Ni mu
gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023 kuri
Century Park Hotel, kitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abanyamideli
babigize umwuga n’abandi bafite inyota yo kwinjira muri uyu mwuga utunze
benshi.
Iri huriro
ryatangijwe mu 2015, mu 2019 hatorwa abayobozi babahagarariye, hanyuma mu mwaka
wa 2022 bahabwa ubuzima gatozi n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB).
Ryatangiye
bigizwemo uruhare n’abarimo Rwanda Culture Fashion Show, Tarama Rwanda, Green
Staples Collective, Berwa Rwanda Federation n’abandi.
Mu ijambo
rye, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abanyamideli mu Rwanda, Hakizimana
Hubert Didier, yashimye Guverinoma ku bwo gushyiraho uburyo bufasha urubyiruko
kwihuriza hamwe. Ashima n’inzego za Leta n'inzu z'imideli zagize uruhare mu
itangizwa ry’iri huriro.
Yashishikarije
abanyamideli kugana iri huriro 'kuko ririmo imyidagaduro kimwe no mu zindi
nganda z'ubuhanzi’.
Uyu muyobozi
yavuze ko bafite gahunda y'uko mu 2024 iri huriro rizaba ribarizwamo
abanyamideli 1000. Kandi ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye kuri uru rwego,
ibikorwa byinshi birasubikwa ibindi ntibyaba bitewe n'iki cyorezo
Hakizimana
avuga ko iri huriro rinagamije gufasha abanyamideli kumva ko ibyo bakora ari
kazi. Yashimangiye ko abanyamideli ari 'Ba Ambasaderi b'Igihugu cyacu' ari nayo
mpamvu inzego za Leta n'abandi bakwiye kubashyigikira.
Ubu, avuga
ko bafite abanyamideli 20 bagiye guhatana ku rwego mpuzamahanga 'kandi bahesha
ishema Igihugu cyacu'.
Indi mpamvu
agaragaza y'iri huriro ni 'uko dushaka gukorana n'inzu z'imideli mpuzamahanga'.
Ati “Abanyamahanga bakatumenya. Icyo ni ikintu dufitemo umugambi dushaka
gukora."
Yavuze ko mu
myaka ibiri iri imbere bashaka ko abanyamideli bazaba bafite 'agency' nibura
zirenga 39 babarizwamo. Kandi bazabahuza n'inzu z'imideli zo ku Isi hose 'kugira
ngo berekene impano zabo'.
Mu gutangiza
iri huriro, Hakizimana yavuze ko bafite imishinga ine bagiye gukoraho irimo
n’ishuri rizafasha abanyamideli kugira ubumenyi mu kumurika imideli.
Umushinga wa
mbere witwa ‘Gorilla fashion week (GFW)’: Iki ni igikorwa kizajya gifasha
abanyamideli kujya mu bikorwa nk'imikino aho bazajya berekana imyambaro n'ibindi
binyuranye biri mu muco wacu.
Hakizimana
ati “Turizera y'uko izafasha abantu muri urwo rugero." Yavuze ko muri rusange,
uyu mushinga uzatwara nibura Miliyoni 25 Frw, kandi biteze gutangirana
n'abanyamideli 20, bakazagera nibura kuri 400
Umushinga wa
kabiri witwa ‘Gakondo Art fashion Festival(GAFF)’: Awusobanura nk’iserukiramuco
bazakora bafatanyije na Kaminuza zinyuranye mu Rwanda, inzu z’imideli mu Rwanda
mu rwego rwo kugaragaza ahantu hanyaburanga mu Rwanda.
Avuga ko
muri rusange uyu mushinga wubakiye ku gufasha abanyamideli kugaragaza ibikorwa
byubakiye ku muco. Ni umushinga avuga ko uzatwara nibura Miliyoni 20 Frw, kandi
uzatangirana n’umwaka wa 2024.
‘Turning
talents into Enterprise’ ni wo mushinga wa Gatatu bazakorana bafatanyije na
IPRC Kigali, aho bateganya gukoresha nibura Miliyoni 5 Frw, ibizakenerwa byose
kugeza uyu mushing birahari. Yavuze ko bazakorana n’abanyamideli 20 hamwe
n’abakora ‘Graphic Design’ nibura 10.
Umushinga wa
Kane ni ‘Modeling School’. Hakizimana yavuze ko iri shuri rizajya ryakira
abanyamideli bashaka kubigira umwuga, bahabwe ubumenyi bukenewe ku isoko kandi
banahabwa impamyabushobozi (Certificate) igaragaza ubwo bumenyi bavomye.
Yagize ati
“Intego ni uko buri mumurikamideli wese yaba afite ishuri yanyuzemo."
Kandi bakamuha Certifcate azajya akoresha."
Ubwo
yatangizaga ku mugaragaro iri huriro, Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'abahanzi,
Mukampunga Janvière yavuze ko iki ari igikorwa cy’ubwitange. Akomeza ati
“Kubona abakiri bato bihuriza hamwe bagakora igikorwa nk'iki."
Yavuze ko
aba banyamideli 'babaye imfura mu kugaragaza no kumurika ihuriro'. Ati “Mu
izina rya Rwanda Art Council ndabashimiye."
Uyu muyobozi
yavuze ko iri huriro 'rifite imbaraga kandi rishobora gutera imbaraga n'abandi.
Yavuze ko uru rwego rw'abahanzi rusabwa kwitanga, kwitangira igihugu kugira ngo
nawe uzabashe kwitanga'.
Kandi ko
Igihugu cyashyize imbere mu gufasha ubuhanzi bubyara inyungu. Avuga ko ari
ugufasha abahanzi kwishyira hamwe ‘basangira ubuvugizi tuzabashe kugera kuri
uwo musaruro igihugu kitwifuzaho’.
Yijeje
inkunga y'amikoro n'ibitekerezo iri huriro 'kugira ngo dufatanye kuzamura
urwego rw'ubuhanzi.'
Kamasoni
Alice ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n'ubuhanzi mberajisho mu
Inteko y'Umuco, yavuze ko bashyigikiye iri huriro kandi ko banyuzwe n’imishinga
ine yatangajwe aba banyamideli bagiye gutangirana.
Yahamagariye
abashoramari gushora imari mu ruganda rw’imyideli. Ati “Turahamagarira n’ubundi
abaterankunga, gushora imari y’abo muri uru ruganda kugira ngo rutere imbera,
ariko nanone n’abafatanyabikorwa buri wese yumvise uruhare rwe ntekereza ko uru
ruganda rwatera imbere."
Mu kumurika
iri huriro, inzu zinyuranye z’imideli zifashishije abanyamideli bamurika
imyambaro; harimo nka Vovo vogue, Kwesa collections, la Reina couture, Gallery
Apparel Design, Independent, Anto styles, RP IPRC Kigali, Kid reany, Hendero, Lii
collection n’abandi.
Uwimbabazi
Moniah ushinzwe iyamamabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show yabwiye
InyaRwanda ko bishimiye itangizwa ry’iri huriro nk’abantu bagize uruhare mu
kuvuka kwaryo. Yavuze ko rigiye gufasha cyane abanyamideli.
Ati “Nka
Rwanda Cultural Fashion Show ni igikorwa cyiza cyane twishimiye kandi cya
kwishimirwa n’undi wese ufite aho ahurira n’uru ruganda ko byibura abanyamideli
bemewe kandi babonye ubuzima gatozi. Ubu mubyo twishimira ntibikira ishingano z’abafasha
abanyamideli kumenyekana gusa ahubwo ubu bari no mu shingana za leta ko babonye
aho babarizwa."
Ibi rero
biraza guca akavuyo hamenyekanye abamurilka mideli banyabo ndetse nababyiyitirira
kuko bazaba bafite amategeko n’amabwiriza abagenga.
Abafite inzu z’imideli bishimiye iri
huriro ryatangijwe ku mugaragaro:
Umuyobozi
w’Inzu y’imideli ya Lii Collection, Nshimirimana Yanick yabwiye InyaRwanda ko
imyaka itanu ishize ari mu ruganda rw’imideli, rwatangijwe no kubanza no kuba
umunyamideli mbere y’uko atangira urugendo rwo gushoramo imari.
Uyu musore
yavuze ko yibanda cyane ku myambaro y’abasore cyane cyane ifite ibitambaro
byihariye. Yatangiye ashyira ikirango ‘Logo’ ku myambaro yahangaga n’ubwo
abantu batabyumvaga neza. Ati “Habayeho imbogamizi zirimo kubura ama-tissue,
abantu ntibyumve ibintu uri gushyira ku myenda ariko uko imyaka iri kugenda
yicuma bari kugenda babona ko ibintu ari byiza’.
Yannick
yavuze ko mu gihe cy’imyaka itanu ishize ari ku isoko atacitse intege bitewe
n’uko ibintu akora ari byo yakuriyemo. Yavuze ko iri huriro rije ari imbaraga
ku banyamideli.
Ati “Ibi
bintu ni byiza kuko bituma tugaragaza ubumenyi bwacu nkatwe abanyamideli, kandi
bigatuma n’abantu babona ibyo dukora […] Kugira njye mbe mfite nk’aho
kugaragariza ibyo dushoboye."
Umuyobozi
w’imideli Anto Style, Mukanshimiyumuremyi Antoinette yabwiye InyaRwanda ko
umwaka ushize yinjiye mu bafite inzu z’imideli yihariye cyane cyane guhanga
imyambaro y’abagore.
Uyu mugore
yavuze ko kuva akiri muto yakuze akunda kudoda ku buryo n’abo mu muryango we
batabyumvaga neza. Yavuze ko yari asanzwe afite akazi gasanzwe akora ahitamo
kugasezera yinjira mu byo guhanga imyambaro.
Avuga ko
umugabo we atumvaga neza ukuntu asezeye akazi gasanzwe akajya mu byo kudoda.
Imyambaro ahanga avuga ko ibitambaro byayo ayikura Tanzania, Dubai n’ahandi.
Akomeza ati
“Kureka akazi ntabwo aba ari ikintu cyoroshye bituma utekereza ibintu byinshi,
ubwishingizi, ibiki, umushahara, buriya iyo ufite akazi ku mushahara uba uvuga
ngo ntakibazo, ariko kwiyemeza ukavuga ngo ndakaretse byabanjye kungora. Byamfasha
n’imyaka myinshi kugirango mbireke."
Antoinette
yavuze ko iri huriro rije kuzamura izina ry’abanyamideli kandi bakamenyekane
‘bituma dukora umwuga unoza, ibikorwa byacu bimenyekane’.
Gukorana n’iri
huriro ry’aba banyamideli bisaba kunyura kuri Email: rwandafashionmodelsunion@gmail.com
cyangwa se ukabandikira unyuze kuri Website: www.rfmu.rw

Kamasoni
Alice ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n'ubuhanzi mberajisho mu
Inteko y'Umuco yasabye abashoramari n'abafatanyabikorwa guhuza imbaraga mu
guteza imbere uruganda rw'imideli
Umuyoboziw'Inama
y'Igihugu y'Abahanzi, Mukampunga Janvière yavuze ko iri huriro ryitezweho gushyira
ku rwego rwiza abanyamideli, kandi ko kwihuriza hamwe bituma byoroha mu
kubashyigikira
Umunyamabanga
Mukuru w'Ihuriro ry'abanyamideli Hakizimana Hubert Didier yavuze ko bagamije
gufasha abanyamideli kugera ku rwego mpuzamahanga, kandi bagiye gutangiza
imishinga ine irimo n'ishuri rizafasha abanyamideli
Umuhanga mu kuvuza 'Saxophone' Papy yifashishije indirimbo z'abarimo Ed Sheeran yasusurukije ibi birori byo gutangiza ku mugaragaro ihuriro ry'abanyamideli

Niyigena
Jean Pierre wari umusangiza w'amagambo (MC) muri ibi birori byo gutangiza iri
huriro ry'abanyamideli
Umuhanzi Babo uherutse gusohora indirimbo zirimo 'I'm in Love' ni umwe mu bitangiriye itangizwa ry'iri huriro

Abanyamideli bifashishijwe mu kugaragaza imyambaro inyuranye yahanzwe
Imwe mu nzu
z'imideli yamuritse imyambaro ya 'Jesi' zo kwambara ku bibuga by'imipira
n'ahandi
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, Dr Sylvie Mucyo yitabiriye iki gikorwa, kandi bazafatanya n'iri huriro mu mushinga ugamije kubyaza umusaruro impano z'abanyamideli (Turning Talents into Enterprise)

Biba ari akanyamuneza mu birori nk'ibi byo kumurika imyambaro mishya yakozwe n'inzu z'imideli zinyuranye

Jean d'Amour Jambo, Umuyobozi w'Ishami ryigisha ibijyanye no guhanga imideli muri RP- IPRC Kigali 






Bamwe mu basore n'inkumi bahawe akazi ko kumurika iyi myambaro yahanzwe


Abayobozi b'inzu z'imideli bahanze iyi myambaro bagiye bashimirwa mu ruhame


























Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangizwa ry’iri huriro
AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-INYARWANDA.COM
