Sunday Entertainment iheruka gutandukana n’umuhanzi Niyo Bosco, yasinyishije umuhanzi Sibomana Joseph Ali ukoresha mu muziki amazina ya King Ali.
Sunday Justin washinze Sunday Entertainment igiye kureberera inyungu uyu muhanzi, yabwiye inyaRwanda ko nta masezerano y'igihe runaka basinyanye ahubwo bazakorana mu gihe cyose impande zombi zizaba zicyumva ari ngombwa.
Mu kiganiro cyatambukijwe kuri shene ya Youtube ya SUNDAY TV SHOW, uyu muhanzi yavuze ko ari umwanditsi akaba umuririmbyi n’umucuranzi
wa guitar, akaba ashaka no kwiga piano. Ati “Kuba mfite ubumuga ntabwo
bigaragara nk’inzitizi.’’
Arakomeza ati “Umuziki ni isi yambereye nziza, ni isi
yatumye mpinduka. Ni isi yatumye numva nikunze mu gihe nari kumva ubuzima
bushaririye. Bya bindi bavuga ngo uyu munsi uraseka ejo ukarira, njye siko biri
ahubwo mpora nseka.”
King Ali avuga ko umuziki ari byose, kugeza n’aho iyo
yabuze icyo kurya awifashisha.
Ati “Umuziki wambereye ibiryo, kuko iyo nabibuze
ndacuranga iminsi ikicuma. Ku myaka ibiri nibwo nagize ikibazo cyo kutabona
kubera iseru. Abaganga ntabwo bahise babivumbura, babimenye amaso yarangiritse.”
Akomeza avuga ko ubu bumuga bwatumye ababyeyi bagirana
ibibazo nyuma yo kuvuza bikanga, kandi batarashakaga kugira umwana umeze gutyo.
Avuga ko amaze kugira ikibazo cyo kutabona yakomeje
kujya akina n’abandi bana ariko akumva hari icyo abura, aricyo umuziki atangira
gushaka uko yakwiga gucuranga ibicurangisho bitandukanye.
Yakomeje gukora uko ashoboye mu muziki ariko bikanga,
umunsi umwe yagiye muri studio mu bisumizi ahura na Darest wo muri Juda Muzik
aramuganyira undi atangira kumufasha uko ashoboye.
Akangurira abafite ubumuga kutitinya. Ati “Menya ko
buri cyose gishoboka iyo udacitse intege.”
Uyu musore avuga ko yishimye kuba yabonye abajyanama mu
muziki we.
Sunday Entertainment yasinyishije King Ali, nyuma y’aho mu minsi yashize yatandukanye na Niyo Bosco nyuma
y’ukwezi kumwe kurengaho iminsi 13 [iminsi 44], yari amaze asinye amasezerano y’imikoranire n’iyi sosiyete
ireberera inyungu abahanzi.
Tariki 1 Mutarama 2023, ni bwo Niyo Bosco yari yemeranyije
na Sunday Entertainment gushora imari mu bikorwa bye by’umuziki,
kubimenyekanisha, kumukorera buri kimwe gisabwa kugira ngo impano ye ikomeze
kumenyekana n’ibindi.
Yavuye muri iyi sosiyete ireberera inyungu nta ndirimbo
n’imwe ahakoreye.
Sunday Entertainment isanzwe ireberera inyungu Mwiza Zawadi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, ndetse ni nawe muhanzi wenyine wari usigayemo.
King Ali asinye muri Sunday Entertainment afite indirimbo imwe yakoreye mu Ibisumizi, yise "Mwana Wanjye". Iyi ndirimbo ikaba yanamaze gukorerwa amashusho nyuma yo kwinjira muri iyi nzu ifasha abahanzi, ashobora kujya hanze vuba.
UMVA INDIRIMBO ‘‘MWANA WANJYE” YA MBERE YA KING ALI WASINYE MURI SUNDAY ENTERTAINMENT
TANGA IGITECYEREZO