Ku nshuro ya kabiri hagiye kuba igikorwa cya Story Telling Night, ukurikira inkuru z’impamo ku buzima bw’abantu bamaze gushinga imizi mu bikorwa bitandukanye.
Ku wa 31 Werurwe 2023 hazaba ku nshuro ya kabiri igikorwa cya
Story Telling Night kizabera kuri Olympic Hotel Kimironko, ahitezwe ubwitabire
bw’abantu bafite amazina akomeye mu Rwanda bazaba baje guhaha ubwenge.
Kuri iyi nshuro abazavuga ku rugendo rw’ubuzima bwabo harimo
Karomba Gael, rwiyemezamirimo mpuzamahanga wamaze no gushora amafaranga ye mu
bikorwa by’imyidagaduro;
Ndetse akaba agenda agira inama abantu ku buryo bwo kwagura ubucuruzi
bwabo aho azaba avuga ku rugendo rwe rw’ubuzima, n’ibanga yakoresheje ngo agere
ku butunzi bwa za miliyari kandi agakomeza kugira umutima wo gukora cyane.
Hari kandi Akingeneye Olga, inzobere mu itangazamakuru waniyeguriye
ibirebana no gutera ibirungo abantu, wagize impanuka afite imyaka itatu yamukomerekeje
cyane mu maso.
Hamwe n’ibihe bikomeye yanyuragamo kubera ko umuryango mugari
wamuhaga akato mu buryo bumwe cyangwa ubundi, byaje kurangira akomeye arakomeza kuri ubu
akaba ageze kure mu buzima anabayeho neza.
Uretse kandi abazatanga ibiganiro hari izindi mpamvu zikwiye
gutuma udakwiye kubura muri uyu mwanya mwiza, zirimo kwiyungura ubumenyi no
kongera kwiga kuko ni nk’ishuri ariko amasomo atanganwa umwihariko binyuze mu
nkuru ivugwa na nyirayo.
Guhura n’abo ufata nk’intwari zawe mu bikorwa byawe bya buri
munsi, by’umwihariko mu mwuga ukora ukubeshejeho umunsi ku wundi bikaba ari nk’imbarutso
yo kurushaho kunoza ibyo ukora no kongera urwunguko.
Kumenyana n’abantu batandukanye kandi bakungura byinshi byakugirira
umumaro mu buzima bwawe, kuba wabasha kubona abagutera inkunga ndetse no
kubonera ibisubizo ibibazo uhora wibaza binyuze mu nkuru y’abatanga ibiganiro.
Gukira ibikomere n’agahinda gakabije ubasha kumenya ko ibigukomereye atari wowe wenyine, iki kikaba ari n’ikibazo gikomereye benshi. Kimwe no kwishima unishimana n’inshuti n’umuryango, munasangira amafunguro n’ibyo kunywa.
Kwinjira muri iki gikorwa bigusaba gusa kuba wishyuye ibihumbi 5Frw ahasanzwe, n’ibihumbi 10Frw ariko avanwamo ibyo kunywa no kurya ngo wiyungure ubumenyi ntakigukoma mu nkokora.
Wagura tike yawe wifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga bwa *182*8*1*365099#
Olga Isimbi ari mu bazaganiriza abazitabira Story Telling Night 2
Coach Gael na we azasangiza abazitabira urugendo rwamugejeje aho ageze ubu
TANGA IGITECYEREZO