Mu mikino yahuzaga inzego za Polisi yo mu Karere k'Iburasirazuba bwa Afurika, EAPCCO, u Rwanda rwegukanyemo imidari myinshi 9 ya zahabu muri 13 yahataniwe, ibihugu birimo Sudan bitahira aho.
Iyi
mikino yaberaga mu Rwanda, yatangiye tariki 21 Werurwe, ikaba yasojwe kuri iki
cyumweru tariki 27 Werurwe 2023 muri BK Arena ubwo hakinwaga umukino wa nyuma muri Handball,
u Rwanda rutsinda Uganda ibitego 41 kuri 27.
Ibihugu
umunani ni byo byari byitabiriye iyi mikino, harimo: U Rwanda rwakiriye, Éthiopie,
Tanzania, Kenya, Sudan, Sudan y’Epfo, u Burundi na Uganda.
Abakinnyi
bagera ku 1250 ni bo bitabiriye iri rushanwa.
U
Rwanda nk’igihugu cyakiriye iri rushanwa, ni cyo gihugu cyitabiriye imikino myinshi kuko imikino yose yabaye
irimo: Umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Taekwondo, Karate,
Judo, Darts Shooting, Gusiganwa ku
maguru, Handball, Boxing na Beach-Volleyball yase igipolisi cy'u Rwanda cyarayitabiriye.
Uko ibihugu byegukanye imidari
U
Rwanda rwegukanye imidari ya zahabu igera ku icyenda harimo, mu mupira
w’amaguru, Volleyball, Beach-Volleyball, Kurasa, Handball, Basketball, Karate,
Iteramakofi na Taekwondo, bisobanuye ko mu midari 13 yakiniwe, 4 ariyo
bategukanye.
U
Burundi bwegukanye umudari wa zahabu muri Judo, Uganda yegukanye uwa zahabu muri
Netball, Tanzania yegukana umudari wa zahabu mu Kumasha, mu gihe Kenya
yegukanye umudari wa zahabu mu gusiganwa ku maguru.
Mu bihembo byegukanywe n’amakipe, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere nk’urwegukanye imidari myinshi, Kenya iza ku mwanya wa Kabiri mu gihe Uganda yaje ku mwanya wa Gatatu. Ibihugu bitatu aribyo: Sudan y'Epfo Sudan na Ethiopia, ni bwo bihugu bitegukanye umudari wa zahabu n'umwe, mu bihugu byari byitabiriye iri rushanwa.
Mashami Vincent yishimira igikombe ari kumwe na Kwizera Janvier wamufashije gukora amateka ubwo yakuragamo penariti
Hakizimana Muhadjiri yegukanye igikombe cya mbere ari muri Police FC
Rutanga Eric kapiteni wa Police ubwo yari agiye kwakira igikombe begukanye
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura arimo aganira n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence
Minisitiri w'Umutekano Gasana Alfred na Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Murasira Albert bari mu bitabiriye umuhango wo gusoza imikino ya EAPCCO
U Rwanda rwihariye imidari mu mukino rwari wakiriye bwa mbere, ndetse ikaba inshuro ya mbere rwegukanye iyi mikino
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
KANDA UREBE VIDEO YO GUTANGA IBIHEMBO
AMAFOTO: Ngabo Serge
VIDEO: Ishimwe Olivier Ba
TANGA IGITECYEREZO