RFL
Kigali

Amwe mu mabanga utamenye atuma abashoramari bunguka bidasubirwaho

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:29/03/2023 14:18
0


Abashoramari batandukanye cyane cyane abo mu gihugu cy’u Buhinde n’abandi banyamahanga, bavuga ko intsinzi babonye itaje gusa ngo ibagwirire ahubwo hari bimwe bashizemo imbaraga bikabaha icyo bifuzaga, gusa bamwe bavuga ko hari amwe mu mabanga bakoresheje adasanzwe.



Buri muntu nubwo agira uburyo bwe akoramo akazi, ariko burya hari ibikwiye gukurikizwa ku muntu wifuza gutsinda binyuze mu gishoro cye. Ikinyamakuru Investopedia kivuga bimwe mu bituma aba shoramari bunguka ndetse bakaguka mu bikorwa byabo.

Bimwe mu bituma bunguka n’uko bikurikirana:

1.     Gushora wizeye amahirwe arenze agaragarira amaso

Bamwe mu bashoramari bashora mu rwego rwo gufatirana amahirwe babonye, ku buryo ayo mahirwe avuyeho igishoro cyabo cyabura cyangwa nticyunguke.

Ni byiza ko umushoramari atekereza ko igihe ari gukora cyane hari andi mahirwe yaboneka, cyangwa akaba nyambere mu kuyahimba, kugira icyizere cy’imikorere kiyongere.

Motilal Oswal yatangaje ko igihombo cyijyana n’inyungu. Bavuga ko umushoramari uhomba aba atsinzwe, ariko kandi kurekera gukora kuko wahombye uba utsinzwe kurutaho, ahubwo ukwiye guhangana kugeza utsinze.

2.     Igihe ntakirakorwa  bategereza bihanganye

Benshi muri twe twizera ko gushora imari bijyana no kwinjiza amafaranga kandi ibyo biragoye. Abashoramari baje mu bucuruzi babu sobanukiwe, bagira  kwihangana no gutegereza imyaka, mu gihe nta kintu gifatika bari binjiza.

Baharanira gushaka inyungu izarama igihe kirekire,aho kwirukira inyungu y’akanya gato, ndetse baha agaciro ibitekerezo kuruta amafaranga kuko bazi neza ko ibitekerezo bizima byabazanira akayabo k’ayo

3.     Kudahubuka igihe bafata imyanzuro

Biragoye ko umushoramari yakubwira ko gufata imyanzuro myiza biri mu byatumye atsinda, ariko benshi bakoresha iryo banga, rigashyigikira igishoro cye. Guhubuka mu myanzuro bituma amahirwe mu bucuruzi yangirika,bityo n’igihombo kikaba cyaziramo.

4.     Kwanga amasoko menshi bahitamo isoko ryiza

Igihe umushoramari ahitamo isoko ry’ibicuruzwa bye ni ngombwa kwitonda ndetse akareba ahari inyungu kuruta ahandi. Gushora utabanje kugereranya bishobora gutuma uhomba aho wakagombye gushora hafatika.

Guhitamo isoko byitondewe,biri mu bintu bisigasira igishoro ndetse no kwizera inyungu ifatika kubera ubugenzuzi bukorwa mbere yo guhitamo.

Nubwo hari byinshi byabafasha guhirwa n’ibishoro byabo, hari byinshi bagomba kwitwararika birimo, kubanza kwiga isoko, kwirinda amadeni y’ikirenga, gukorera mu mucyo n’ibindi byinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND