RFL
Kigali

Ibya Rayon Sports byasobanutse, Marine FC ikora ubusabane: Ibyaranze shampiyona y'u Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/04/2023 19:08
1


Ikipe ya Rayon Sports yakubiswe na Police FC, Marine inyagira Musanze FC naho AS Kigali yikura imbere ya Mukura VS mu mikino yo ku munsi wa 25 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Nyuma y'imikino y'ikipe y'igihugu Amavubi mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire muri 2024, shampiyona y'u Rwanda yasubukuwe hakinnwa umunsi wa 25.

Umukino wari utegerejwe na benshi watangiye gukinwa saa cyenda zuzuye aho Rayon Sports yakiriye Police FC kuri sitade ya Muhanga. 

Nyuma y'igihe kinini Police FC itazi gutsinda Rayon Sports uko bimera yaje guhindura aya mateka mabi itsinda ibitego 4-2. 

Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 14, Hakizimana Muhadjiri kuri penariti ku munota wa 25, Ntirushwa Aime ku munota wa 82 na Kayitaba J. Bosco ku munota wanyu w'umukino.

Ibitego bya Rayon Sports byo byatsinzwe na Paul Were ku munota wa 23 ndetse na Musa Esenu ku munota wa 27. 

Uku gutsindwa uyu mukino kuri Rayon Sport byatumye isa n'itangira kurebera kure igikombe bitewe n'amanota iri kugenda irushwa, n'umukino ubanza bakinnye na AS Kigali bari babuze amanota 3.


Police FC yishimira intsinzi ikomeye kuri Rayon Sports

Ku rundi ruhande, kuri sitade ya Bugesera naho haberaga umukino AS Kigali yari yakiriyemo Mukura VS, iyi kipe yo mu mugi wa Kigali yitwaye neza itsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Lawrence Juma.

Undi mukino wabaye ni uwahuje Musanze FC na Marine ariko byarangiye Marine FC ibyitwayemo neza itsinda ibitego 4-1. 

Ibi bitego 4 byatsinzwe na Mbonyumwami Thaiba ku munota wa 41 nuwa 44, Tuyishime Benjamin atsinda igitego cya 3 ndetse na Mutuyimana Djuma atsinda igitego cya 4. Igitego 1 rukumbi cya Musanze FC cyo cyatsinzwe na Peter. 

Kugeza ubu Rayom Sport ni iya 3 n'amanota 46,Police FC ni iya 5 n'amanota 39, AS Kigali ni iya 4 n'amanota 42 naho Marine FC yo ni iya 15 n'amanota 19 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda mu cyiciro cya mbere.


Muhadjiri watsinze igitego kuri penariti


Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sembagare Peter1 year ago
    Rayon yacu igeze ahalindimuka, ubu se ko tuli kwiliza INTARE turaziva munzara koko, ibyo dupfundikanya byose ntacyo bizatugezaho. Abanyamahanga 10 twaguze ntacyo batumaliye, amafaranga baguzwe apfuye ubusa. Iyo muyihera APR ikakwereka





Inyarwanda BACKGROUND