BePawa
Kigali

Nick Cannon yatakagije Mariah Carey bamaze imyaka 7 batandukanye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/03/2023 14:26
0


Umunyarwenya Nick Cannon umaze kugira abana 12 ku bagore batandukanye, yatakagije umuhanzikazi Mariah Carey wahoze ari umugore we bamaze imyaka 7 batandukanye avuga ko ari impano yavuye mu ijuru.



Nick Cannon w'impano nyinshi zirimo gukina filime, umunyarwenya afatanya no gukora umuziki ndetse no gukora ikiganiro gikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa 'Wild n Out' kinyura kuri televiziyo ya MTV.

Uyu mugabo w'imyaka 42 ukomeje kwibazwaho byinshi kubera kubyarana abana 12 ku bagore batandukanye, yagize icyo avuga ku muhanzikazi Mariah Carey wahoze ari umugore we bamaze imyaka 7 bahanye gatanya.

Mu kiganiro Nick Cannon yagiranye na The Shaderoom yatangarijemo ko agikunda cyane Mariah Carey kandi ko nta muntu arabona umeze nkawe. Yagize ati: ''Mariah ni urukundo rw'ubuzima bwanjye nubwo tutakiri kumwe''.

Cannon na Mariah barushinze mu 2008 bahana gatanya mu 2016

Nick Cannon yatangaje ko uyu muhanzikazi yagize uruhare rukomeye kuri we, haba mu gihe cy’ubukwe bwabo ndetse na nyuma yabwo. 

Yagize ati: ''Nize byinshi muri iyo myifatire ye ishimishije. Gusa ahora yishimye, ahora akorera abandi. Icyo ari cyo cyose cyaba cyamubayeho. Nanjye byarantangaje kubona umuntu ushobora kuba amaze atyo udaha intebe ikibi mu buzima bwe."

Nick Cannon yavuze ko Mariah Carey ari urukundo rw'ubuzima bwe nubwo batandukanye

Cannon nubwo yatandukanye na Mariah akomeza kugaragaza ko yanyuzwe n’urukundo rw’uyu muhanzikazi ndetse ko nawe yiteguye gukomeza kumukunda nk’umuntu udasanzwe yabonye mu buzima bwe ati: ”Ubwo namenyaga ukuntu yari intangarugero, ni bwo namenye neza ko uriya mugore atari umuntu. Ni impano yavuye mu ijuru.”

Nick Cannon yavuze ko Mariah Carey ari impano yavuye mu ijuru

Yakomeje agira ati: “Njyewe nizera urukundo rwose. Mu by’ukuri byari bimeze nk’umugani ndi kumwe na Mariah, ku buryo nahitamo ko bisubira uko byari bimeze.” Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Hottee Talk Show cya The Shaderoom. Ati: “Niba nagira amahirwe, niba bishoboka ko bisubira uko byari bimeze, ndahari.”

Nick na Mariah bafitanye abana babiri b'impanga Monroe na Moroccan

Nick Cannon avuga ko adashobora kugira urukundo nkurwo yakunze Mariah ati:“Sinzigera ngira urukundo nk’urwo nakunze Mariah". Ibi yabitangaje mu gihe yarakunze kubazwa niba yazasubirana n'uyu muhanzikazi bafitanye abana babiri b'impanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND