Kigali

Gen. Kainerugaba yatangaje igitaramo Massamba, Bwiza na Kenny Sol bazahuriramo na Chameleone

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/03/2023 12:52
0


Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu by’umutekano, akaba n'umuhungu we, yatangaje ko abahanzi barimo Massamba Intore, Bebe Cool na Jose Chameleone bazahurira mu gitaramo ‘Rukundo Egumeho’ kizaba ku wa 19 Mata 2023.



Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, mu butumwa yanyujijeho kuri konti ye ya Twitter ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 710.

Gen Kainerugaba ukunze gutambutsa ubutumwa bunyuranye kuri uru rubuga, yavuze ko iki gitaramo kizaba ari cyo gikomeye muri uyu mwaka, kandi ko bizaba ari ibicika muri iki gitaramo.

Uyu mugabo ukunze kugaragaza ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora Uganda, yavuze ko uretse ko aba bahanzi hazaba bahari, hari n’abandi barimo Bwiza, Kenny Sol, Azawi, Eddy Kenzo, Vinka n'abandi bazasusurutsa abanya-Uganda.

Ku wa 19 Mutarama 2023, Gen Muhoozi yifashishije Twitter yavuze ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 49 bizabera i Kigali. Asanzwe yizihiza isabukuru y’amavuko, buri tariki 24 Mata.

Muri Kamena 2022, nabwo Muhoozi yari yatumiye Massamba kujya muri Uganda kuririmba mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ryabereye ku kibuga cya Rushere.

Ibi birori byari byatumiwemo urubyiruko, abayobozi, abanyapolitiki, abikorera n’abandi. Icyo gihe, Massamba yanditse kuri konti ye ya Twitter ashima ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi, avuga ko azitabira kandi ko ari iby'icyubahiro kongera gutumirwa.

Massamba kandi yaririmbye mu birori by’isabukuru ya Muhoozi mu 2022. Icyo gihe, yahaye Muhoozi impano y’umupira wanditseho ‘Inkotanyi cyane’.

Uyu muhanzi yataramiye abitabiriye ibirori by’isabukuru y’uyu muhungu wa Museveni, aririmba indirimbo ze zakunzwe.

 

Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ko bizaba ari ibicika muri iki gitaramo 

Massamba Intore uzwi mu ndirimbo nka 'Ikizungerezi', 'Araje', 'Kanjongera', 'Nzajya inama nande' yatangajwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo kizabera muri Uganda, ku wa 19 Mata 2023 

Chameleone aherutse gukorera igitaramo muri Uganda kitabiriwe n'ibihumbi by'abantu, yandika amateka avuguruye mu muziki we. Uyu mugabo yamamaye mu ndirimbo nka 'Shida za dunia', 'Kuma Obwesigwa', 'Badilisha' n'izindi 

Bebe Cool wamamaye mu ndirimbo nka 'Love you everyday' imaze imyaka umunani, 'Easy', 'Zzina' n'izindi azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye muri iki gitaramo 


Umuhanzi w'umunya-Uganda, Eddy Kenzo wahatanye muri Grammy Awards nawe ari mu bazaririmba muri iki gitaramo 


Umuhanzikazi Bwiza uherutse gutaramira mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa nawe yashyizwe ku rutonde 


Umuhanzi Kenny Sol uzwi mu ndirimbo nka 'Forget' ategerejwe muri Uganda


Umuhanzikazi Azawi wasinye muri Swangz Avenue mu mwaka wa 2019


Umuhanzikazi Vinka uzwi mu ndirimbo nka 'Love Panic', 'Thank God' n'izindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND