Ubutumwa Kylie Jenner yasangije abamukurikira bwakiriwe mu buryo butandukanye ariko abenshi bagaragaza ko biteye ubwoba uburyo yananutse bikomeye.
Bamwe mu bamubonye mu
mezi macye ashize ubwo yamaraga kwibaruka, biragoye kuba wakwemeza ko ariwe
kuko kugeza ubu bamwe bibwira ko haba hari ikibazo kindi afite.
Mu mashusho uyu munyamerikakazi
w’icyamamare yashize hanze, bigaragara ko yifuza kongera guha ibyishimo
abamukurikira nk'uko ahora abikora binyuze mu mafoto n’amashusho, byarangiye
bamwe bakutse umutima.
Agaragara ava mu rugo
agiye mu nzu y’imyitozo ngororamubiri muri siporo, ubundi yahagera agatangira
kwirukanka abifashijwemo n’imashini zabugenewe.
Ubwo yayashyiraga ku rukuta
rwa Tiktok akurikirwaho n'abagera kuri miliyoni 52 nyuma yo gukorerwa na massaje, abantu batangiye kwerekana ko batiyumvisha ko ariwe.
Umwe ati: ”Urananutse
cyane.” Undi na we ati:”Nta gitekerezo nari mfite ko yasubiye bwana, asa neza nk’umukobwa
w’umwangavu.” Hari n'uwagize ati:”Baba bagirango batwemeza ko bananuwe n'imyitozo
ngororamubiri, nyamara si byo.”
Benshi bagaragaje ko ibyo
yakoze byose byatumye ananuka birengeje urugero. Yaherukaga kuvuga ko afite
ibilo 65, hari nyuma gato yo kubyara umwana wa kabiri ariko uko bigaragara ageze
muri 50 na mu gihe gito.
Uretse kuba akurikirwa
na benshi ku mbuga nkoranyambaga, afite ubwiza bwo ku mubiri ndetse atunze kuko afite miliyoni 750 z’amadorali ku myaka 25.
Kanda hano urebe amashusho ya Jenner muri gym
Ku myaka itari myinshi ari muri bacye batunze 3/4 bya Tiliyari y'amanyarwanda [Miliyari y'amadorali]
Kuba yarananutse cyane byateye benshi kumwibazaho byinshi
TANGA IGITECYEREZO