Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwandacell n’iya Itel Rwanda ikora ikanacuruza Telefoni, zatangiye ubufatanye buzatuma telefone nshya ya Itel Rwanda yashyizwe ku isoko itangwa muri gahunda ya ‘‘Macye Macye’’.
Ni imikoranire yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa
Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 ku cyicaro cya Itel Rwanda mu Mujyi rwagati mu
nyubako ya Grand Pension Plaza.
Telefone ibi bigo byombi byashyize ku mugaragaro, ni
Itel A60. Ubusanzwe igura 100, 000 Frw ariko yashyizwe ku 75, 000 Frw muri
poromosiyo ya “Macye Macye” aho umuntu wujuje ibisabwa ayihabwa yishyuye ako
kanya cyangwa akagenda yishyura mu byiciro.
Umuntu ashobora kwishyura 325 Frw buri munsi, akaba
yayishyura buri Cyumweru cyangwa akajya yishyura buri kwezi.
Umuyobozi Mukuru wa Itel Rwanda, Charles Wang, yavuze ko batekereje gukorana na
MTN Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abakiliya mu buryo butandukanye.
Ati “Tunejejwe no gufatanya na MTN Rwanda kuzana iyi telefone ya 4G ihendutse cyane ku isoko ry’u Rwanda.
Muri Itel Rwanda, twizera ko buri wese agomba kubona ikoranabuhanga rigezweho,
kandi ubu bufatanye ni ikimenyetso cyerekana ko twiyemeje kubikora.’’
Yakomeje avuga ko iyi telefone idatanga umuvuko wa interineti wihuta gusa, ahubwo
ifite n’ibindi bizafasha uyikoresha kuryoherwa.
Yagaragaje ko Itel muri rusange yishimiye guha
Abanyarwanda igikoresho kizabafasha gukomeza kuguma ku murongo wa interineti n’uwo
guhamagara, kumenya amakuru ndetse no kwishimisha kandi byose ku giciro cyiza.
Umuyobozi muri MTN Rwanda, Desire Ruhinguka, yavuze ko
mu izina rya MTN Rwanda bishimiye gufatanya na Itel Rwanda mu gikorwa cyo
gushyira ku mugaragaro Itel A60 ishobora gufatwa ku nguzanyo binyuze muri “Macye
Macye’’.
Ati “Twishimiye
gufatanya na Itel Rwanda mu gushyira ku
isoko telefoni igendanwa ikoresha 4G kandi ihendukiye buri wese. Intego yacu ni
ukuba ikiraro mu isi ya digitale no
gutuma interineti yihuta igera kuri bose, nta muntu usigaye inyuma.’’
Arakomeza ati “Iyi terefone ntabwo ari igikoresho gusa,
izafasha abantu kujya ku murongo, kwiga no gukora ubucuruzi mu buryo
butashobokaga mbere. Twishimiye guha abakiriya bacu amahirwe yo kwinjira mu
mpinduramatwara no kubafasha kumenya ahari imbaraga nyinshi zabo.”
Iyi gahunda ya ‘Macye Macye’ igiye gutangwamo iyi telefone
yatangijwe na MTN ifatanyije na Banki ya Kigali, mu mwaka ushize. Igamije
gufasha Abanyarwanda kubona telefone zigezweho (smartphones), aho bazajya
bazishyura mu byiciro bitewe n’ubwoko bwa telefone wahisemo.
Itel A60 iri
muri zizatangwa muri ubu buryo, ifite ububiko bwa 32 GB bwiyongeraho ubwa RAM
bwa 2GB. Ifite ecran nini ureberaho amashusho akeye. Ifite ubushobozi bwo
kubika umuriro mu gihe cy’amasaha 112 mu gihe nyirayo yumva umuziki n’ibindi.
By’umwihariko, uzahabwa iyi telefone mu mezi atandatu ya
mbere, azajya ahabwa buri kwezi interineti y’ubuntu ya MTN ya 1GB.
TANGA IGITECYEREZO