Iburanisha mu rubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid, ukurikiranyweho ibyaha yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda rwasubitswe.
Prince Kid yari ari kuburana mu Rukiko Rukuru rwa
Nyarugenge, aho ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro wafashwe n'urukiko
Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa
Nyarugenge rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranweho byo gukoresha undi
imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri
rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Icyo gihe rwategese ko ahita afungurwa, nyuma y’amezi
atandatu ari muri Gereza ya Nyarugenge.
Urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe
2023, ku nshuro ya mbere uyu mugabo yaburaniye mu ruhame aho yari yanaherekejwe
n’umugore we Miss Iradukunda Elsa.
Mu iburanisha ubushinjacyaha bwavugaga ko hari
ibimenyetso byirengagijwe, bityo urukiko rukwiriye kurebana ubushishozi rugafata
undi mwanzuro ukwiye.
Mu kwiregura Prince yumvikanye avuga ko abakobwa
bamushinja gusambanya atigeze asambana nabo, akomeza avuga ko nk’uko mu Rukiko
Rwisumbuye byagenze yiteguye kongera kubona ubutabera buboneye.
Nyuma y’impaka z’urudaca iburanisha ryimuriwe ku wa 28
Mata 2023 kubera umwanya muto ababuranaga bagize, ndetse no kuba hari ibindi bimenyetso byabonetse bikeneye gusesengurwa. Urubanza ruzasubukurwa saa
tatu za mu gitondo.
Prince Kid yari yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022.
Yagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2022, aburana ku ifungwa
n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Urubanza rwe rwakomereje mu muhezo ndetse ku wa 16
Gicurasi 2022 urukiko rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha yari akurikiranyweho
ryari rigikomeje.
Prince Kid yaje kujurira icyo cyemezo, ariko ku 3 Kamena
2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko akomeza gufungwa iminsi 30
y’agateganyo.
Urubanza mu mizi rwatangiye muri Kanama 2022 rukomereza mu muhezo, afungurwa mu Ukuboza agizwe umwere.
Indi nkuru bifitanye isano kanda hano
TANGA IGITECYEREZO