Kuri uyu wa 26 Werurwe 2023 ni bwo umubyeyi wa Cycy yasezeweho
anashyingurwa mu cyubahiro. Ni umuhango wabimburiwe no kumusezeraho bwa nyuma, bikaba byabaye hagati ya saa tanu na saa saba.
Umupasiteri wayoboye iki gikorwa cyo gusezera bwa nyuma ku
mubyeyi wa Cycy, yavuze ko abantu bakwiriye guhora biteguye gupfa nubwo ari ibintu
bibabaza ariko ntaho umuntu yabihungira.
Yavuze kandi ko icyiza gihari ari uko hari umunsi urupfu ruzaba
rutagifite ububasha bibaho, ariko abantu bakaba bakwiye kunoza imirimo yabo kuko
hari ubwo buri umwe azabibazwa.
Basaza ba Cycy Lionel na Eric, bagize icyo bavuga ku buzima
bwaranze Mama wabo.
Lionel ati: "Icyo navuga ni ukubashimira abavandimwe, inshuti, umuryango mwatubaye hafi mu bihe bitoroshye. Ibintu byabaye kuri Mama ntabwo
twari tubyiteguye kuko hari ubwo umubyeyi abona ibigiye kuba byababaza ntabwo
abivuga."
Yongeraho ati: "Yateraga urwenya cyane nubwo yabaga nta bintu
byinshi yabaga afite, ariko yazimaniraga uwamusangaga wese. Ikimbabaza cyane
ni uko atigeze ambwira ko agiye kugenda."
Eric nawe ati: "Yari inshuti yanjye, icyo yabwiye mu bihe
bye bya nyuma ni ugukomera kandi ikinshimishije ni uko yitabye Imana yariteguye
ari umukristo."
Ku isaha ya saa saba ni bwo habaye isengesho rya yuma ryo gusabira uyu mubyeyi muri Paruwasi ya Kanombe. Nyuma hakurikiyeho
umuhango wo kumushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
Cycy ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda muri iyi minsi, akaba akorera mu gihugu cya Kenya aho yiga anakorera ibikorwa birimo gutegura no kuyobora ibirori ari naho yari ari ubwo umubyeyi we yitabaga Imana.
Yageze mu Rwanda ku Gatatu. Yamamaye cyane mu
bakobwa bifashishwa mu mashusho y’indirimbo zirimo nka ‘KK552’ ya Andy Bumuntu,
‘We don’t care’ ya Meddy, Ravanny na RJ.
Agaragara kandi mu ndirimbo ‘Atansiyo’ ya
Platini P banakundanyeho igihe gito. Mu mwaka wa 2022 yabaye Miss Planet
International Rwanda.
Imana ikomeze abasigaye kandi ihe iruhuko ridashira umubyeyi watabarutse.
Batamuliza wari ufite imyaka 62 yasezeweho bwa nyuma iwe i Kigali hafi ya Alpha Palace
Cycy ni we bucura bwa Batamuliza Suzanne witabye Imana
Wari umunsi ukomeye mu muryango wa Cycy na we ubwe nubwo yagerageje kwihangana
Kimwe mu bintu bitazibagirana kuri Batamuliza ni ukuntu yari inshuti y'urubyiruko kandi akakirana urugwiro umusanga wese
Cycy n'umwe muri basaza be
Cycy ni we wari utwaye ifoto y'umubyeyi we
Derek uri mu bahanzi bagize itsinda rya Active yaje kwifatanya n'umuryango wa Cycy guherekeza umubyeyi wabo
Derek aha yari yicaranye na nyiri Rwanda Update
Inshuti n'umuryango babanje kumusezeraho bwa nyuma 
Eric musaza wa Cycy ni umwe mu basore babanye n'uyu mubyeyi mu bihe bye bya nyuma



Yaherekejwe n'abantu benshi barimo abato n'abakuze


Azahora ku mitima ya benshi yateye ibyishimo cyane abagorobereje aho ari kubera amashyengo ye, abo yareze n'abo yibarutse
Kanda hano urebe amafoto yose
AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM
