Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, yagarutse hakinwa imikino y'umunsi wa 25.
Nyuma y'imikino ibiri y'ikipe y'igihugu Amavubi, shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda iragaruka mu mpera z'iki cyumweru, hakinwa imikino y'umunsi wa 25. Imikino iratangira kuri uyu wa Gatanu, hakinwa imikino ibiri. Ikipe ya Gorilla FC izakira ikipe ya Sunrise FC, kuri sitade ya Bugesera FC ku isaha ya saa 15:00. Umukino wa kabiri, ikipe ya Rutsiro FC izakira ikipe ya Rwamagana City mu mukino uzabera ku Muganda.
Ku
wa Gatandatu, hazaba imikino igera kuri itatu. Ikipe ya Rayon Sports izakira
ikipe ya Police FC kuri sitade ya Muhanga, Marine FC yakire Musanze FC ku
Muganda ndetse ikipe ya As Kigali yakire Mukura kuri ya Bugesera FC.
Ku Cyumweru hazakinwa imikino igera kuri itatu, harimo umukino Etincelles FC
izakiramo Gasogi United ku Muganda, APR FC yakire Bugesera FC kuri Bugesera
stadium, Espoir FC yakire Kiyovu Sports i Rusizi.
umukino
ukomeye ni umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Police FC, ndetse n'umukino
APR FC izakiramo Bugesera FC kuko umukino ubanza Bugesera FC yari yatsinze APR
FC.
Urutonde rwa shampiyona
APR
FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 49, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri
n'amanota 47, Rayon Sports ikaba iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 46. Marines
FC iri ku mwanya wa 15 n'amanota 16, Espoir FC ikaba iri ku mwanya wa 16 n'amanota
14.
Rayon Sports igomba guhangana na Police FC yari imaze iminsi iri mu mikino ya gipolisi
Bugesera FC iri mu myitozo ikakaye yitegura ikipe ya APR FC
TANGA IGITECYEREZO