RFL
Kigali

N. Noella yasohoye indirimbo ya mbere asaba inkunga y'amasengesho kugira ngo atazasubira inyuma

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/03/2023 13:24
0


Umuramyi N. Noella yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yakoranye na Innocent Tuyisenge, Manzi Lucien. Ni indirimbo yakozwe na Producer: Leopold mu buryo bw'amajwi, naho Sabey akora amashusho yayo.



"Nabonye urukundo rwawe Mana, iminsi yanjye yose yo kubaho wanyeretse iyo neza yawe Mana iminsi yanjye yose yo kubaho." Ni ubutumwa bwaherekeje ubutumwa bwa N. Noella ubwo yasangizaga abakunzi be iyi ndirimbo ye ya mbere yise 'Urukundo'.

Ubwo yayishyiraga kuri Youube, yanditse ati 'Urukundo' ni indirimbo yanjye ya mbere nanditse, nshimira Imana, nyuma yo kubona imirimo n'ibitangaza Imana ikora. Mu by'ukuri nta kindi twabona twitura Imana uretse gukora icyo yaturemeye. 

Abefeso 2:10 Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera ngo tuyigenderemo".

N. Noella atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Utah, akaba asengera muri Pentecost International church. Amaze gukora indirimbo imwe gusa ariko avuga ko n'izindi zizaza kubera Imana. Ashyigikiwe cyane n'abo mu muryango we bamwifuriza gutera imbere mu muziki.

Aganira na inyaRwanda, N. Noella yavuze ko yanditse iyi ndirimbo agamije "Kubwira abantu ko Imana ari urukundo, iyo aba atari urukundo rwayo, abenshi ntabwo tuba tukiriho". Yavuze ko intego ye mu muziki ari ugusaba Imana ikazamukomeza "sinzasubire inyuma".

Uyu mukobwa w'impano ikomeye watangiye kuririmba afite imyaka 6, avuga ko atiyumvishaga ko azaririmba ngo asohore indirimbo ku giti cye. Arasaba Imana kumukomeza ntasasubire inyuma ndetse arasaba n'abakunzi be kumusengera.


Noella arasaba amasengesho kugira ngo azagume mu muziki 


Umuryango we n'inshuti ze baramushyigikiye cyane


Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe ahantu hateye amabengeza


Innocent Tuyisenge usanzwe ari umuhanzi akaba n'umutoza w'abaririmbyi yashyigikiye cyane Noella muri iyi ndirimbo ye ya mbere


Noella yateguje izindi ndirimbo nyinshi nyuma yo kwinjira byeruye mu muziki

REBA HANO INDIRIMBO "URUKUNDO" YA N. NOELLA FT INNOCENT & LUCIEN









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND