Katy Perry agowe no kuba agiye kumara amezi 3 atanywa inzoga

Imyidagaduro - 29/03/2023 9:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Katy Perry agowe no kuba agiye kumara amezi 3 atanywa inzoga

Umuhanzikazi Katy Perry yahishuye ko agowe cyane no kuba amaze amezi atanywa inzoga nk'uko yabisabwe n'umukunzi we Orlando Bloom.

Katheryn Elizabeth Hudson uzwi cyane ku izina rya Katy Perry mu muziki, ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye ko we n'umukunzi we Orlando Bloom baganiriye kubijyanye no guhagarika kunywa inzoga maze akamusaba ko babihagarika burundu.

Katy Perry yavuze ko yubashye ibyo umukunzi we yamusabye maze bagafatanya guhagarika kunywa ibisindisha ibyo aribyo byose. Hashize amezi atatu uyu muhanzikazi adasoma ku nzoga gusa yatangaje ko aricyo kintu kiri kumugora cyane mu buzima bwe.

Mu birori bya Mister Paradise byabereye mu mujyi wa New York byari byitabiriwe n'abagize akanama nkemurampaka kamarushanwa ya American Idol barimo Lionel Ritchie na Luke Bryan hamwe na Katy Perry, niho yavugiye ijambo ryatunguye benshi ubwo yahishuraga ko amaze amezi 3 atanywa ku nzoga.

Mu magambo ye yagize ati: ''Maze amezi 3 ntanywa inzoga. Ni ibintu bingoye gusa nemeye kubikora kuko nabisabwe n'umukunzi wanjye twemeranya gushyigikirana mu buzima butarimo ibisindisha. 

Rimwe na rimwe byuka numva nazinywa ariko nkibuka ko ari isezerano nagiranye n'umukunzi wanjye ntarengaho. Biragoye ariko kandi ni byiza kuko biri kumpindurira ubuzima mu buryo ntasobanura''.

Katy Perry w'imyaka 38 umubyeyi w'umwana umwe yabyaranye n'umukunzi we Orlando Bloom yasoje avuga ko kuva yareka kunywa inzoga aribwo yumva yishimye kuruta ubwo yazinywaga. Yanabwiye abari muri ibi birori ko igihe wumva umubiri wawe watangiye kwanga inzoga ko ari ikimenyetso cy'uko wazihagarika.

Hollywood Life yatangaje ko ari ibintu bidasanzwe kumva ko umuhanzikazi Katy Perry yahagaritse kunywa inzoga mu gihe azwiho kuzikunda ndetse ko mu ndirimbo ye yise ''Friday Night' yaririmbyemo ko atamara amasaha 24 adasomye ku muvinyo. 

Katy Perry yahishuye ko yahagaritse kunywa inzoga nk'uko umukunzi we Orlando Bloom yabimusabye

Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko agowe cyane no kuba amaze amezi 3 adasoma ku bisindisha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...