RFL
Kigali

Ibintu 10 bitangaje bitera ubwoba abantu kurusha ibindi muri iyi minsi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/03/2023 12:45
0


Ubwoba ni ibyiyumviro abantu bagira bitewe n’ibyo babonye cyangwa se batekerejeho gusa hari ibyo abantu bahuriraho byo gutinya mu buryo bw’indengakamere muri iyi minsi.



Mu buzima busanzwe hari abitwa ko bahaze amagara bitewe no gukora ibintu bisa n’ibiteye ubwoba imbere y’amaso ya bagenzi babo kandi bo bafashe umwanya wo kubitekerezaho neza.

Nubwo bimeze bityo ariko byagaragaye ko hari abantu bagira ubwoba ku buryo budasanzwe kandi babutewe n’ibintu bitangaje, ibyo abahanga bavuga ko ngo bishobora no kubagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo n’ubw’abantu bakunze kubana nabyo.

Ikinyamakuru Listverse cyatangaje ibintu 10 biza ku isonga mu bitera ubwoba abantu benshi muri iki gihe:

1. Gutinya gukorwaho (Haphephobia)

Umuntu yumvise ko habaho ubu burwayi ashobora kubifata nk’urwenya nyamara hari umubare bushobora kwibasira benshi barimo ab’igitsinagabo n’igitsinagore, abenshi usanga batinya gukorwaho n’abo bahuje igitsina cyangwa bose.

Mu buhamya bwatanzwe n’Umunyamerika w’imyaka 23 yavuze ko buri gihe ahita yiyumvamo ububabare iyo umuntu amukozeho. 

Uyu musore ngo mu buzima bwe ahora yibuka inshuro zose abantu bakoze ku mubiri we. Ubu burwayi budakunze korohera ababana na bwo ngo ntibinorohera inshuti zabo kwitwararika ngo birinde kubakoraho.

2. Gutinya akazi (Ergophobia)

Lorna Liebenberg yatangaje ko yamaze imyaka 17 akora mu buryo butamworoheye na gato; igihe cyose yatekerezaga ibyo gukora yumvaga ubwoba bwinshi. Uyu mubyeyi yahiriwe no kubona imirimo mishya ariko ubwoba bukarushaho kwiyongera umunsi ku wundi.

Nubwo yari afite abakoresha beza bagiye bamubera nk’ababyeyi yakomezaga kugira impungenge z’akazi ke ndetse akagira n’ikibazo cyo gukoresha umushahara.

3. Ubwoba bwo kubona ibintu by’inzaduka (Neophobia)

Neophobia ni ubwoba buterwa no kubona ikintu gishya, gishobora kuba ibintu bigezweho cyangwa kugera ahantu bwa mbere.

Iki cyiciro cy’abantu ngo baba bakunze no gutinya kugerageza kurya ku mafunguro mashya, kwambara imyenda mishya yewe ngo banatinya kuba bahindurirwa gahunda yabo y’umunsi bagahabwa indi nshya.

Abahanga bibaza impamvu abantu bagira ubu burwayi kandi kubona ibintu bishya no kujya ahantu hashya nta ngaruka mbi bigira ku buzima.

Ubushakashakatsi buvuga ko ngo guha abana ibyo kurya batari basanzwe barya bibagiraho ingaruka mbi kurusha uko byabagirira umumaro.

4. Kwinjira mu rukundo (Philophobia)

Philophobia ni uburwayi bukunze kwibasira abantu baba barigeze kujya mu rukundo ariko bakababarizwamo bigatuma bamera nk’abazinutswe.

Ibi kandi bishobora no kuba ku bana babitewe no kubona amakimbirane bahoraga babona hagati y’ababyeyi babo.

5. Gutinya koga (Ablutophobia)

Abantu bafite ubu burwayi usanga batinya koga, gufura no gukoropa. Ablutophobia ikunze kwibasira abana n’abagore.

Impamvu itera ubu burwayi akenshi ngo bikunze guterwa n’impanuka zikomoka ku mazi abantu baba barabonye bakiri bato cyangwa ngo bikanaterwa no kuba ababyeyi babo barakundaga kubaha igihano cyo koga mu gihe babaga bakoze amakosa.

Ubu burwayi bwigeze no guhitana Umwongereza witwa Thomas Townsend. Uyu yakoreshaga imibavu myinshi atinya amazi nyuma umwuka wayo warengeje urugero uza kumuviramo uburwayi bwamuhitanye kuko ngo yayiteraga ngo agire impumuro nziza hatagira utahura ko atoze.

6. Kudatunga telefone

Iterambere ry’ikoranabuhanga mu isi ya none rigira ingaruka za hato na hato ku buzima bw’abantu aho usanga kubaho udafite telefone ishobora kugufasha mu itumanaho wisanga watakaye. Impamvu nyamukuru ziri mu bitera (Nomophobia) harimo irungu no kwigunga, umutekano muke n’ibindi.

Inyigo yakorewe ku bantu 1000 mu Bwongereza yagaragaje ko 66% y’abakoreweho ubushakashatsi bafite ubu burwayi bwo kutamererwa neza igihe badafite telefone zabo hafi yabo.

Ubu burwayi ngo si umwihariko w’igihugu kimwe kuko hafi ku isi yose buharangwa. Ikindi kandi ngo iyi ndwara yibasira abakiri bato cyane kurusha abakuru.

7. Gutinya gufata umwanzuro (Decidophobia)

Ubu burwayi bukunze guterwa n’ubuzima umuntu aba yaraciyemo nko mu bwana bwe ugasanga yarigeze gufata icyemezo nyuma kikamugiraho ingaruka mbi.

Abarwaye akenshi uzasanga mu gihe cyo gufata umwanzuro bajya ku ruhande rwemejwe na benshi bituma bagenda nk’abatazi aho bagana. Decidophobia iyo itavuwe ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu

8. Gutinya imirasire y’izuba (Heliophobia)

Abantu benshi bafite Heliophobia, indwara isa n’itangaje iterwa ahanini no kuba bizera ko imirasire y’izuba ishobora gutera indwara ya kanseri y’uruhu.

Uwitwa Lucy Jeffries w’imyaka 20 yasezeye ku kazi yakoraga ngo kuko kamusabaga kugakora ari hanze bigatuma igihe cyose ageze ku zuba akorana igihunga.

9. Gutinya gukora imibonano mpuzabitsina (Genophobia)

Abenshi bakunze kugaragaraho ubu burwayi ni abakunze kuba barigeze guhura n’ibibazo by’ihohoterwa bikabaviramo ihungabana buri gihe batekereje kuri icyo kintu.

Genophobia iterwa no kuba uwafashwe ku ngufu agendana ihungabana rikomeye cyangwa yaririnze gukora imibonano mpuzabitsina by’igihe kirekire.

10. Gutinya kuvugira mu ruhame (Glossophobia)

Ubu ni uburwayi butuma umuntu abura uko yifata mu gihe asabwe kuvugira mu ruhame bishobora no kumuviramo kwikubita hasi.

Glossophobia ikunze kwibasira abatari bake ndetse abayifite babura aho barigitira iyo basabwe guhagarara imbere y’abandi bituma babyirinda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND