CAF yemeje ko umukino uzahuza u Rwanda na Benin kuri uyu wa Kabiri tariki 28, uzabera i Nyamirambo ariko nta bafana bemerewe kwinjira.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika CAF ryamaze kandikira u Rwanda na Benin, ko
umukino uzahuza ibi bihugu byombi uzabera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium i
Nyamirambo, gusa ukazaba nta bafana bahari.
Uyu
mukino wo mu itsinda rya 12 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri
Cote D'Ivoire umwaka utaha, byari biteganyijwe ko uzabera mu karere ka Huye
kuri uyu wa Mbere tariki 27, gusa ukaba wimuriwe ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe. Mbere y'uko izi kipe zikina umukino ubanza, CAF
yari yatangaje ko umukino wo kwishyura nawo uzabera muri Benin kuko i Huye
hatari hoteri yakakira ikipe ya Benin.
Uyu
mwanzuro wakomeje guteza urujijo kugera n’aho ikipe y'igihugu Amavubi yagarutse
mu Rwanda, ariko abantu bakibaza niba CAF izemerera u Rwanda kwakira uyu mukino.
Ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, CAF yaje kwemeza ko u Rwanda ruzakira
umukino ukabera mu mujyi wa Kigali, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium
iherutse guhindurirwa izina.
CAF
yakomeye ivuga ko ku mpamvu z'uko iyi sitade itujuje ibyangombwa byo kwakira
imikino ya CAF, ariyo mpamvu abafana batazaba bemerewe kwinjira kuri uyu
mukino.
Uyu
mukino uzaba ariwo wa mbere Kigali Pele Stadium yakiriye nyuma y’aho ihinduriwe
izina, ndetse igatahwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse
n'umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino.
Amavubi yaraye ageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu
Benin itashakaga gukinira mu Rwanda, CAF yemeje ko igomba gufata utwangushye ikajya gusura Amavubi
Umukino ubanza u Rwanda rwari rwanganyije na Benin igitego kimwe kuri kimwe
TANGA IGITECYEREZO