RFL
Kigali

Coach Gael yahishuye uko yageze kuri za Miliyari: Abitabiriye 'Story Telling Night 2' bahakuye umukoro ukomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/04/2023 10:21
0


Abitabiriye Story Telling Night ibaye ku nshuro ya kabiri, batahanye umukoro ukomeye mu kwiteza imbere bahereye ku buhamya bukomeye bahawe n'abatanze ibiganiro ku rugendo rwabo rw'ubuzima.



Kuri uyu wa 31 Werurwe 2023 ni bwo kuri Olympic Hotel Kimironko habereye igikorwa Story Telling Night ku nshuro yacyo ya kabiri ahahuriye abantu batandukanye bari baje kwiyungura ubumenyi, binyuze mu nkuru z'abatanze ibiganiro.

Abitabiriye iki gikorwa bose bakirwaga n’abakobwa bari kuzamuka neza mu birebana no kwakira abantu, mu bukwe, inama, ibirori n’ibitaramo bitandukanye. Ni abakobwa bitwa Elite Ushers.

Basusurukijwe n’abahanzi barimo Mr Hu, ndetse umubyinnyi Farmer Fame akina umukino ugaragaza uburyo ubuzima bwo mu mutwe bukwiriye kwitabwaho kimwe nk’ubundi mu buryo bwanyuze abitabiriye bose.

Mu ijambo ry'ikaze Project Manager, Mbabazi Margaret yatanze isobanura mpamvu rya Story Telling Night. Ati: ”Iyo uri mu bihe bikomeye rimwe na rimwe wibaza ko ari wowe wenyine ubirimo ariko iyo wumvise inkuru z’abandi bantu birakubaka, niyo mvano yayo, gutuma abantu bamenya uko abandi babayeho bikabakura mu bwigunge bakiga bagatera imbere.”  

Olga Isimbi inzobere mu itangazamakuru ndetse yaminujemo, wagize impanuka agashya mu maso ari muto, ni we watangiye avuga ku nkuru ye y’ubuzima, uburyo yatangiye kwiga apfutse mu maso kuko hari harangiritse, akajya ahabwa akato.

Yavuze ko yahungaga ibisiga byabaga bishaka kumurya n’ibindi bizazane yagiraga. Nyamara ntibyamuciye intege ngo aheranwe n'agahinda, ahubwo yarikunze yigirira icyizere, ubu arakataje kandi afite icyizere cyo kugera kure. 

Ibyagarutsweho na Olga Isimbi muri Story Telling Night avuga ku nkuru y’ubuzima bwe, yagize ati:”Nzuzuza imyaka 23 abantu bashobora kwibaza kubera iki ndi hano kandi nagakwiriye kuba nihishe kubera uko meze mu maso, gusa ni uko nahisemo kuba uwo ndiwe". 

Arakomeza ati "Nahiye mfite imyaka 3, natwitswe n’ibishyimbo. Nagiye mu bitaro mbabaye ariko njyezeyo mbona hari ababaye kundusha kubera ko nari umwana ushabutse nari mfutse umutwe wose amaso ariyo asigaye abantu bakiruka nyamara nkabasanga.

Ubwo najyaga gutangira ishuri ni bwo ikibazo cyakomeye kurushaho, nari nkwiriye kureka kwiga ubundi, ariko Mama yarashyigikiraga cyane, byatumye anjyana ku ishuri uko nari ndi mfite ibipfuko.

Nabaga mpunga izuba, ibisiga, nanga ko abantu bandeba, byari bikomeye ariko nararwanye n'umuryango umba hafi.

Nshimiye musaza wanjye wandwazaga turi kumwe hano none ubu ndi umukobwa mwiza nubwo mutabimbwira njye ndabizi, abantu benshi bagira ikibazo kuko iyo uvuze ko uri mwiza batabyemera ariko ndi mwiza. 

Nkunda guseka kandi nkunda abantu, kandi niba mutankunda munkunde kuko ndashaka ko munkunda. Mbere nahoraga ndi kumwe na Mama ariko byabaye ngombwa ko njya kwiga mba mu kigo mbana n'abandi banyeshuri bamwe wenda batanankunda, ariko njye nkabegera cyane ngo bankunde.

Ndibuka iyo najyaga gusura Marume, ninjye watumaga abana bajya kuryama atari uko nzi kubarera cyane, ahubwo uko mu maso hanjye hameze byatumaga bahita bajya kuryama. 

Akenshi abana bafite ubumuga babagumisha mu nzu kuko baba badashaka ko abantu bamenya ko uwo muryango ufite umwana ufite ubumuga, gusa mu rugo ni nnjye wabaga uri ku muryango nakira abantu, ndabashimira. 

Mfite icyizere kandi nk'uko nize itangazamakuru umunsi umwe nzajya gukorera Televiyo kandi nubwo bitakunda ntacyampagarika gukora icyo nkunda no mu buryo bundi. 

Igihe cyarageze njya kwiga Kaminuza, si ikintu cyoroshye nari mbizi ko bazajya bavuga ku isura yanjye, ariko narinkomeye nizeye ko nzahangana nabyo.

Rero njyewe wa nyawe ni uyu ndi we, n'iyi isura. Ibi kandi ntibyampagarika gutera abandi bantu ibirungo ‘Make Up’ nubwo njye ntabyikorera ariko ntibyambuza kubikora nk’ubucuruzi.

Inama nabagira y’icyo ukwiriye gukora cya mbere mu buzima, ni ukubanza kumenya uwo uri we hamwe n'inkuru yawe ukarwana nayo maze ugatuza ukakira ubuzima bwawe. 

Kandi burya umuryango nyuma yo kudukunda uradukomeza, inkuru yanjye ntuyumve ko ari inkuru gusa, ahubwo ugire icyo uyigiraho kandi wumve ko hari n'undi utaje hano, dutinyuke kuvuga inkuru zacu. 

Kuri abo kandi badafite umuryango ubafasha, yashaka inshuti kugira ngo abashe kugira abashobora kumufasha. Ku banciye intege, njye mbasubiza mbabwira ko nzi icyo nshaka kuko umuntu yaguca intege ariko ntiyagutwara ibyifuzo byawe.”

Miss Innovation 2022 Jeannette Uwimana na we yagaraje ko kugeza ubu hakiri icyuho mu mikoresherezwe y’ururimi rw’amarenga, nyamara rucyenewe kwigwa no kwigishwa kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva nabo babashe kuganira n’abandi kandi bahabwe serivisi neza. 

Mu magambo ya Miss Uwimana yagize ati: "Ndi Miss Innovation 2022 nk'uko mubibona ikintu cya mbere cyamfashije nanjye ni ukwigirira icyizere. Uyu munsi nshaka kugaruka ku bantu bafite ubumuga n'ikibazo kibakomereye cyo kutabona uko bavuga icyo bashaka bitewe nuko ururimi bavuga benshi bataruzi.

Urugero agiye kwaka serivisi z’ubuvuzi cyangwa mu butabera bitewe nuko abantu bakiri bacye bazi ururimi rw’amarenga, uzasanga yahuye n'ikibazo cyo kubona serivisi ikwiriye. 

Aho rero bishobora nko kurangira ahawe imiti itajyanye n’uburwayi yari afite. Nasabaga ko abantu bafite cyangwa babishinzwe nabo bakwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo bajye babasha gufasha abafite ibibazo.

Urundi rugero ntafite umusemuzi nta kintu na kimwe namenya mu bijya imbere hano, kandi ururimi rw’amarenga ruroroshye. Nshaka kandi gushimira Olga nk'uko yabivuze ni mwiza.

Ku birebana n'aho wakwigira ururimi rw’amarenga, hari amashuri y'abafite ubumuga yigisha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ushaka kumenya amarenga wajyayo cyangwa ukajya ku Kabeza hari umuryango udaharanira inyungu bakakwigisha muri gahunda yayo y'amezi 3.” 

Eng. Twizere Turambe, ni mugabo wihebeye ibirebana n’amasomo y’ubugenge n’imibare kuva mu buto bwe akaza no kuminuza mu ishami rya Mechanical Engineering ku manota yo hejuru.

Ibi byanatumye agirirwa icyizere cyo kuba umwarimu wungirije muri KIST, nyamara ahitamo inzira y’ubushabitsi bushingiye ku ikoranabuhanga. Kuri ubu arakataje aho afite abakozi bagera ku 150 ahemba kandi neza. 

Eng Twizere Turambe agaruka ku nkuru ye yagize ati: ”Ntabwo byari byoroshye ubwo nari muto, Papa yifuza ko nzavamo Dogiteri kuko umuvandimwe wanjye yari Pasiteri, ariko ibyo yambwiraga si byo nifuzaga kuko ntashakaga kumera nk’umuvandimwe wanjye.

Hari icyo kandi numvaga umutima wanjye ushaka, natangiye kujya nsoma ibitabo by’ubugenge cyane ikitwa ‘Physic of today and tomorrow’ harimo ifoto y’umuntu wari mu ruganda akoresha imashini, kuva icyo gihe narayikunze ntangira gukora cyane. 

Niyumvagamo amasomo y’ubugenge hamwe n’imibare, ibintu by’amateka n’ubumenyi bw’isi, ntabwo byari ibintu byanjye kuko numvaga neza impamvu yabyo, ariko iyo byageraga ku mibare n’ubugenge byari ibintu 'numvaga bikomeye'.

Ubwo nageraga muri KIST, numvaga nshaka kuba ‘Mechanical Engineer’, byari bigoye kubona abanyeshuri muri iri shami rigoye kubera imibare myinshi irimo. 

Nasoje mfite amanota meza, abanyeshuri bagenzi banjye banyitaga Dogiteri kubera ubuhanga nari mfite. Nkisoza, bahise bampa akazi muri Kaminuza nk’umwarimu wungirije.

Icyo gihe ubwo babimpaga, nari naragiye mu Buhinde kureba Mama wari urwaye, gusa amahirwe yari akintegereje, gusa nari mfite n'undi mushoramari washakaga kumpa akazi k’ibihumbi 300Frw. 

Gukorera muri Kaminuza byari kumpa amahirwe yo gukomeza kwiga ariko undi we yashakaga gukora amakara ya kizungu ‘briquette’, buri munsi uyu mugabo yampaga ibitekerezo bishya by'ibyo dukwiye gukora. 

GIZ yari mu baterankunga bakorana na we, icyari gitangaje kuri we ni uko ibitekerezo bye yahitaga atangira kubishyira mu bikorwa, gusa muri icyo gihe nashakaga gukomeza kwiga.

Gusa icyo gihe nari mfite umuvandimwe wanjye wari uvuye kwiga muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akora muri MINAGRI, namusabye inama z'icyo gukora.

Ushobora gukomeza kwiga cyane ariko mu gihe udahisemo icyo ukunda ntabwo waryoherwa n’ubuzima bwawe, nahise mpitamo gutangira gukora mu bushabitsi.

Mpita ntangira gukorana na REG, ari na ko mbika amafaranga yo kuzashora nk'uko umugabo nakoranye na we bwa mbere yatangiye kubinyigisha.

Naje gutangira gukora, mpa akazi abanyeshuri twiganye mu gihe cyahise, ngeze aho mbyegurira umugore wanjye, kandi umwanzuro nafahe muri icyo gihe wangize uwo ndi we none, kandi ibyo unyuramo bikakugora ugahomba birakwigisha uko ukwiriye kujya mbere.

Mfite abakozi barenga 150 ndeba mu bihe by’impera z’icyumeru kuko ntafite n'akazi kajyanye n'ibyo nize, aho rero icyo navuga ushobora gukorera abandi kandi nawe ukagira n'ibyo ukora byawe.

Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael, na we yavuze ko hari ibyagiye bimunaniza mu buzima, nyamara hamwe no gufata umwanzuro ku cyo akwiriye gukora mu bihe by’imiraba, atera imbere bihambaye.

Kuri ubu ageze kure kandi arakomeje mu byo akora kandi ashoboye aho afite kompanyi zinyuranye, zirimo n'ifite abakozi 200 barimo n’abanyemerika kavukire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Coach Gael mu buryo butarambiranye ku nshamake y’ubuzima bwe yagize ati: ”Ndi umujyanama mu birebana n’ubucuruzi, ntagihombo kibaho ahubwo habaho gutsinda cyangwa kwiga. Urakomeye cyane kubera ibikomeye wanyuzemo. Nanyuze mu bintu bikomeye cyane uyu munsi ndagaruka kuri bicye muri byo. 

Julius Mugabo ubwo yanyegeraga akambwira kubirebana no gusangiza abantu inkuru, narabishimye kuko ubusanzwe muri Africa iyo umuntu yagize icyo ageraho araceceka kubera aba afite ikibazo cy'uko abantu bamugirira ishyari, ariko igisekuru gishya turimo ni ugusangiza abantu ibintu kuko abantu barababara bakazengerezwa n'agahinda kuko tutavuga. 

Gutsindwa rero ni ikintu kiri mu muco ariko icyo dukeneye ni ugutsinda, n'iyo byaba gato. Hari umuhanga nkunda cyane wavuze ko niba ushaka kugira icyo ugeraho, byibuze hera ku kubyuka ugasasa uburiri bwawe. 

Kuri ubu bamwe muri mwe muribaza uyu ni nde? Nitwa Gael, nakuriye mu muryango w’abahungu 4, naba mbeshye mvuze ko nari mfite impano cyangwa intego y’ubuzima.

Ariko icyo nari nzi ni uko data nta wundi yigeze akorera yarikoreraga. Naje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko buriya mfite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mibare n’ibaruramibare. 

Gusa ibyo ntacyo bivuze ntabeshye ugeze muri biriya bihugu ntacyo kuba warize biba bivuze, ibije byose urabikora. Ikintu gikomeye cyaje kumbaho Papa yitabye Imana, byanteye ihungabana kuko inshingano zahise ziba nyinshi ntaho ndagera. 

Mu 2014 byaje gutuma njya mu bitaro hafi igihe kingana n’ukwezi, gusa mu biba byose ntuzigere uhagarika kugira indoto. Iyo turi bato tuba dufite inzozi kuko hari abantu bagera aho bakarecyeraho kurota, si byo, nk'ubu mfite inshuti yanjye imbwira ngo uzi ko ntakinarota ndaryama nkaryama nk'igiti.

Ubwo nakiraga, natangiye kugira ibindi bintu nkora, icyo nakubwira tangirira ku bintu bito, si ngombwa ngo uhere mu biro, ushobora gutangirira iwawe. Benshi mu rubyiruko bashaka gutangira bafite imodoka, ariko genda n'amaguru igihe kizagera ugure iyawe, kandi wige wiyungure ibintu bishya. 

Ugire gahunda z'igihe kirekire kuko nanjye byinshi nagiye byiyigisha, biza gutuma ntangiye gukora akazi gatandukanye ahantu hagera kuri hatatu, nakoraga amasaha 20 buri munsi.

Ubwo Mbabazi Margaret yatangaga ikaze muri Story Telling Night ku nshuro yayo ya kabiriAbakobwa bo muri Elite Ushers ni bo bakiraga abitabiriye iki gikorwaEng Twizere Turambe ufite kompanyi ifite abakozi bagera ku 150 ni umuhanga mu masomo ya siyansi wahisemo kudakomeza kuyagumana ahubwo agahitamo icyo umutima ushaka. Atangaza ko ukora icyo akunze agera kure kurusha gushaka ubumenyi gusa nubwo nabwo ari ingenziMiss Innovation 2022 Jeannette Uwimana yasabye abantu gukomeza kwiga ururimi rw'amarenga kugira ngo bakomeze gutuma abafite ubumuga nabo bagira uburenganzira bwuzuye nk'ubw'abandiUbwo Gael yaramukanyaga na Miss Jeannette Uwimana wari umaze kumubaza uko abafite ubumuga bafite ihungabana yumva bakwiriye gufashwaCoach Gael yavuze uko yamaze umwaka urenga asa nk'uwiyibagiwe kugira ngo abashe kugera ku cyo yiyemeje. Avuga ko umuntu wese uhorana indoto nta kabuza igihe kigera akazigeraho iyo yihaye igihe kandi agakora cyaneOlga Isimbi wahiye akiri muto yatangaje ko uko asa yabyakiriye kandi buri muntu aba akwiriye kwiyakira kugira ngo abashe kugira icyo ageraho, uko byaba bikomeye kose ntacyakubuza kugera ku cyo wifuza mu gihe ukize nezaInyota, amatsiko n'ibyishimo byo kumva inkuru no kubaza ibibazo ku batanze ibiganiro byari byose ku bitabiriyeDJ Didiman umunyamakuru wa Radiyo Magic uri no mu bamaze kubaka izina mu kuvanga imiziki ari mu bitabiriye iki gikorwa

Umusore wubatse izina ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri Twitter, No Brainer ari mu bari baje kwiyungura ubumenyiAkanyamuneza kari kose mu migirire n'ibikorwa by'abitabiye Story Telling Night ku nshuro yayo ya kabiriAbakobwa bakorana umunsi ku wundi na Interact Rwanda banakurikiranaga ibijyanye n'amatike ku binjira bafashe ifoto y'urwibutso na bamwe mu batanze ibiganiroFarmer Fame ufite imibyinire idasanzwe akora anatanga ubutumwa yagarutse ku buryo ubuzima bwo mu mutwe bukwiriye kwitabwaho nk'ubundi bwose Umuhanzi Mr Hu yakanyujije mu ndirimbo zo mu njya 'Country'Ryari ijoro ry'umugisha ritazibagirwa n'abitabiriye, hari ku nshuro ya kabiri ya Story Telling Night izajya iba buri mezi abiriUmuyobozi wa Interact Rwanda itegura Story Telling Night, Julius Mugabo ni we wasoje ashimira buri umwe anabibutsa ko nubwo cyari gihe gito ariko ibi byishimo bizakomeza no mu bihe biri imbere buri mezi abiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND