RFL
Kigali

Namukundiye byinshi! Bienvenue Redemptus yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/03/2023 12:57
1


Bienvenue Redemptus wakoreye igihe kinini Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yatangije umushinga w’ubukwe nyuma y’uko asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Igihozo Divine bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.



Bienvenue yabwiye InyaRwanda ko yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we kuwa Kane tariki 30 Werurwe 2023, mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo muri Kigali.

Yavuze ko hari byinshi yakundiye uyu mukobwa byatumye yiyemeza kubana nawe birimo kuba yitonda, yihangana kandi akita kuri buri kimwe.

Ati “Ibyo namukundiye byo ni byinshi. Kuko ni umukobwa mwiza, witonda, ufite umutima mwiza, uzi kwihangana, witanga muri byose kandi w'umuhanga mu nzego zose zitandukanye.”

Uyu mugabo yavuze ko ikiruta byose ari uko yakunze uyu mukobwa nawe akamukunda atazuyaje. Ati “Ikiruta ibindi ni uko namukunze nawe akanyereka urukundo rurimo n'ubwitange bukomeye kurusha abandi bantu bose.

Ibyo rero byanteye imbaraga zo gukomeza kumukunda no kubona ko ari we wumva neza iby'ubuzima mbayemo, ndetse no gufata icyemezo ko ariwe wazambera mama w'abana banjye n'urukundo rw'ubuzima bwanjye.”

Redemptus ni umuhanga mu kuvuga ururimi rw'Ikinyarwanda kuko ubu amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu kuyobora ibirori birimo ubukwe bw'uje umuco nyarwanda, inama n'ibindi ari umushyushyabirori cyangwa umushyushyarugamba.

Nubwo atakiri mu itangazamakuru yamenyekaniyemo cyane kuri Televiziyo Rwanda, ubu ni Umukozi wa Sosiyete y'u Rwanda, ishinzwe ingufu ‘Rwanda Energy Group - REG’ mu ishami rijyanye no guhuza ibikorwa by'icyo kigo n'abakigana mu gihugu hose mu ishami ryitwa ‘External Link Departement’.

Redemptus afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2012.

Mu 2016 na 2018, yegukanye igihembo cy'Umunyamakuru urusha abandi gusoma amakuru kuri Televiziyo (Best TV News Anchor/Reporter Award) bitangwa na Rwanda 'Development Journalism Awards 2016'.

Afite Impamyabushobozi ‘Certificate’ zinyuranye zirimo iyo yahawe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry'abanyamakuru batangaza inkuru kuri Siyansi cyangwa se ubumenyi n'ikoranabuhanga (World Federation of Science Journalists).

Hari kandi ‘Certificate’ mu bijyanye n’indimi, imicungire y’itangazamakuru yahawe na Pan-African Management Institute (South Africa), amahoro n’umuco n’izindi zinyuranye. 

Kuri uyu wa Kane, Bienvenue Redemptus yazamuye ikiganza ahamya kubana akaramata n'umukunzi we byemewe n'amategeko


Bienvenue avuga ko hari byinshi yakundiye Igihozo byatumye yiyemeza kubana nawe


Bienvenue yavuze ko imyaka itatu ishize ari mu rugendo rw’urukundo n’uyu mukobwa


Redemptus yumvikanisha ko umukunzi we ari umuhanga mu nguni zose z’ubuzima


Bienvenue Redemptus yaramenyekanye cyane binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda  


Redemptus avuga ko igihe cyari kigeze kugira ngo bahuze inshuti n'imiryango


Ku munsi w'abo udasanzwe mu buzima, nyuma yo kwiyereka ababyeyi


Bemeranyije kubana nk'umugabo.... Bombi bazakora ubukwe mu mpera za Gicurasi 2023 




"Ishya n'ihirwe mu rugo rwanyu", byiganje mu butumwa Redemptus yakiraga kuri telephone


Igihozo yatangiye urugendo rushya n'umukunzi we nyuma y'imyaka 3 bakundana 

Bienvenue Redemptus yatangiye gukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru guhera mu 2012 ubwo cyari kikitwa ORINFOR






AMAFOTO: Wide Studio





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndabunganiye providence1 year ago
    Turabakunda.





Inyarwanda BACKGROUND