjye.

Umugabo yaje ku mugoroba atwara umwana we ariko njyewe ansiha iwacu. Hashize iminsi ibiri yabwiye iwacu ko yabuze mukuru wanjye."

Umuryango wa Nyakwigendera wabonye umubiri wa Ayinkamiye Rebecca ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu. Nyuma yo kubona uwo mubiri, abo mu muryango we basabye guhabwa ubutabera.

Amakuru InyaRwanda yahawe m'umuturage utashatse kuvuga amazina, yavuze ko nubwo yageze muri uwo mugududu byarabaye ubwo yahimukiraga, ariko byavugwaga n'abaturage ko Harelimana Dieudonne yishe umugore we ndetse hari amakuru avugwa ko aba mu gihugu cya Uganda.

Twagerageje kuvugana n'inzego z'ibanze aho uyu muryango utuye, ntibyadukundira kuko batabonetse kuri telefone zabo ngendanwa. 

Twanagerageje kuvugana n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ariko ntibyadukundiye kuvugana na Dr. Murangira B. Thierry Umuvugizi w'uru rwego, ndetse twamwoheje ubutumwa bugufi ariko ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarabusubiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND