RFL
Kigali

Uburyo washyira umurimo muri telefone yawe ikuzura mu kanya gato

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/03/2023 20:16
0


Hari ubwo abantu bashyira umuriro muri telefone zabo, kuzura bikaba inkuru ndende. Hari abo uzumva bavuga ngo “Telefone yanjye irananiye ngiye kuyigurisha kuko yanze gushariza”. Ese ikibazo ni ikihe, ni telefone yapfuye cyangwa 'isharizwa' nabi?”.



Hari uburyo wakoresha igihe gito ukabasha gushyira umuriro muri telefone yawe ngendanwa mu buryo bwihuse ukaba watahana umuriro aho kugendera aho. Niba telefone yawe nayo yafataga igihe kirekire, ubu buryo buragufasha:

1. Shyiramo ibizwi nka ‘Airplane Mode’

Gufata telefone yawe ugashyiramo ‘Airplane Mode’, bituma ijyamo umuriro mu buryo bwihuse. Ibi biyirinda kuba yafata internet ikwegereye cyangwa iyo muri iyo telefone mu buryo bwihuse (Automatic), kuba yafata ‘Bluetooth, Radio,..n'ibindi biyegereye, bigatuma idashariza neza.

2.Ihunze telefone yawe ntuyikoreshe cyngwa uyizimye

Niba ushaka ko telefone yawe ijyamo umuriro mu buryo bwihuse, yishyire ku muriro ubundi uyireke, wirinde kugira ibindi uyikoresha. Kugira ngo yinjize umuriro vuba, ushobora no kuyizimya kugira ngo nawe wirinde ibyatuma uyikoresha hato na hato.

3. Yicomeke ku kibambasi (WALL) aho kuyishyira gushyira kuri Mudasobwa

USB nyinshi ntabwo ziba zifite ubushobozi bwo kohereza umuriro kuri telefone bitewe n'iyo ariyo, birumvikana rero ko niba ufite telefone nini bigoranye kugira ngo ubashe kubona umuriro.

4.Gura ‘Power Bank’

Iki ni igikoresho cyifashishwa n’abantu batandukanye baba bashaka kugendana umuriro aho bari hose. Niba ushaka guhorana umuriro ndetse no gutoza bateri yawe kwinjiza vuba, ifashije ‘Power Bank’.


Isoko: wsecurely.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND