Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yatangije umushinga yise “Green Ambassadors Project”, ugamije kubungabunga ibidukikije mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni mu mushinga uri muri itatu yamuritswe nyuma y'umuganda
abakozi b’iki kigo bakoranye n’abaturage bo mu mudugudu wa Juru, Akagari ka
Kabeza, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Indi mishinga yatangijwe na MTN Rwanda muri aka gace
harimo uwo gufasha abakobwa babyaye inda zitateganyijwe ndetse no kubaka
ubusitani bwiswe ‘Ijuru rya Kabeza’.
Ubwo Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe,
yatangizaga uyu mushinga mu nama yabaye nyuma y’umuganda wakorewe mu kagari ka
Kabeza, yagaragaje ko ugamije gusigasira ibidukikije.
Ati “ Ni umushinga uzakorwa mu gihugu hose, uyu munsi
ugamije gukomeza gusigasira umuco wo kubungabunga ibidukikije. Tuwutangiriye hano ariko uzagera
mu bice bitandukanye mu gihugu hose.”
Yakomeje avuga ko uyu mushinga bawutekereje kubera
imihindagurikire y’ikirere isigaye iriho, bityo gukomeza gushyira imbaraga mu kwimakaza
kubungabunga ibidukikije bakabona byafasha cyane igihugu guhehera.
Uyu mushinga uzakorwa haterwa ibiti mu bice
bitandukanye.
Mu rwego rwo kwifashisha urubyiruko no gukangurira abakiri bato gukangukira kubungabunga ibidukikije, MTN Rwanda muri uyu mushinga izafatanya n’abanyeshuri bo mu bigo nka nka Green Hills Academy ndetse na na Lycée de Kigali.
TANGA IGITECYEREZO