RFL
Kigali

Minisitiri Musabyimana yahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo kwimika Musenyeri Twagirayezu-AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/04/2023 21:15
0


Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, yahagarariye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, mu muhango wo kwimika umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo.



Umuhango wo kwimika Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vienney, umushumba mushya wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, wabereye kuri sitade Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2023.

Uwo muhango witabiriwe n'abasenyeri baturutse mu madiyosezi 9 yose mu Rwanda ndetse n'abaturutse muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, u Burundi na Tanzania. 

Uwo muhango wanitabiriwe n'abayobozi mu nzego bwite za Leta barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana wari uhagarariye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Mgr Twagirayezu Jean Marie Vienney ukomoka muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo, yahawe inkoni y'ubushumba atangira kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo nyuma y'imyaka 4 nta mushumba wihariye iyo Diyosezi igira dore ko yayoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda Arkiyeskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali.

Mu ijambo rya Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vienney, yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kumwimika ku mugaragaro, yijeje abihayimana n'abakirisitu kunga Ubumwe nabo.

Yagize ati: "Icyampa mu nshingano mpawe uyu munsi ngo nshobore kumva Yezu no kumwizera. Ndashimira Papa Francis, wampaye ubwepiskopi kandi akansabira nanjye ndamusabira igihe cyose. Ndashimira Abepisikopi banyakiriye mu rugaga rw'abepisikopi, Ndashimira kandi Diyosezi yanjye ya Nyundo yambereye umubyeyi inkantoza no kumvira Yezu no kumwizera."

Yakomeje ati: "Bakirisitu ba Kibungo ibi byishimo byanjye bibe ibyanyu. Reka nshimire Antoine Karidinali Kambanda Arkiyeskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali wabayoboye neza kandi aho mbereye umwepisikopi agafata umwanya ngo anyereke Diyosezi, mu minsi itatu twasuye amaparuwasi 14.

Nyirubahiro Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda, nkaba mbashimira umurava n'urukundo rwabaranze mu myaka umaze ahangaha. Niyemeje nta gahato gaturutse ku bandi ko kuva ubu mbaye Umunya Kibungo ."

Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, akaba na Arkiyeskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali akaba yari amaze imyaka ine ayobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo, yasabye abihayimana n'abakirisitu gufasha Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vienney kuzuza inshingano yatorewe na Nyiributungane Papa Francis.

Ati: "Kibungo yari yarahaye Diyosezi ya Nyundo Umwepisikopi wayo wa mbere Musenyeri Aloys Bigirumwami none nayo yituye Diyosezi ya Kibungo iyiha Umwepisikopi. Ubutumwa nta muntu wabwifasha wenyine ngo agire icyo ageraho, Nyagasani niwe uduha gusohora ubutumwa uko abishaka."

Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda yungamo ati: "Umwepisikopi agomba guhora yunze Ubumwe n'abapadiri akunga Ubumwe n'abakirisitu. Abakirisitu ba Kibungo baritanga bajya inama  uwo muco muzawukomeze mufatanye na Musenyeri wanyu mumufashe gusohoza ubutumwa bwe."

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana, wari uhagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yijeje Musenyeri Twagirayezu gukomeza imikoranire myiza na Diyosezi Gatolika ya Kibungo.

Ati: "Mu izina rya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, nejejwe no kwifatanya namwe muri uyu muhango wo kwimika Nyiricyubahiro Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vienny kandi nifurije ishya n'ihirwe Mgr Twagirayezu Jean Marie Vienney mu nshingano  zo kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo."

Yakomeje ati: "Nkuko musanzwe mubizi Leta y'u Rwanda, amadini n'amatorero n'imiryango ishingiye ku kwemera iyafata nk'abafatanyabikorwa b'ingenzi bayo, bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zinyuranye z'Igihugu cyacu.

Mgr Twagirayezu tugushimiye ko wagiye uhabwa  inshingano kandi ukazikora neza, Guverinoma y'u Rwanda ikaba ikwijeje ubufatanye buhoraho kugira uzabashe kuzuza inshingano wahawe none ,twizeye ko uzakomeza gukoresha ubushishozi usanganwe ubifashijwemo n'Imana ugakora ibyiza byinshi ."

Mgr Twagirayezu Jean Marie Vienney   afite intego iri mu kilatini igira iti" AUDITE  IESUM mu rurimi rw'Ikinyarwanda igira iti "Nimwumve Yezu" yahawe ubutumwa bwo  kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo tariki ya 20 Gashyantare 2023.

Iyi Diyosezi agiye kuyobora ifite amaparuwasi 22 abarizwa mu Ntara y'Iburasirazuba turere twa Ngoma, ,Kayonza na Kirehe ndetse n'imirenge  6 muri 14 igize Akarere ka Rwamagana.

Mgr Twagirayezu Jean Marie Vienney abaye Umwepisikopi wa 5 wahawe ubutumwa bwo kuba  Umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Kibungo.

Ariko yanayobowe n'abasenyeri mu bayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali ari bo Antoine Karidinali Kambanda Arkiyeskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali wanabanje kuyobora Diyosezi hagati ya 2013 na 2019 akayivamo agiye kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali. Mgr Tadeyo Ntihinyurway Arkidiyosezi ya Kigali wacyuye igihe nawe yayoboye Kibungo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yitabiriye iyimikwa rya Musenyeri Twagirayezu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND