BePawa
Kigali

Dutegereje ikibuga tuzakiniraho! Rayon Sports iri guhungira kure ibyo guterwa mpaga

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:31/03/2023 16:01
0


Ikipe ikina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje kunyomoza amakuru avuga ku kuba baterwa mpaga mu gikombe cy'Amahoro.Amakuru akomeje kuba menshi avuga ko Komisiyo y’amarushanwa muri Ferwafa yateye mpaga Rayon Sports nyuma kwikura mu Gikombe cy’Amahoro, ariko igisigaye akaba ari ibaruwa iyimenyesha iby’uwo mwanzuro. 

Ni nyuma y’uko Intare FC yihagazeho ikavuga ko itemera gukina na Rayon Sports ahubwo izakina na Police FC muri 1/4, bitewe n’uko iyo bagombaga gukina nayo muri 1/8 yikuye mu irushanwa ahubwo bagomba kuyitera mpaga bagakomeza ku kinyuranyo cy'ibitego 4-2.

Ubwo umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yaganiraga na Radio 10 yabajijwe niba baba barabonye ibaruwa ibamenyesha iby'iyi mpaga cyangwa niba babonye aya makuru ari kuvuga ko batewe mpaga, maze agira ati “Yego nibyo twabibonye ariko ntabwo twabibonye mu buryo bwa nyabwo, harimo ngo birashoboka tubibona kuri Twitter kandi ntabwo dutererwa mpaga kuri Twitter, dutegereje itariki ndetse n'ikibuga tuzakiniraho umukino wo kwishyura uzaduhuza na Intare FC".

Ubundi uyu mukino wagombaga kuba warabaye taliki 08 Werurwe ariko FERWAFA iwimura kuri uwo munsi ivuga ko uzaba taliki 10 Werurwe, ari nabyo byatumye Rayon Sports ihita yikura mu gikombe cy'Amahoro bitewe n’ibyo yitaga akavuyo kari mu mitegurire.

Ku itariki umukino wari wimuriweho nibwo iyi kipe ya Rayon Sports yahise itungurana igaruka mu gikombe cy'Amahoro, ariko umukino ntabwo wari kuba. Aha Intare FC niho zahise zihera zivuga ko zitazakina n'iyi kipe bitewe n’uko yamaze kwikura mu irushanwa, ahubwo ko bo bitegura gukina na Police FC muri 1/4. 

Nyuma uyu mukino ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryaje kwanzura ko uzakinwa taliki 27 Werurwe kuri sitade ya Bugesera, ariko Intare FC ikomeza kuba ibamba umukino wongera gusubikwa.


Rayon Sports mu mukino ubanza bari baratsinze ibitego 2-1


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND