RFL
Kigali

Urukundo rw'umukobwa wa Bill Gates na Robert Ross rukomeje kuvugisha benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/03/2023 10:58
1


Phoebe Gates umukobwa w'umuherwe Bill Gates uri mu munyenga w'urukundo n'umusore w'umwirabura Robert Ross, bakomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga hibazwa icyo uyu musore amukurikiyeho.



Kuva umwaka wa 2023 watangira, umuryango w'umuherwe wa 5 ku isi, Bill Gates wakunze kugarukwaho cyane ku bijyanye n'ubuzima bwabo bw'urukundo nyuma yaho bimenyekaniye ko uyu muherwe ari mu rukundo n'umugore witwa Paula Hurd nyuma yo gutandukana na Melinda Gates.

Si Bill Gates wavuzwe kubera urukundo ahubwo n'umukobwa we w'umuhererezi Phoebe Gates nawe akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye n'umukunzi we Robert Ross akomeje gukwirakwira anakorwamo ''Memes'' (Amafoto bandikaho urwenya hejuru yayo).

Hollwood Unlocked yatangaje ko ku rubuga rwa Twitter na Instagram hakomeje kuhererekanywa amafoto ya Phoebe Gates na Robert Ross aho benshi bari kuvuga ko ntakabuza uyu musore yatsinze igitego kuba akundana n'umukobwa wa Bill Gates.

Ni mu gihe abandi bavuga ko Robert Ross yaterese uyu mukobwa akurikiye amafaranga. Gusa ikiri kugarukwaho kurenza ibindi ni ukuba uyu musore ari umwirabura wabashije kugera mu muryango w'abaherwe, ibintu bidakunze kubaho.

Uretse amafoto yabo bashyira ku mbuga nkoranyambaga, urukundo rwa Phoebe Gates w'imyaka 21 na Robert Ross w'imyaka 26 ntabwo ruzwiho ibintu byinshi cyane uretse kuba barahuriye muri kaminuza bigaho ya Stanford University aho bose biga ibijyanye n'ikoranabuhanga. 

Kugeza ubu amafoto yaba bombi akomeje kugarukwaho cyane hibazwa uburyo Robert Ross yakoresheje ngo agere ku mutima wa Phoebe Gates umuhererezi w'umuherwe Bill Gates.

Umukobwa wa Bill Gates uri mu rukundo na Robert Ross akomeje kugarukwaho

Hari uwagize ati: ''Urabona ukuntu uyu musore ari guseka cyane. Ndabyumva muvandimwe''

Phoebe Gates na Robert Ross urukundo rugeze kure

Hari abavuga ko uyu musore yaterese umukobwa wa Bill Gates akurikiye amafaranga

Phoebe Gates ntatinya kwerekana ko yihebeye uyu musore

Aba bombi bahuriye muri kaminuza ya Stanford University aho biga ibijyanye n'ikoranabuhanga

Baherutse kwitabira ibirori bya People's Choice Awards 2023 bari kumwe

Bakunze no kwigaragaza cyane kuri Tik Tok

Akamwenyu kaba ari kose kuri Robert Ross ari kumwe n'umukunzi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyubahwe Fulgence11 months ago
    Ubundi birazobanutse ivyamafaranga nivyo abantu bazana kuko iyo utereta umwigeme ntamafaranga umubwira uretse ivyerekeye urukundo gusa Amafaranga aza ari bwuzuze maze iyo mwakundanye mukizerana mwabona Amafaranga ibintu bikaryoha uyo musore arabishobora kuko nawe kumugeraho no kuba umukobwa yaramwemeye yanyuzwe nimitoma hubwo uyo musore bizomuhire kabisa





Inyarwanda BACKGROUND