RFL
Kigali

Impamvu Rwamagana City ishobora kwitwa Buganza FC

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/03/2023 13:48
0


Amakuru InyaRwanda yahawe na bamwe mu bakurikiranira hafi ikipe ya Rwamagana City ni uko iyo kipe umwaka utaha izawukina ifite izina rishya.



Ikipe ya Rwamagana City ubu ikomeje guhatanira kuguma marushanwa ya shampiyona y'umupira mu cyiciro cya mbere kuko kugeza ubu ifite amanota 23 n'umwanya wa 13. Abakurikiranira hafi gahunda yayo bavuga ko mu mikino isigaye igomba gukora ibishoboka ikabonamo amanota nibura 10 kugira ngo itazasubira mu cyiciro cya kabiri.

Muri Nyakanga 2022, mu karere ka Kayonza habereye inama yari igamije gufata ingamba zo guteza imbere siporo mu Ntara y'Iburasirazuba. Muri iyo nama hafashwe umwanzuro ko uturere dutandatu muri 7 tugize iyo Ntara tugomba guhuza imbaraga bakagira ikipe imwe ifashwa b'Uturere tubiri , akarere ka Bugsera kakazirwanaho mu gutunga ikipe yabo Bugesera FC.

Akarere ka Nyagatare na Gatsibo tuzahurira kuri Sunrise FC ndetse ikaba ishobora kugumana izina ryayo cyangwa rigahinduka ikitwa Umutara FC dore ko bahoze bafite ikipe bahuriyeho hataraba kugabanya Intara. 

Akarere ka Ngoma na Kirehe bazahurira kuri Etoile de l'Est kugeza iyoboye itsinda yarimo ikaba yaramaze kumenya ikipe bizahura mu mikino ya 1/4 mu cyiciro cya 2. Hari abavuga ko Etoile de l'Est nayo ishobora kwitwa Gisaka United FC.

Akarere ka Rwamagana na Kayonza bazahurira ku ikipe ya Rwamagana City ndetse amakuru yizewe inyaRwanda yamenye ni uko iyo kipe nta gihindutse izitwa Buganza FC, nyuma hakazatekerezwa amazina atatu agomba kuvamo izina abaturage bo muri utwo turere bazayibonamo. Amazina yagomba kuvamo izina ryayo ni Buganza FC na Muhazi FC.

Izina ryifuzwa n'impande zombi ni Buganza FC ndetse ntagihindutse izaritangirana umwaka w'imikino utaha, ndetse uturere twa Rwamagana na Kayonza tuzashyiramo ingengo y'imari ihagije izatuma iyo kipe ibasha guhangana n'andi makipe muri shampiyona.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, kuwa 13 Werurwe 2023  ubwo yaganiraga n'itangazamakuru, yahamije ko akarere ka Rwamagana na Kayonza tuzafatanya gutera inkunga Rwamagana City FC.

Mu kiganiro umuyobozi w'Akarere Kayonza yagiranye n'abanyamakuru kuwa kane tariki 23 Werurwe 2023 abajijwe gahunda aka karere gafite mu guteza imbere siporo, yashimangiye ko hari ubufatanye buzabaho hagati y'uturere twa Rwamagana na Kayonza mu rwego rwo guteza imbere siporo.

Umuyobozi wa Rwamagana City FC, Uwimana Nehemie, yabajijwe n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com niba ibivugwa ko Rwamagana City izitwa Buganza FC, avuga ko bishoboka, ariko ihinduye izina iryo zina riri mu yifuzwa.

Ati: "Nkuko mubivuze hari igitekerezo cy'uko ikipe yafashwa n'uturerere twa Rwamagana na Kayonza. Ibyo guhindura izina ntabwo biraba ariko bibaye ngombwa iryo uvuze riri mu mazina twahitamo ariko ntabwo ikipe yigeze ihindura izina irakitwa Rwamagana City nkuko bisanzwe."

Nubwo umuyobozi wa Rwamagana City igisubizo yatanze kitahamije izina Buganza FC, amakuru twahawe n'umwe mu banyamuryango b'iyi kipe, yatubwiye ko ryamaze kwemezwa kuko byifuzwa n'abo mu karere ka Kayonza.

Impamvu bashingiyeho bita ikipe iryo zina ni uko Ubuganza cyari ibice cy'Igihugu cyaborwaga n'umutware - uwuzwi cyane ni Faransisiko Rwabutogo ndetse Ubuganza bwafataga igice cya Rwamagana ndetse n'igice kimwe cya Kayonza.

Impamvu ya kabiri Ubuganza biva ku nshinga "Kuganza", ibyo nabyo byatumye abashakaga ko ikipe yitirirwa ikiyaga cya Muhazi, baganzwa n'abifuza ko yitwa Buganza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND