Kigali

Bwa mbere Alliah Cool yerekanye umwana we-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/03/2023 8:23
0


Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool abikesha ibihe byiza yagiriye muri Cinema nyarwanda, bwa mbere yerekanye umwana we aherutse kwibaruka.



Uyu mugore utunze agatubutse kandi ukunze no gufasha abamwiyambaje, yerekanye umwana aherutse kwibaruka. Yamwerekanye binyuze kuri konti ye ya WhatsApp mu masaha y’ijoro.

Alliah Cool yasangije abamukurikirana amashusho mato y’umwana we asinziriye ubona ko amaze kumwitaho, ati: ”Akoshe”

Alliah Cool akunzwe n’abatari bake bitewe n’urukundo adasiba kugaragaza. Ni umwe mu bafite aho bagejeje Cinema nyarwanda ndetse ubu akaba ari mu myiteguro yo gushyira hanze filime nshya.

Ari mu bakinnyi ba filime babigize umwuga kandi bamaze igihe kitari gito batangiye urugendo rwanamuhiriye aho kuri ubu yamaze kwagura ibikorwa bye akaba asigaye akorana na kompanyi mpuzamahanga mu by’imyidagaduro.


Bwa mbere Alliah Cool yerekanye umwana we

Kuri ubu Alliah Cool ni umwe muri ba Ambasaderi b’Amahoro b’Umuryango w’Abibumbye. Aheruka kandi no gutangiza ikinyamakuru yise Alliah Mag kizajya kinyuzwamo amakuru yibanda ku y’abari n’abategarugori.


Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi bagezweho muri cinema nyarwanda


Umwana wa Alliah Cool 


Alliah Cool asanzwe yita no ku bandi babyeyi 


  • Ubutumwa yaherekeresheje amashusho y’umwana we







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND