Asaph Music International yo muri Zion Temple Gatenga, yateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizamara amasaha 12 nk'uko aba baririmbyi babitangarije itangazamakuru.
Ni igitaramo cyiswe "12 Hours of Praise & Worship". Gifite insanganyamatsiko ivuga ngo "Gusana igicaniro cyo kuramya Imana mu mitima yacu". Kizaba tariki 31 Werurwe 2023, kimare amasaha 12 kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa kumi n'ebyiri za mu gitondo.
Iri joro ridasanzwe ryo kuramya Imana, ryatumiwemo amatsinda arimo Gisubizo Ministries, Asaph Kibagabaga, Kingdom of God Ministries, Asaph Gisozi na Asaph Rubirizi. Iki gitaramo kizabera mu Gatenga muri Zion Temple ari naho Asaph Music International ikorera umurimo w'Imana.
Asaph Music International yavutse mu iyerekwa rya Apostle Dr. Paul Gitwaza. Yanyuzemo abahanzi b'amazina akomeye hano mu Rwanda nka Aline Gahongayire, Aime Uwimana na Barnabas. Kanuma Damascene, Yvan Ngenzi ni bamwe mu baramyi bakomeye bababarizwa muri iri tsinda uyu munsi wa none.
Aline Gahongayire wafashijwe na Asaph gukuza ubuhanzi bwe, yatangaje ko iri tsinda rifite amavuta yo kuramya Imana. Ati: "Mbabwije ukuri, Asaph ni twe ba mbere ku isi dufite amavuta yo kuramya no guhimbaza Imana". Ibi yabitangaje mu 2018 muri 'Be Blessed' yacaga kuri Televiziyo y'igihugu.
Asaph Music International yafashe ifoto y'urwibutso n'abanyamakuru
Pastor Nkubana Ernest Umushumba wa Asaph ku Isi hose, mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuwa Gatatu w'iki cyumweru kuri Home Free Hotel, yatangiye ashimira abanyamakuru ku bwo kwitanga kuko "umuntu kuguha umwanya we akaza mukaganira aba aguhaye ikintu cy'agaciro".
Arakomeza ati "Tujya gutekereza guhura namwe, icyabiteye kimwe muri byo harimo no kubashimira. Ariko kandi harimo no gukomeza imikoranire myiza dusanzwe dufitanye namwe. Turashima Imana ikidukomeje gukora umurimo wayo."
Yavuze kandi ko bashimira Imana ku bw'igikorwa gikomeye cyo gukora Album imwe buri kwezi mu gihe cy'amezi 12. Ati "Turashima Imana ko mu mwaka wa 2019 igikorwa twagezeho ntekereza ko abamaze kukigeraho ari bacye, twakoze Album 12."
Yanakomoje ku ndirimbo yabo nshya bise "Umunezero w'agakiza", ashima Imana yabafashije kuyikora mu buryo bugezweho bwa 'Live Recording'.
Yavuze ko ari isengesho risaba Imana ngo 'wa munezero twagize tugikizwa, bwa bubyutse bwa kera abantu bagisenga, bakiririmbira Imana, bagisoma ijambo ry'Imana, turashaka ko ubwo bubyutse bwongera kugaruka mu bakwemera bose".
Avuga ko buri mezi 2 bazajya bashyira hanze indirimbo nshya kandi ikozwe mu buryo bwa Live Recording. Yatangaje ko "Asaph yamahagariwe kuramya Imana amasaha 24, ni ukuvuga ngo buri saha haba hari Mwene Asapha uba urimo kuramya. Ubu ngubu hari abari kuramya, ubwo buzima nibwo tubayemo."
Gentil Muvunyi Perezida wa Asaph Music International, yavuze ko batahagaritse igitaramo bakoraga cy'amasaha 24. Yakomeje avuga ko Barnabas atigeze abasezera, bivuze ko akiri uwabo. Ati "Ntabwo yigeze adusezera, kugeza ubu tumufata nk'umushumba wa Zion Temple, tumufata nk'umushumba wa Asaph, kandi turabimwubahira".
Asaph Music International yateguye igitaramo cy'amasaha 12
Asaph Music International mu kiganiro n'itangazamakuru
Pastor Ernest Nkubana Umushumba wa Asaph ku Isi hose
Edith Nibakwe niwe wayoboye ikiganiro n'abanyamakuru
Issa Karinijabo yabajije impamvu Barnabas atakigaragara muri Asaph
Frederick Byumvuhore wa Gospeltime.org
Ev. Frodouard [Obededom] wa Paradise.rw
Ange Daniel wa Radio Umucyo
Joel Sengurebe wa Iyobokamana.rw
James Mugarura wa O Tv
Christian Abayisenga (hagati) wa Isibo Tv yavuze ko imikoranire ya Asaph n'abanyamakuru atari myiza
Asaph Music International yasobanuye birambuye igitaramo cy'amasaha 12 izakora kuri uyu wa Gatanu
TANGA IGITECYEREZO