Umuhanzikazi w’Umunyamerika Beyoncé Giselle Knowles-Carter wamamaye nka Beyoncé yashyize hanze imyambaro yakozwe ikomowe kuri album y'indirimbo yise “Renaissance” yashyize hanze umwaka ushize muri Nyakanga kuwa 29.
Iyi myambaro yiswe “Renaissance Couture” yakorewe mu
nzu y’imideli mu Bufaransa yiswe Balmain bigizwemo uruhare n’umuhanzi w’imideli
Olivier Rousteing, ari nawe wagize
igitekerezo cyo guhanga imyambaro agendeye ku ndirimbo zimwe ziri kuri “Renaissance”.
Vogue yanditse ko mu gihe Olivier Rousteing yari kuba
hari ibindi ahugiyemo, yaje kwisanga ari
kumva indirimbo za Beyoncé ziri kuri album ye iheruka.
Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu muhanzi w’imideli yari
ari gushushanya mu mwaka ushize nyuma y’uko iyi album igiye hanze, akaza
kwisanga ari kumva indirimbo z’uyu muhanzikazi ziyigize.
Ati “Nari ndi gushushanya ndi kumva indirimbo ze ziri
kuri iyi album. Rimwe na rimwe biragora kuba wayobora amarangamutima bitewe n’ibyo
uri gushushanya. Nahise nibaza ubugeni buri muri iyi album uko buhura n’indirimbo
ziriho ndetse n’amagambo azigize.”
Arakomeza ati “Ntabwo ari ikintu nagombaga gukora, ariko
nahise niyumvamo inganzo biturutse ku muziki yo kubikora. Ni uko byatangiye.”
Nyuma yo kuva mu biruhuko muri Kanama umwaka ushize
yahise yandikira abambika Beyoncé nawe
ubwe barabyishimira.
Mu mezi atanu yashize Rousteing yari ari gukorana na Beyoncé ndetse na Senofonte usanzwe afasha uyu muhanzi ku
bijyanye no guhanga n’ibyo yambara.
Kuri iyi nshuro bakaba bashyize hanze imyambaro bagendeye ku kuntu buri umwe wagiye ukorwa biturutse ku ndirimbo. Iyi myambaro yose ni amakanzu bivuze ko ari iy'abagore.
Amakanzu yagiye hanze yakozwe akomowe ku ndirimbo z’uyu
muhanzikazi zirimo “I’m That Girl”, “Cozy”, “Energy (01)”, “Break My Soul”, “Church
Girl”, “Plastic Off the Sofa”, “Virgo’ Groove”, “Move”, “Thique”, “All Up In
Your Mind” “Pure/Honey” na “Summer
Renaissance”.
Iyi kanzu yakomotse kuri “I’m That Girl” nayo iri kuri iyi album ya Beyonce Iyi yakomotse kuri “Cozy”Iyi yavuye kuri “Energy (01)”Iyi yavuye kuri “Break My Soul”Iyi yo yavuye kuri “Church Girl”Iyi yakomotse kuri “Plastic Off the Sofa”Iyi yavuye kuri “Virgo’ Groove”Iyi kuyihanga byavuye kuri “Move”Iyi yaturutse kuri “Thique”Iyi yaturutse kuri “All Up In Your Mind” Iyi yo yavuye kuri “Pure/Honey”Iya kanzu yakomotse ku ndirimbo ya Beyonce iri kuri “Renaissance” yise “Summer Renaissance” Album ya Beyonce yahimbwemo imyambaro Olivier Rousteing wagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya "Renaissance Couture" yakomowe kuri album ya Beyonce yitwa gutyo
TANGA IGITECYEREZO