Umuhanzi w’umunya Tanzania wahoze abarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Konde Boy, Killy yatangaje ko yashyizweho igitutu cyo gusubiza imodoka yari yarahawe.
Mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV, Killy yavuze ko
ubwo yatangazaga ko agiye kuva muri Konde Gang, yahise abwirwa guparika
akanatanga imfunguzo z’imodoka yagenderagamo cyane ko itari mu byo yemerewe mu
masezerano yasinye. Ni ibintu kandi ahuriyeho na bagenzi be.
Mu magambo ye ati: ”Nyirazo yatubwiye ko tugomba
kuzigisiga, nari gukora iki? Izi modoka zari zibaruwe nk’umutungo wa Konde Gang, ntaho zari zihuriye n’amasezerano twagiranye.”
Nyuma yuko avuye muri Konde
Gang, yahise asiba ubutumwa bwose yari afite ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko agiye
gutangira ubuzima bushya.
Killy asobanura ibyo gusiba ubutumwa bwose yagize ati: ”Imana ni igitangaza ibihe byose ni ukuri. Kuri ubu ndabohowe byemewe alhamdulillahi.”
Yongeraho ati: ”Bantu banjye, mwitegure ijwi rishya, imiziki mishya, amashusho
mashya, abamfasha bashya, amafaranga mashya, buri kintu cyose gishya. Reka tubikore
bantu banjye nicyo gihe.”
Killy yageze muri Konde Boy nyuma y’igihe abarizwa muri Kings Music ya Alikiba ireberera inyungu z’abahanzi nk'uko yabitangaje agira ati:
”Killy yahozeho na mbere yo kuza hano. Natangiye umuziki na mbere yuko hari inzu ireberera inyungu z’abahanzi ninjiramo. Nashyize hanze indirimbo yanjye ya mbere mu mwaka wa 2015, sinari muri Label n'imwe.”
Avuga ko avuye muri Label ya Harmonize, nta kintu Konde Gang yungutse kuko nta ndirimbo ifatika yari yakahakoreye.
Naho muri King Music ya Alikiba, amasezerano bari bafitanye ntabwo yari yanditse bitewe n'uko bari inshuti. Killy azwi mu ndirimbo nka ‘Ni Wewe’ na ‘Vumilia’.
TANGA IGITECYEREZO