RFL
Kigali

Umuryango SPO wafashije ababyeyi batishoboye mu Karere ka Kamonyi - AMAFOTO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:1/04/2023 22:32
1


Single Parent Organization, umuryango washinzwe hagamijwe kureberera ababyeyi barera abana batishoboye kandi ari bonyine, wafashije abaturage benshi maze unabashyikiriza bimwe wari wabateguriye birimo ibiribwa.



SPO ni umuryango washinzwe kuya 29 Werurwe 2022, ushingwa n’umubyeyi witwa Icyitegetse Yvonne agamije gufasha no gutanga ubuvugizi kuri bamwe mu babyeyi bahuye n’ikibazo cyo kurera ari bonyine kandi batishoboye.

Bamwe mu bo uyu muryango ufasha, harimo abapfakazi basigaranye abana nyuma yo gupfusha abafasha babo, ababyeyi batandukanye kubera kunaniranwa mu ngo bagasigara barera abana bonyine, abakobwa basamye inda zitateganyijwe ntibafashwe bagasigarana inshingano zo kubarera bonyine, n’abandi batandukanye.

Kuya 31 Werurwe 2023 mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, ni bwo habaye igikorwa cyahuje bamwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruyenzi, abanyamuryango ba SPO, n’abaturage bafashijwe, mu rwego rwo gushyigikira izo ngo zahuye n’ibibazo bitandukanye.

Ni igikorwa kishimiwe na benshi barimo ubuyobozi bw'aka Kagali n’abandi bose, ndetse cyazamuye amarangamutima y’abaturage bafashijwe, bashima umuryango wa SPO wabatekereje.

Bimwe mu byatanzwe na Single Parent Organization kuri uyu munsi harimo umuceri, kawunga, amavuta, amasabune n’ibindi bikenerwa umunsi ku munsi mu rugo byafasha aba bantu batishoboye.

Mutoni Olga wungirije Umuyobozi Mukuru wa SPO, yashimye ubuyobozi bwababaye hafi muri iki gikorwa, ashima abanyamuryango bitanga umunsi ku munsi.

Yashimye bidasanzwe umubyeyi Yvonne ukomeje kugaragaza umutima wa kimuntu mu gufasha abatishoboye ahereye mu gihugu cyamubyaye cy’u Rwanda. Ati “Kubivuga bijya bingora ariko Yvonne musabiye umugisha uva ku Mana, kuko buri gikorwa dukora, akora ku mufuka we agafasha".

Yakomeje agira ati "Yvonne yakagombye kuba yakora ibindi bikorwa byamwinjiriza cyangwa akagura n'indi mitungo, nyamara arigomwa agafasha abantu kandi afite n'umuryango wo kwitaho".

Sebahinzi Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Ruyenzi, yabwiye uyu muryango ko ibikorwa barimo bishyigikiwe na Leta kandi abashimira kuba baratekereje kuri aba baturage babarizwa mu Kagali ayobora.

Yagize ati “Ni abantu bibana ariko bashoboye gukora, iyo umuntu abegereye akabunganira, bashobora gutera imbere" 

Yankurije Lawurensiya, umwe mu baturage bafashijwe, yashimye uyu muryango ndetse avuga ko yiriwe umunsi wose adafite icyizere cyo kugaburira abana, bityo akaba ahawe amafunguro abatunga muri iyi minsi

Uyu mubyeyi urera abana be wenyine kuko ari umupfakazi, yagize ati “Ni ukuri tubonye icyo kurya twari dushonje none uyu mushinga uratugaburiye”.

Ubwo Bazubagira Francine yashimiraga abateguye iki gikorwa, hari ubutumwa yageneye Icyitegetse Yvonne washinze uyu muryango maze anasaba ko bumugezwaho, bukubiye mu magambo.

Yagize ati “Iki gikorwa cyandenze, niyo mpamvu nifuje gushimira uriya mubyeyi Yvonne wadutekereje akadufasha”.

Ubwo abagize uyu muryango n’umuyobozi w’Akagari baganirizaga abaturage bari bagiye gufashwa, bashishikarije abaturage gukunda gukora no kugira umutima ufasha abandi binyujijwe mu mvugo bise “Dukorane Umurava, Twite ku bacu Tubateza Imbere”.

Uwashinze uyu muryango Yvonne ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America, nubwo atari ahari iki gikorwa kiba, ariko yakurikiranaga buri kimwe cyabaye kuri uyu munsi ndetse agira n’ubutumwa agenera abantu.


Icyitegetse Yvonne ubarizwa muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe washinze akaba n'Umuyobozi Mukuru w'uyu muryango

Yvonne Icyitegetse yagize ati “Ndabashimira mwese mudahwema kutuba hafi no gufatanya natwe mu bikorwa dutegura byo gufasha ababyeyi batishoboye”.

Umuryango wa SPO wakoze ibikorwa bitandukanye birimo kwishyurira imiryango itishoboye mituweri yo kwivurizaho, kwishyurira abana amashuri no kubakurikirana nyuma".


Bamwe mu bataurage bafashijwe n'uyu muryango basigaye bafite icyizere cy'ubuzima 


Abanyamuryango ba SPO bashyize hamwe bafasha abaturage bo mu Karere ka Kamonyi


Mutoni Olga wungirije Umuyobozi Mukuru wa SPO yashimiye abanyamuryango ba SPO kuko bakora batiganda


Bimwe mu biribwa byatanzwe na SPO bihabwa abaturage b'Akarere ka Kamonyi

 SPO intego yabo igira iti "Dukorane Umurava, Twite ku bacu, Tubateza imbere" 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo11 months ago
    Uwo muryango urakoze cyane Ku kwita ku babyeyi bibana. Uhabwe ubushobozi noneho ukorere mu gihugu cyose.





Inyarwanda BACKGROUND