Abakinnyi ba filime b'amazina akomeye, Uwamahoro Antoinette wamamaye nka Siperansiya, na Irunga Rongin uzwi nka Irunga, bari kubarizwa mu gihugu cy'u Burundi, aho bagiye gukina muri filime yitwa “Ingaruka” bahuriyemo n'Abarundi.
Iyi filime
iri mu biganza bya King Sabas nawe uzakina muri iyi filime; hari kandi Lavine, Mugisha
n'abandi.
‘Siperansiya’
cyangwa Intare y’Ingore yabwiye InyaRwanda ko n'ubwo ari bo batangiye gukina mu
bice bya mbere by'iyi filime 'ariko izagaragaramo n'abandi bakinnyi ba hano mu
Burundi b'abasitari b'inaha b'abarundi'.
Uyu mukinnyi
wa filime wagize izina rikomeye abicyesha filime 'Seburikoko', yavuze ko iyi filime
izagaragaza impinduka bitewe n'uko habayeho guhuza imbaraga hagati y'abatuye
ibihugu byombi.
Akomeza ati
"Baba bagutekereje cyangwa baba bakubonyeho ko ushobora gushobora ibyo
baba bagusabye ko wabakiniramo. Twarahageze, batwakira neza, hari ikiganiro n'abanyamakuru
cyabaye. Ni ibintu byinshi byagiye biba bigiye bitandukanye."
‘Siperansiya’
yavuze ko muri rusange iyi filime 'Ingaruka' yubakiye ku kugaragaza ko iyo
ugize neza, ineza uyisanga imbere kandi ko n'iyo ugize nabi nabwo bikugiraho
ingaruka. Akomeza ati "Igihe icyo ari cyo cyose, iyo ubibye icyiza usarura
icyiza, iyo ubibye inabi n'ubundi nawe urayisarura."
Muri iyi
filime, Irunga aba ari umugabo wa Siperansiya baba barashyingiranwe Siperansiya
atabishaka kubera ko aba yarabanje kumutera inda. Uyu mugabo aba akora ibikorwa
by'ubushabitsi binyuranye.
Muri uko
kubana nk'umugabo n'umugore, Siperansiya ntiyigeze amukunda ntarimwe. Bigera
n'aho Irunga abona ko umugore we atamukunda atangira ibikorwa byo kumutoteza,
bahora mu makirimbirane adashira.
Kugeza ubu, hamaze gufatwa amashusho y'igice cya mbere (Season 1) cy'iyi filime muri 'Season' esheshatu abakinnyi bazakina.
'Siperansiya' [Uwa Gatatu uvuye iburyo] na Irunga [Uwa Mbere uvuye ibumoso] bari kubarizwa mu Burundi, aho batumiwe gukina muri filime 'Inyungu'
Irunga Rongin, umukinnyi wa filime umaze igihe kinini. Agezweho muri iki gihe binyuze muri filime zirimo 'Bamenya' itambuka kuri shene ya Youtube
'Siperansiya' yavuze ko bakiriwe neza mu Burundi, kandi ko bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru basobanura birambuye ibijyanye n'iyi filime
'Siperansiya' na Irunga bavuga ko iyi filime izaba yihariye bitewe n'uko abanyarwanda n'abarundi bahuje imbaraga
Muri filime, Siperansiya akina ari umugore wa Irunga, ariko urugo rw'abo rwugarijwe n'amakimbirane
TANGA IGITECYEREZO