Hari ubwo abantu bashyira umuriro muri telefone zabo, kuzura bikaba inkuru ndende. Hari abo uzumva bavuga ngo “Telefone yanjye irananiye ngiye kuyigurisha kuko yanze gushariza”. Ese ikibazo ni ikihe, ni telefone yapfuye cyangwa 'isharizwa' nabi?”.
Hari uburyo wakoresha igihe gito ukabasha gushyira umuriro muri telefone yawe ngendanwa mu buryo bwihuse ukaba watahana umuriro aho kugendera aho. Niba telefone yawe nayo yafataga igihe kirekire, ubu buryo buragufasha:
1. Shyiramo ibizwi nka ‘Airplane Mode’
Gufata telefone yawe ugashyiramo ‘Airplane Mode’, bituma ijyamo umuriro mu buryo bwihuse. Ibi biyirinda
kuba yafata internet ikwegereye cyangwa iyo muri iyo telefone mu buryo bwihuse (Automatic),
kuba yafata ‘Bluetooth, Radio,..n'ibindi biyegereye, bigatuma idashariza neza.
2.Ihunze
telefone yawe ntuyikoreshe cyngwa uyizimye
Niba ushaka ko telefone yawe ijyamo umuriro mu buryo
bwihuse, yishyire ku muriro ubundi uyireke, wirinde kugira ibindi
uyikoresha. Kugira ngo yinjize umuriro vuba, ushobora no kuyizimya
kugira ngo nawe wirinde ibyatuma uyikoresha hato na hato.
3. Yicomeke
ku kibambasi (WALL) aho kuyishyira gushyira kuri Mudasobwa
USB nyinshi ntabwo ziba zifite ubushobozi bwo kohereza
umuriro kuri telefone bitewe n'iyo ariyo, birumvikana rero ko niba ufite telefone
nini bigoranye kugira ngo ubashe kubona
umuriro.
4.Gura ‘Power
Bank’
Iki ni igikoresho cyifashishwa n’abantu batandukanye
baba bashaka kugendana umuriro aho bari hose. Niba ushaka guhorana umuriro
ndetse no gutoza bateri yawe kwinjiza vuba, ifashije ‘Power Bank’.
Isoko: wsecurely.com
TANGA IGITECYEREZO