Kigali

Harabura iki ngo Ndikumana Danny abe umukinnyi wa APR FC?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/03/2023 13:15
2


Rutahizamu w'umunyarwanda ari mu biganiro bya nyuma y'ikipe ya APR FC ishobora kumukoresha mu mwaka utaha w'imikino.



Ndikumana Danny w'imyaka 22, ni umukinnyi wa Rukinzo FC ikina icyiciro cya mbere muri shampiyona y'u Burundi. Uyu musore ufite ubwenegihugu bubiri, avuka ku babyeyi babiri barimo se w'umunyarwanda ariko akaba yaravukiye mu Burundi. 

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko ibiganiro bigeze kuri 90% hagati y'uyu mukinnyi n'ikipe ya APR FC, kugira ngo yambare umweru n'umukara.

Ni iki kiri gutsinza ubwumvikane?

Ubuyobozi bwa APR FC ari nayo kipe yatangiye ibiganiro mbere, burashaka gusinyisha uyu musore amasezerano yuzuye ndetse akaba umukinnyi wa APR FC mu mategeko, mu gihe umuyobozi w'ikipe ya Rukinzo FC ari nawe uhagarariye uyu musore usatira izamu aciye mu mpande, avuga ko icyashoboka ari ukumutiza APR FC mu gihe cyumvikanweho, ariko akaguma ari umukinnyi wa Rukinzo FC.

Ndikumana Danny asatira izamu aciye mu mpande, gusa agakunda kunyura ibumoso 

InyaRwanda iganira na Danny ubwo aheruka mu Rwanda, uyu musore yemeje ko mu Rwanda hari amakipe bari kuganira. Yagize ati" Nishimiye gukina iri rushanwa, kandi rinyeretse ko mu Rwanda hari shampiyona ikomeye. Amasezerano yanjye ari kugana ku musozo mu ikipe ya Rukinzo FC, ariko ikipe yose yanyegera twavugana yaba hano mu Rwanda kuko ni no mu rugo."

Tumubajije niba ikipe y'igihugu Amavubi imwifashishije yayikinira, Danny yavuze ko ntako byaba bisa. Ati "Ntabwo numva ko ikipe y'igihugu yankenera ngo nange kuyitangira. Byaba ari umugisha gukinira ikipe y'igihugu Amavubi, kuko n'u Burundi ntabwo ndabukinira."

Ndikumana Danny mu cyumweru gishize yari kumwe n'ikipe ya Rukinzo FC hano mu Rwanda, mu mikino ya EAPCCO yahuzaga Polisi zo mu Karere k'iburasirazuba, aho yakiniraga ikipe ya Rukinzo FC, ndetse muri iri rushanwa akaba yaragaragarijemo impano ye. 

Uyu musore wagoye ikipe ya Police FC, amasezerano ye ari kugera ku musozo mu ikipe ya Rukinzo FC 

Ndikumana Danny abona ko aramutse akiniye ikipe ya APR FC byamubera inzira yo kujya mu Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manirareba Pierre1 year ago
    Nibyiza cyane numufana was ApR karembo Ccccccc
  • Nshimiyimana jean damascenne1 year ago
    ewana ndikumana danny turamushaka ariko dukeneye numuzamu ntwari fiakere cg kwizera orivie gishweka ishimwe~pieri numuswa.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND