Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah uherutse kugirwa Minisitiri w'Urubyiruko, amwibutsa ko afite inshingano ziremereye kandi akwiye kubakira kubigezweho ndetse n'uburere 'batwigisha', mu rwego rwo gutegura urubyiruko rw'ejo hazaza n'uyu munsi.
Ni mu muhango
wabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023 muri Village Urugwiro, wayobowe
na Perezida Kagame.
Umukuru
w'Igihugu yabanje kwibutsa abayobozi gufatanya, kuzuzanya, gukorera hamwe, kuko
'nta rwego rukora rwonyine' ahubwo mu nshingano haba harimo ko inzego zikorana
kuko ari bwo abantu batera imbere n'igihugu kigatera imbere.
Perezida
Kagame yavuze ko n'iyo umuntu yaba atari asanzwe mu nzego za Leta akagera ku
rwego rwa Minisitiri, 'aba yumva uburemere bw'izo nshingano' z'ubuyobozi
zimutegereje.
Yavuze ko no
kumva imikorere muri izo nshingano bidakwiye kuba bigoye, kuko ari umuco wumvikana
aho ari ho hose, cyane cyane iyo bigeze ku gukorera inyungu rusange z'Igihugu.
Umukuru
w'Igihugu, yavuze ko yizeye ko Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yumva
neza inshingano zimutegereje 'kandi yumva n'inshingano yo kuyobora, gufasha
Igihugu kuyobora urubyiruko mu buryo bundi nabwo bukwiye kumvikana ko burimo
inshingano ziremereye cyane'.
Kagame
yavuze ko urubyiruko ari ho 'hazaza h'ejo ha buri gihugu' ndetse n'abantu abo
ari bo bose. Avuga ko hatarebwa ejo hazaza gusa 'tureba n'uyu munsi'.
Yavuze ko
urubyiruko rukenerwa 'mu gihe kiri imbere kurushaho' ari nayo mpamvu bisaba
kubategura binyuze mu burere. Akomeza ati "Iyo ufite abantu bato, iyo ufite
abana kugira ngo bakure neza bazagire akamaro mu bihe biri imbere biterwa
n'uburere wabahaye, uburere butandukanye."
“Uburere
bw'imico; imyifatire, ubushobozi, niho havamo amashuri, niho havamo kugira
ubuzima bwiza, uba umwubaka ngo agire muri we gushobora ariko noneho bishingiye
kuri za ndangagaciro ziba zikenewe mu bantu aho ari ho hose."
Umukuru
w'Igihugu yasabye Minisitiri w'Urubyiruko Utumatwishima kuzuza inshingano ze, ashingiye
ku bishya bigezweho ndetse n'ibiri mu burere.
Ati "Ndizera
ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho ariko mutibagiwe iby'uburere
butwigisha."
Yavuze ko
nta muntu uba utaranyuze mu myaka y'urubyiruko, kandi abahanyuze mbere 'bafite
byinshi bashobora kwigirwaho'. Yungamo ati "Ariko byose ni ugushyiraho umutima, abantu bakumva icyangombwa."
Kagame yifurije
imirimo myiza, ubufatanye n'abandi bafite indi mirimo bashinzwe bagomba
kuzuzanya nawe, igihe nawe yuzuzanya nabo.
Mu butumwa
aherutse kunyuza kuri konti ye ya Twitter, Utumatwishima yashimye Umukuru w’Igihugu
wamugiriye icyizere, aho yavuze ati “Ntewe ishema no kugirirwa icyizere na
Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’igihugu cyacu cy’u Rwanda; cyo kuyobora
Minisiteri y’urubyiruko. Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida, mbizeza ko
nzakorana umurava izi nshingano.”
Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah
Perezida Kagame yabwiye Minisitiri Utumatwishima ko afite inshingano zo kwita ku rubyiruko ashingiye ku bigezweho n’uburere ‘batwigisha’
KANDA HANO UREBE UBWO PEREZIDA KAGAME YAKIRAGA INDAHIRO YA MINISITIRI UTUMATWISHIMA
TANGA IGITECYEREZO