Umuhanzi Kevin Wyre [Wyre] wo muri Kenya; Abanya-Uganda Sam Lukas Lugolobyo [Levixone] na Andrew Ojambo [Daddy Andre] basabanye n’abakunzi babo mu birori bitegura igitaramo bakora kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023.
Ni igikorwa cyabereye Iwacu+250 Sonatubes mu Mujyi wa
Kigali. Aba bahanzi basangiye icyo kunywa, ababishoboye barifotozanya. Levixone yageze
ahabereye iki gikorwa ariko ntiyahatinda mu gihe Alyn Sano atigeze
ahakandagira.
Wyre, Daddy
Andre na Levixone bageze mu Rwanda aho bitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz
Junction, ku wa 29 Werurwe.
Bategerejwe mu gitaramo kiba ku wa 31 Werurwe 2023. Ni igitaramo bari buhuriremo n'umuhanzikazi Aline Shengero Sano [Alyn Sano]. Kirabera muri Camp
Kigali.
Daddy Andre ni ubwa mbere akandagiye mu Rwanda aje
kuharirimbira, mu gihe Levixone na Wyre atari ku nshuro ya mbere.
Wyre uri mu batumiwe muri Kigali Jazz Junction
amenyerewe mu muziki wa R&B yiganjemo Reggae muri Kenya, yatangiye gukora
umuziki ahagana 1999. Yakuriye mu itsinda rya Necessary Noize na East African
Bashment Crew.
Nyuma yo kuva muri aya matsinda, Wyre yakomeje gukora
umuziki ku giti cye, ubu amaze gukora album ebyiri zirimo iyo yise
"Definition of a Lovechild" yakoze mu 2006 na ’Ten Years Wiser’
yamuritse mu 2010, igaruka ku rugendo rwe rwa muzika mu myaka 10.
Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Sina Makosa’, ‘Fire Anthem’ yakoze akiri mu itsinda rya East African Bashment Crew, ‘Nakupenda Pia’, ‘Mimi naye’, ‘Dancehall Party’ ‘She say dat’ yakoranye na Cecile wo muri Jamaica.
Daddy Andre nawe ni umuhanzi ukomeye muri Uganda,
uretse kuririmba atunganya indirimbo. Yavutse mu 1980, ku babyeyi Marget Nekesa
ndetse na Jackson Ojambo.
Yavutse yitwa Andrew Ojambo ahitamo kwitwa Daddy Andre
nk’izina ry’ubuhanzi. Yakuriye cyane mu gace ka Nsambya mu Mujyi wa Kampala.
Ubwo yari afite imyaka itandatu nibwo Nyina, Nekesa
yitabye Imana. Nyuma, ubwo yari agejeje imyaka 13 y’amavuko, Se Jackson yitaba
Imana.
Uyu muririmbyi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka
‘Sikikukweeka’, ‘Tugende Mu Church’ n’izindi, yigeze kuvuga ko nyuma y’uko
ababyeyi be bitabye Imana, yanyuze mu bihe bigoye n’abavandimwe be batanu kuko
babayeho ubuzima bw’impfubyi, bimenyera buri kimwe- imyaka irahita.
Levixone ufite 'mama we' ukomoka mu Rwanda na se
w'Umugande, nawe ategerejwe muri Kigali Jazz Junction.
Levixone uzwi mu ndirimbo nka ‘Turn the replay’ aheruka
i Kigali mu giterane gikomeye ‘Revival Conference’, cyabereye mu nyubako
y’imyidagaduro ya BK Arena.
Levixone yubakiye umuziki ku njyana ya R&B, Soul
ndetse na Reggae. Uyu musore yavutse ku wa 7 Ukuboza 1992, avuka mu muryango
w’abana icumi.
Mu 2012 yavuye mu rugo iwabo, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga Se atari we. Yigeze kubwira ibitangazamakuru byo muri Uganda, ko uyu mugabo yitaga Se yamutotezaga cyane akamukubita, igihe kiragera yumva aramuzinutswe
Nyuma yo kuva ku muhanda, Levixone yagiye gusura
Pasiteri Imelda Namutebi mu rusengero ashaka ko bamuha umwanya akabyina ariko
bakamwishyura, atungurwa n’uko abakiristu hafi ya bose bamusabye kubaririmbira
no kubyina.
Uyu musore afite impano yo gukina umupira w’amaguru
yanamufashije kubona umuterankunga bituma asubira mu ishuri, arangiza
ayisumbuye kuri Grace High School mu kace ka Gayaza, ari nabwo yamenye ko afite
impano yo kuririmba.
Yakoze indirimbo nka Chikibombe, Turn The Replay,
Jungle, Niwewe, Hope, Edoboozi n’izindi nyinshi.
Umuhanzikazu Alyn sano uzahurira mu gitaramo n’aba
bahanzi yatangiye umuziki mu buryo
bw’umwuga mu 2016. Yamenyekanye cyane mu myaka yo mu 2018 mu ndirimbo
zitandukanye zirimo iyo yise ‘Naremewe Wowe’ n’izindi.
Avuka ari uwa gatatu mu muryango w’abana batanu. Ahuza
amateka n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi barereye impano yo
kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo.
Iki gitaramo aba bahanzi bose bagiye guhuriramo kizaba
kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023.
Kwinjira ahasanzwe ni 10 000 Frw, 15 000 Frw muri
VIP , 35 000 Frw muri VIP naho ameza ya VVIP y'abantu umunani
ni 250 000 Frw.
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo aba bahanzi bari kumwe n'abafana babo
AMAFOTO:
Ndayishimiye Nathanael-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO