Abdu Usanase ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bahagaze neza, by’umwihariko akaba umusore wiyemeje gutanga umusanzu mu bijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda no hanze yarwo.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri yakuye muri
kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na “Crop Sciences”.
Iyo yivuga, agaragara nk’utewe ishema cyane no kuba
yarize ubuhinzi by’umwihariko yanasoza amasomo ye agakomeza gukora ibyerekeye
bwo cyane ko benshi atari ko bigenda nkawe.
Uretse ibyo, ni impirimbanyi mu byerekeye ihindagurika
ry’ikirere ku buryo ibyo akora agerageza gukoresha ibikoresho bitacyonona.
Niwe washinze akaba n'umuyobozi Mukuru wa Agriresearch
Unguka Ltd, isosiyete yigenga ikora ubushakashatsi mu buhinzi bushingiye ku
isoko kandi itanga serivisi zitandukanye zerekeye ibindi byose by’ubuhinzi.
Ni n’Umuyobozi Wungirije W'ihuriro ry'Urubyiruko Rikora Ubuhinzi n'Ubworozi mu
Rwanda.
Yatangiye
ubushabitsi bikino yiga muri kaminuza
Uyu musore ayoboye Agriresearch Unguka Ltd, ukorera ubushakashatsi ku buhinzi butangiza
ikirere mu turere twa Musanze na Nyabihu.
Watangiye ari umuryango watangijwe mu 2018 n’itsinda ry’abanyeshuri bo
muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi i Busogo barangajwe
imbere na Usanase.
Wubatse umurima w’icyitegererezo (climate smart
agriculture model farm), umaze kugeza impinduka ku barenga ibihumbi 16 barimo
abanyeshuri n’abahinzi.
Utanga ubujyanama ku bakora ubuhinzi buciriritse n’abakora
ubwunguka.
Uyu muryango wakomotse muri club y'abanyeshuri
yatangiye mu 2018 muri kaminuza yu Rwanda.
Avuga ko “Icyerekezo cyacu ni ukuba igicumbi cya mbere cy’ubuhinzi bufite udushya bufasha abahinzi kugira ubuzima bwiza no kuba
abakire. Kugira ngo tugere ku ntego zacu, ntabwo dutezimbere gusa
ikoranabuhanga ry’imbere mu gihugu, ahubwo dufasha abahinzi kugira ubumenyi
burambye mu byo bakora.”
Uretse AGRITrials itanga amakuru ajyanye n’imihindagurikire
y’ikirere, amakuru y’uko ku isoko bimeze n’ibyemezo bafata bijyanye n’ibikorwa
by’ubuhinzi bwabo; hari na SmartInput ifasha abahinzi kuzamura ibikorwa by’ubuhinzi
binyuze mu gufata neza ibidukikije.
AGRITrials yahawe igihembo na USAID Feed The Future
inashimwa n’ibindi bigo byinshi bikomeye.
Usanase avuga ko gukora ikigo uhereye ku busa kikagera
aho icye kigeze bisaba kuba ufite icyerekezo kizima kandi ufite ubushobozi bwo
guhangana n’ibibazo wahura nabyo.
Umugati
wa sosiyete ya Usanase ukoze mu kirayi, igiterekerezo cyo kucyongerera agaciro!
Usanase iyo ajya kuvuga ku mugati ukorwa n’iki kigo cye
abanza kugusobanurira ibi.
Avuga ko ikirayi gikungahaye ku ntungamubiri nyinshi
zitandukanye zirimo ibitera imbaraga, vitamine C, B1, B3, B6 n’imyunyu ngugu
itandukanye nk’ ubutare, manyeziyumu, fosifole n’iyindi.
Byumwihariko u Rwanda rwagiye rutera intambwe
ishimishije mu buhinzi bw’ibirayi aho kuri ubu ruza kumwanya wa 6 mu guhinga
ibirayi cyane muri Afurika no ku mwanya wa 2 muri Afurika y’iburasirazuba nyuma
ya Kenya.
Avuga ko birayi byera mu turere twose tw’igihugu, cyane
cyane mu turere twa Musanze, Burera, Rubavu na Nyabihu. Umusaruro wabyo ukaba
wariyongereye uva kuri toni 2 240 000 muri 2013, ugera kuri toni miliyoni 6
muri 2019, nkuko bigaragazwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Akagaragaza ko n’ubwo
bimeze bityo hakigaragara icyuho mu kongerera agaciro ibirayi aho usanga
ibikomoka ku birayi bikiri bikeya kumasoko ndetse hakaba hakiri iyangirika
ry’umusaruro w’ibirayi.
Ahereye kuri ibi byose yemeza ko aribwo yafashe
umwanzuro yifashishije Agriresearch Unguka , agakora ubushakashatsi. Nyuma iyi sosiyete izana
kw’isoko umugati mwiza uryoshye kandi ukungahaye ku ntungamubiri ukoze mukirayi
wiswe “Inyamibwa”.
Umwe mu baturage akaba n’umuhinzi w’ibirayi, Manirakiza
Gracien, wabaye uwa mbere mu kugura uyu mugati aho ucururizwa ku Inyamibwa
Potato Bread Shop, mu Byangabo, yavuze ko wamuryoheye bihebuje we n’umuryango
we wose bitandukanye n’indi migati yari asanzwe agura.
Yavuze ko kandi uyu mugati awitezeho kongerera agaciro
ibirayi no guteza imbere abahinzi babyo mu murenge atuyemo wa Busogo.
Uyu mugati ugabanya iyangirika ry’umusaruro w’ibirayi,
kandi wungura abahinzi b’ibirayi muri rusange.
Usibye ibirayi, wongewemo amata ndetse n’amagi
bikungahaye cyane kubyubaka umubiri.
Bityo ukaba ingenzi cyane mu guhangana n’ikibazo
cy’imirire mibi kiganje cyane mu bana.
Igituma
urubyiruko rutisanga mu buhinzi mu mbona
za usanase, n’icyo rwakora kugira ngo rwiteze imbere…
Usanase yavuze ko bigorana cyane ko urubyiruko
rwiyumvamo ubuhinzi.
Ariko, akaba ko icya mbere ari ukubura ubumenyi
bukenewe ndetse no guhugurwa kandi bamwe bakagira imiterereze mibi ku buhinzi.
Ikindi avuga ni ukubura ubushobozi bw’amafaranga kubera
ko ibigo byinshi by’imari, bitizera ibikorwa by’urubyiruko ndetse bikabima
amafaranga.
Avuga ko izo mbogamizi zikuweho bagahabwa umwanya wo
kugira ubumenyi ku buhinzi ndetse n’amafaranga akabashorwamo nta kabuza baba
benshi.
Usanase Abdu, avuga ko ariko guteza imbere ubushakashatsi ari kimwe
mu bisubizo birambye ku bibazo biboneka mu rusobe nyongeragaciro mu buhinzi
kandi ashishikariza urundi rubyiruko kutaganya ahubwo bagakoresha amahirwe amwe
namwe ari mu buhinzi nk’inzira yo
kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.
Usanase avuga ko ibihe byiza yagize ari uko sosiyete ye
yegukanye igikombe cy’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi ryabaye ku nshuro
yaryo ya 15, muri Kanama na Nzeri 2022, ryateguwe na Minisiteri y’ubuhinzi
n’ubworozi.
Uyu mugati wo mu kirayi wari muri bumwe mu bushakashatsi
bwamuritswe kandi uza gukundwa nabatari bake.
TANGA IGITECYEREZO