Benshi bamumenye ubwo yakinaga filime yamenyekanye cyane ica ku rubuga rwa Youtube yitwa “Bamenya” yamenyekaniyemo abandi benshi, ndetse ubu batunzwe n’umusaruro wakomotsemo.
Benimana Ramadhan wamenyekanye muri iyi filime ariwe “Bamenya”, iyo akubwiye inzira yanyuzemo kugira ngo agere aho uyu munsi ari, bishobora kukwereka ko buri kimwe kigira igihe cyacyo.
Iyo yivuga yigaragaza nk’uwanyuze muri byinshi
ashakishiriza ifaranga hasi hejuru, ariko umutima we ugahorana inkomanga kubera
ko yakuze akunda filime atangira kuzikina ku myaka irindwi y’amavuko gusa.
Akubwira ko yanyuze mu gifundi cyane ko ari nabyo yize, bikaza kugenda abona ko atari ibye, akaza
kwinjira mu itangazamakuru naho akaza kubivamo agakomeza gushyira imbaraga n’umurava
mu byo akora yizeye ko muri sinema umunsi umwe bizacamo.
Uyu musore w’imyaka 29 umaze kubaka izina muri filime
nka Bamenya, yavukiye mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo, yakuze azi umubyeyi
we umwe nawe ntibabanye igihe kinini kuko yarerewe kwa se wabo. Se yitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994.
Yashoye Miliyoni 17 Frw muri sinema yunguka 500,000 Frw
Bamenya wakuze akunda filime ubwo hatangwaga ibihembo
bya Bright Generation Awards ku nshuro ya mbere, yavuze ko yabonye amafaranga menshi
aho kugira ngo ayashore mu bindi, yiyemeza kuyajyana muri sinema.
Ati “Nabonye miliyoni 17 Frw ntekereza ikintu nakora
nsanga nta kindi ahubwo icyaba cyiza ari ukuyashora muri sinema. Nakuze nkunda
gukina filime numvaga ari umwanya mwiza wo gukabya inzozi zanjye.”
Ngo n’ubwo uyu musore yashakaga kuyashora muri sinema, nyina yashakaga ko yaguramo ikibanza ahantu nko ku i Rebero kuko ngo nibura
cyaguraga Miliyoni 10 Frw, ubu kikaba kiri mu zirenga 100 Frw.
Ati “Mama yaravugaga ati wa mwana we aya mafaranga
wayaguzemo ikibanza ku i Rebero aho kugira ngo uyapfushe ubusa aka kageni,
ndabyanga mubwira ko aho ngiye kuyashora hazunguka.”
Uyu musore avuga ko yayashoye yose muri filime uko yari
miliyoni 17 Frw akaza kunguka ibihumbi 500 Frw. Icyo gihe umubyeyi we yabuze
icyo avuga ariko ntiyamuca intege.
Yanze
kuzinukwa yongera gushora muri sinema, agira ikindi gihombo
Nyuma yongeye kubona miliyoni 7 Frw, nazo azishora muri
sinema icyo gihe yari filime yakinnyemo nayo ntabwo yahiriwe kuko nabwo yabonye
igihombo kigeretseho n’ibindi bibazo bikomeye.
Ati “Wa mubyeyi wari wambujije gushora bwa mbere noneho
yongeye kubona nashoyemo noneho hazamo n’ibindi bibazo. Gusa mama wanjye we
ntiyacitse intege kuko yabonaga atabimbuza ahubwo yambwiraga ko amfatiye iry’iburyo.”
Yakomeje avuga ko yakomeje guhahanyaza ntacike intege
ariko akabona bigoye ko hari igihe bizagera aho bigakunda, ku bw’amahirwe no
kwizerera mu mpano bigera aho
amenyekana.
Yashoye
muri Bamenya yikandagira imuhindurira ubuzima
Uyu musore avuga yashoye Miliyoni imwe muri filime ya “Bamenya”
nabwo yikandagira, ikagaruza ya mafaranga yose yari yarashoye muri filime.
Ati “Mu myaka mike ishize ni bwo nagize igitekerezo cya
Bamenya. Ni filime nashoyemo miliyoni imwe nabwo nikandagira kubera ibihombo
byinshi nari naragiye mpura nabyo. Ariko mu cyumweru kimwe nari maze kugira
abantu ibihumbi 100 bankurikira.’’
Arakomeza ati “Iyi filime yagaruje amafaranga yose nari
naratanze icyo gihe cyose navuze. Ubu nishimira ko ubuzima bwanjye bwahindutse.”
Ubuzima
bwe bwose burashinganye…
Uyu musore mu gutebya yavuze ko ubu afite umutungo
umwemerera kumara imyaka irenga 10 adakora kandi abayeho neza, atunze umuryango
we ndetse afite umugore n’abana.
Ati “Njye namara imyaka 10 meze neza ntakora kandi
ntunze umuryango wanjye. Gusa, abashaka kumpa ibiraka mbahaye ikaze ntabwo
nabyanga kandi si ukwirata ni ukubereka ko urugendo umuntu anyuramo adakwiriye
gucika intege.”
Arakomeza ati “Aha nabwira ababyeyi baca abana babo intege
ko bidakwiriye. Njye nagize ishaba ngira umubyeyi unyumva, gusa niba umwana
wawe afite impano yo gukina ntuzamubuze bigera aho bikagabura.’’
Bamenya yavuze ko ubu afite sosiyete zirenga esheshatu z’ubucuruzi yamamariza
mu Rwanda no hanze yarwo.
Ikindi filime ye kuva yajya hanze, yagiye igurwa n’ibigo bitandukanye birimo
ibyo hanze nka Ogelle yo muri Nigeria, Canal Plus ndetse na Zacu TV yo mu
Rwanda.
REBA FILIME YA BAMENYA NI IMWE MU ZIMAZE KUBAKA IZINA, REKA AGACE KAYO GAHERUKA
TANGA IGITECYEREZO