Ishimwe Dieudone wamenyekanye nka Prince Kid, yatomagije umukunzi we akaba n’umugore we baheruka gusezerana mu mategeko, amubwira ko ari n’umwunganizi we mu byo acamo byose.
Mu busanzwe Prince Kid ntakunda kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga amarangamutima ye cyangwa se uko yiyumva bitewe n’uko adakunze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, gusa amarangamutima ye ku munsi w’amavuko wa Elsa yamutamaje.
Mu masaha make ashize, Prince Kid yanyarukiye kuri konti ye ya Twitter agenera ubutumwa umukunzi we Miss Iradukunda Elsa wujuje imyaka 25 y'amavuko, amubwira ko uyu munsi we ari isabukuru y’umuringa kuri we.
Yagize ati’’Isabukuru y’umuringa nziza umwiza wanjye, umugore wanjye ukomeye kandi umwunganizi mu byo ncamo byose. Utuma umunsi wose umurika kandi nishimiye akanya kose mara iruhande rwawe. Nishimiye kuzakomeza nizihizanya andi masabukuru menshi nawe. Ndagukunda buri gihe.’’
Miss Elsa wishimiye cyane kuzuza imyaka 25 ku itariki ya 25 nk'uko yabigaragaje kuri Instagram, akomeje imyiteguro y’ubukwe bwe na Prince Kid. Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo ku wa 2 Werurwe 2023.
Urukundo rwabo rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid, ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk’impimbano zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito, ariko nyuma arekurwa abaye umwere.
Miss Elsa yatomagijwe n'umukunzi we Prince Kid basezeranye
Miss Iradukunda yongeye kugaragara ajya kwakira Prince Kid ubwo yarekurwaga avuye mu igororero rya Mageragere, ababibonye bashimangira urukundo rwabo.
Aba bombi bagiye bagaragara bari kumwe ariko ntibifuze kubigaragaza cyane ko bari mu rukundo, ndetse bakirinda kugaragara mu itangazamakuru.
Uku gusezerana kwa Prince Kid na Miss Iradukunda kuje nyuma y’igihe gito uyu musore amusabye ko azamubera umugore undi na we arabimwemerera, amwambika impeta.
Miss Elsa ari mu byishimo byo kuzuza imyaka 25
Iyi myaka ayujuje yaramaze gusezerana na Prince Kid bamaze igihe bakundana
Miss Elsa nyuma yo kubona ubutumwa bwa Prince Kid yanyuzwe nabwo aramushimira
Aba bombi ni umugore n'umugabo mu mategeko y'u Rwanda
Ubutumwa bwa Prince Kid ku mugore we Miss Elsa
TANGA IGITECYEREZO