RFL
Kigali

Niyonshuti Jean wakinnye muri ‘Gica’ yatangiye gukorera filime muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/03/2023 14:15
1


Umunyarwanda Jean Niyonshuti ubarizwa mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, yatangiye urugendo rwo kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri filime akorera muri iki gihugu abarizwamo nk’imwe mu ntego yihaye yo gutanga umusanzu we ku gihugu.



Uyu musore yavukiye kandi akurikira mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, aho yize amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Muri iki gihe abarizwa mu Mujyi wa Western Cape, aho akorera ibikorwa bye. Asanzwe ari umwanditsi, umusizi n’umukinnyi wa filime ukomeye.

Yabwiye InyaRwanda ko gutangira gukora no gutegura filime atari ibintu byamugwiririye kuko, kuko kuva akiri muto yakuze akunda kureba filime akumva afite inyota yo kwinjira muri cinema.

Hejuru y’ibi, avuga ko igihe cyageze abona ko yifitemo impano yo gutera urwenya no gukina ikinamico.

Ati “Maze kumenya ubwenge najyaga ndeba filime nkumva nanjye nifuje kuzaba umukinnyi wa filime maze gukura ngeze mu mashuri yisumbuye natangiye gukina urwenya (Comedy), ikinamico (Theatre) nkajya nandika nkanavuga imivugo.”

Niyonshuti yavuze ko impano ye yigaraje cyane binyuze muri filime ya mbere yakinnyemo yitwa ‘Gica’ atakomeje gukinamo bitewe n’ubuzima.

Akomeza ati “Nagerageje gukina filime, filime ya mbere nakinnyemo yitwa ‘Gica’ ariko ku bw’impanvu z’ubuzima ntago nakomeje gukina gusa impano yo yari indimo.”

Ni filime avuga ko yamufashije kwipima mu bijyanye n’imikinire imbere ya Camera. Ati “Yamfashije kwipima mu mikinire. Yampaye icyizere kuko niho naboneye ko impano yange ifite imbaraga.”

Iyi filime ‘Gica’ yayihuriyemo n’abarimo Damour ‘Selemani’, ‘Bijoux’ wo muri filime Bamenya, Mutoni Assia, Ndayizeye Emmanuel, n’abandi banyuranye..

Niyonshuti yakomeje avuga ko bitamuciye intege nyuma y’uko ahagaritse gukina muri iyi filime, kuko yakomeje kwandika n’izindi filime kugeza ubwo afunguye shene ye ya Youtube atangira kunyuzaho filime z’uruhererekane zigaruka ku ngingo zinyuranye.

Mu 2021, nibwo Niyonshuti yafashe umwanzuro wo kwinjira ku isoko ry’abatunganya filime biturutse ku mpano afite kuko ‘numvaga igihe cyo kuyishyira hanze igafasha sosiyete ntagushidikanya nagize kubera nari nifitiye icyizere n’ubushobozi bwabyo.’

Filime ze nyinshi ziganjemo urwenya, ariko kandi hari n’izindi zigaruka ku mibanire y’abantu n’abandi mu ngo no hanze y’azo.

Uyu mugabo avuga ko yibanda kuri filime zigaruka mibanire kubera y’uko ‘nshaka gutanga umusanzu mu mibanire y’abantu n’abandi bitewe nibyo mbona hanze mu buzima bwa buri munsi’.

Mu rwego rwo gutuma filime ze zirangamirwa ku isoko mpuzamahanga, ashyiraho uburyo bwa ‘Subtitles’ bufasha abantu gusoma bakamenya ubutumwa buri muri filime.

Niyonshuti avuga ko ashaka gukorana na buri wese kandi agashyira imbaraga mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro cyane cyane mu banyarwanda babarizwa muri Afurika y’Epfo.

Yungamo ati “Tuzajya dutegura ibitaramo bihuza Abanyarwanda baba muri iki gihugu, mu rwego rwo kuzamura ibendera ry’u Rwanda’.

Binyuze kuri shene ye yise ‘Musaza Box’ yifashisha abakinnyi barimo nka Jean, Kaliza, Walter, Jacky, Wenger, Cadette n’abandi bakina ubutumwa aba yateguye. 

Filime ze zitunganywa na YC Creative, byose bigakorera mu Mujyi wa Cape Town. 

Niyonshuti yavuze ko nyuma yo kuva muri filime ‘Gica’ atacitse intege, ahubwo yakomereje urugendo rwe muri Afurika y’Epfo 

Niyonshuti arashaka kwifashisha Cinema akagaragaza imibereho y’Abanyarwanda muri rusange 

Niyonshuti avuga ko binyuze kuri shene ‘Musaza Box’ azafatanya n’abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro

KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME KAGARUKA KU BURINGANIRE MU NGO

 ">

REBA HANO AGACE KA FILIME KAJYANYE NO GUTERETA UMUKOBWA WIYEMEYE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Boka1 year ago
    Niyonshuti yajyagawakora mu nganzo no kuririmba arabizi.Courage Bro!





Inyarwanda BACKGROUND