RFL
Kigali

MTN yashoye Miliyoni 50 Frw mu mushinga w’ubusitani buzashyirwa i Kanombe-AMAFOTO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:25/03/2023 20:55
0


Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwandacell, yatangije umushinga wo guhanga ubusitani mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro uzatwara Miliyoni 50 Frw.



Uyu mushinga watangajwe nyuma y’iyindi ibiri MTN Rwanda yatangije mu mudugudu wa Juru, akagari ka Kabeza, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’igikorwa cyabaye nyuma yo gukorana umuganda n’abatuye muri aka gace. Uyu muganda wahuriyemo abaturage muri ako gace, abakozi ba MTN Rwanda, inzego z’umutekano n’itangazamakuru.

Uyu mushinga uzakorerwa n’ubundi ahatunganywaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 25.

Uyu waje ukurikira irimo uwo kubungabunga ibidukikije wiswe “Green Ambassadors’’ ndetse n’uwo gutera inkunga abakobwa babyariye iwabo imburagihe bahawe Miliyoni 3 Frw. Ni umushinga uhurijemo abakobwa 15 babyaye imburagihe.

Ubwo Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yajyaga gutangaza iby’uyu mushinga w’ubusitani bwiswe “Ijuru rya Kabeza”, yagaragaje ko ari umushinga wari utegerezanyijwe amatsiko cyane ko bamwe bari bazi ibyawo ho gato.

Ati “Undi mushinga ni uwo twari dutegereranyije amatsiko, hariya tuvuye gukorera haratoranyijwe kuba ubusitani rusange bityo tukaba nka MTN Rwanda mu rwego rwo gukomeza gukora umujyi, twarahisemo kuhashyira ubu busitani.”

Yakomeje avuga ko ubu hagaragajwe igishushanyo mbonera cy’uwo mushinga. Ati “Tugaragaje igishushanyo mbonera cy’ubusitani bushya buzaba bugenewe abantu bose bashobora kuhakorera siporo, kuhasohokera, abashaka kuruhura umutwe, kwiga n’ibindi.’’

Ubu busitani bwabatijwe Ijuru Rya Kabeza.

Vice Meya w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Rujeni Martine, wafashe ijambo asoza iki gikorwa, yashimye MTN Rwanda ku bw’ibi bikorwa ariko cyane cyane yitsa ku cy’ubusitani no gufasha abagore.

Ati “MTN Rwanda yararebye isanga hano hari ubusitani yakora neza kurushaho turabashimiye.”

Yakomeje yitsa ku bahawe inkunga yo kwiteza imbere, abasaba kutazayipfusha ubusa, agaragaza ko ubu nta muntu ugikwiriye kurwanira ko bamuhindurira icyiciro kubera ubukene ahubwo Leta ifatanyije n’izindi nzego hazagenda habaho ibikorwa byo kubakira abantu ubushobozi nk’uko MTN yabikoze.

Ati “Ibi byose biravuga ngo uruhare rwacu ni uruhe? Ubu hari gahunda yemejwe n’Abadepite umwaka ushize yo gufasha abaturage kwikura mu bukene. Iyi gahunda ivuga ko buri wese agomba kugira uruhare mu kwikura mu bukene ariko na Leta ikagira umusanzu imuha.”

Iki gikorwa cyasojwe abaturage bacinya akadiho hamwe n’inzego zitandukanye zari zihari.

MTN Rwanda yakoze ibi bikorwa, irayoboye ku isoko ry’itumanaho ngendanwa mu Rwanda.

Guhera mu 1998, MTN Rwanda yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y’umuyoboro wayo.

MTN Rwanda igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, iri imbere kandi  mu gutanga serivisi z’imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.

Habanje kuba umuganda ngarukakwezi 

Inzego z'umutekano zirimo na DASSO zari zabukereye 

Uyu muganda wari ugamije gusukura ahagiye gushyirwa ubusitani buzatwara Miliyoni 50 Frw 

Alain Numa uri mu bayobozi ba MTN Rwanda mu muganda Abasirikare bahorana morale! No mu muganda bacishagamo bakakanyuzamo 

Abageze mu za bukuru bari baje muri iki gikorwa

Uyu yaje mu muganda isuka iramutenguha. Aha yageragezaga kongera kuyisubizamo igihato 

Uyu ni umwe mu banyeshuri bari mu mushinga watangajwe bwa mbere na MTN ugamije kubungabunga ibidukikije Ahashyirwa ubusitani hatunganywa Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda ari gukora umuganda 

Nyuma y'umuganda habayeho ibiganiro 

Ubwo Mapula Bodibe yamurikaga umushinga w'ubusitani bugiye gutunganywa mu gace ka Juru gaherereye mu murenge wa Kanombe Visi Meya wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, Rujeni Martine, yashimiye MTN Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND