RFL
Kigali

Bwa mbere Cristiano Ronaldo yagaragaye atwaye imodoka ifitwe n'abantu 10 ku Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:31/03/2023 8:26
2


Kapiteni wa Al Nassr n'ikipe y'igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yagaragaye ari kumwe n'umukunzi we Georgina Rodriguez bashagawe n'abafana ubwo bari mu modoka ifitwe n'abandi bantu 9 ku Isi bari mu gace ka i Madrid muri Espagne.



Nyuma yo kuva gushyiraho uduhigo mu ikipe y'igihugu ya Portugal bakina imikino yo gushaka itike ya Euro ya 2024 izabera mu Budage, Cristiano Ronaldo yagaragaye atembera mu gace yubakiyemo ametaka mu mupira w'amaguru, aha nta handi ni i Madrid muri Espagne.

Mu mashusho yiriwe acaracara ku munsi w'ejo, uyu mukinnyi w'imyaka 38 yari yambaye ikoti ry'umukara, umupira w'umweru ndetse n'ipantaro y'umweru ari kumwe n'umukunzi we Georgina Rodriguez bava muri resitora iri mu zikunzwe mu gace ka Madrid. 

Aba bombi basohoka muri resitora bagasanga hanze hari abantu benshi, batangira kwegera Cristiano Ronaldo bamwifotorezaho, abandi bamuririmba ariko aba ari kumwe n'abamurinze, bigizayo abafana akinjira mu modoka ifitwe n'abantu bacye ku Isi ubundi agahita agenda.


Abafana bashagaye Cristiano Ronaldo nawe yinjira mu modoka

Iyi modoka ya Cristiano Ronaldo iri mu bwoko bwa Bugatti Centodieci ni ubwa mbere yari agaragaye ayirimo. Yayiguze umwaka ushize agera kuri mMliyoni 8.5 z'amayero. 

Iyi modoka yakozwe kugira ngo uruganda rwo mu Bufaransa rwa Bugatti rwizihize imyaka 110 rumaze rushinzwe. Uru ruganda rwakoze imodoka 10 gusa zo mu bwoko bwa Bugatti Centodieci.

Izi modoka zashatswe n'abantu benshi ariko siko bose bazibonye bitewe n'uko bakoze nke. Cristiano nk'umuntu usanzwe ari umukiriya w'akadasohoka w'uru ruganda, yahawe iyakozwe ku nshuro ya 7 mu rwego rwa nimero yambara mu kibuga kuko bagiye bazishyira hanze mu bihe bitandukanye.

Biteganyijwe ko shampiyona yo muri Saudi Arabia izasubukurwa taliki 4 Mata, ikipe ya Cristiano Ronaldo ya Al Nassr izahita icakirana na Al-Adalah.


Imodoka ifitwe n'abantu 10 ku Isi harimo na Cristiano Ronaldo

Kuba yambara nimero 7 ni byo byatumye ahabwa iyakozwe ku nshuro ya 7 muri izo 10


Cristiano Ronaldo n'umukunzi we mu modoka bari mu mihanda y'i Madrid


Abashinzwe umutekano we ni bo bamwinjije mu modoka







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David11 months ago
    Alabikwiye kbx kuk n'umukiny mwiza kW isi
  • Rutayisire Godfrey 11 months ago
    We love your updated News.





Inyarwanda BACKGROUND