Umuhanzi ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo yakubiye kuri album ye yise ‘Musomandera’, Ruti Joel yatangaje ko agiye gukora igitaramo cye cya mbere yise ‘Intore cyane’ azagaragarizamo urugendo rwo kuba intore.
Ni igitaramo
avuga ko azakora ku wa 1 Mata 2023, aho kwinjira ari ibihumbi 40 Frw (40,000
Frw) kuri Hotel des Mille Collines.
Ruti Joël yabwiye
InyaRwanda ko iki gitaramo kigamije kumvikanisha urugendo rwe rwo kuba Intore.
Ati “Ni
igitaramo nahisemo kwita 'Intore cyane' cyumvikanamo urugendo rwanjye rwo kuba
intore. Mbese gusubira mu mizi y'ikinyarwanda, ibyo nzajya nganira n'abantu
banjye bashaka kugira icyo bamenya ku butore no kubaganiriza uburyo njye
nabigiyemo ariko nkoresheje indirimbo n'imbyino.”
“Kubasobanurira
ubutore […] Muri macye navuga ko ari 'Back to the roots' (Kugaruka ku isoko) yanjye.
Tuzavuga cyane ku butore, ku rubyiruko, ubutore bwanjye na Ruti. Ndatumira abantu, muzaze mubikurikire."
Uyu muhanzi
uzwi cyane mu ndirimbo nka ‘Igikobwa’ yavuze ko muri iki gitaramo bizaba ari
n'umwanya mwiza kuri we wo gushishikiriza urubyiruko gukunda Ikinyarwanda ariko
'mbisobanura neza nkoresheje kuganira no kuririmba'.
Avuga ko
azava imuzi uburyo yabaye intore, uko yabikuranye n'urugendo rwe rwo kubyiga.
Ubwo
yashyiraga hanze Album ye ‘Musomandera’, Ruti yumvikanishije uburyo yatoye umuco w’intore, ndetse anabigaragaza ku mbuga nkoranyamba ze.
Yifashishije
ifoto ye imugaragaza ari mu ngamba nk’intore yavuze ikivugo cye, agira ati “Ndi
ruti mu ngeri baririmba rwamwaga mu ngabo iyogeye ingabo y’Inkotanyi umukogoto
wa marere ngira ingoga sintinda ngira imbaraga simbashwa.”
Ruti ni
umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore
bamuharuriye urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo
Group n'itoreri Ibihame anywana n’umuco kuva ubwo.
Ijwi ry’uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.
Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y’umuziki, abatari
bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi ryiza!
Muri
Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘La vie est belle’
yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo
yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa n’Igishwahili.
Uyu musore
avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza
mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n’ibindi.
Urugendo rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.
Nyuma yo kumurika album ye ‘Musomandera’, Ruti Joël agiye gukora igitaramo cye cya mbere
Ruti yavuze ko muri iki gitaramo azakundisha urubyiruko umuco w’u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO