Kuba umukobwa akiri isugi ni imwe mu ngingo idakunze kuvugwaho rumwe hagati y’abantu babiri bakundana, cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu.
Bamwe bavuga ko iyo umukobwa ari isugi bigaragaza uburyo yubashye
uburere yahawe n’umuryango, abandi bakavuga ko ntawe ukwiye gucira iteka ku
mukobwa wamaze kubutakaza.
Mu gitabo 'Losing It: Sex Education for the 21st Century' bavugamo uburyo
akarindabusugi ari akagingo gato k'imisusire y'uruhu, gashobora kuboneka hafi y'urwinjiriro rw'igitsina cy'umugore.
Umwanditsi Sophia Smith Galer avuga ko bitangaje ‘ukuntu uru rugingo
rushobora kuba ntacyo rumaze, rwagizwe ikintu gikomeye bidafite ishingiro.’
Hari bamwe mu bavuga ko kumenya umukobwa ukiri isugi, bigaragazwa
n’igihe mwakoze imibonano mpuzabitsina, hanyuma akava amaraso mu gitsina akajya ku mashuka.
Mu nkuru ya Sophia Smith Galer yanyujije muri BBC yavuzemo ko
‘Uturindabusugi tumwe na tumwe dushobora kuva amaraso mu gihe dukweduwe mu gihe
icyo gikorwa gihutiweho, ariko amaraso ashobora no kuva mu gukuba inkuta
z'igitsina gore kubera gukoresha ingufu no kubura ububobere.’
Ibi biri mu byatumye umusizi Tuyisenge afatanya na mugenzi we Umubwiriza
Ruth bakora igisigo bise ‘Agasugi’, cyumvikana nk’ikiganiro hagati y'umukobwa
n'umuhungu, aho umuhungu agaragaza irari rishyira imibonano mpuzabitsina ariko
umukobwa akamubera ibamba.
Tuyisenge yabwiye InyaRwanda, ko iyi nganzo ari imwe mubyo yari anyotewe gushyira hanze.
Ati “Maze igihe nitegereza umubano w'abahungu n'abakobwa hanze
aha, mbabazwa n'ukuntu umukobwa ahohoterwa agatukwa kandi mu by'ukuri ibyo
yimana ari ibye. Mu gukomeza kubyitegereza nahise mbikoramo iki kiganiro, kugira
ngo nereke abahungu ko nabiteye imboni.”
Yavuze ko yagiye mu nganzo arandika, ahanini biturutse kubyo yari amaze
igihe abona hagati y’umusore n’umukobwa bari mu rukundo.
Ati “Imvano y’iki gisigo yaturutse mu kwitegereza ukuntu abakobwa
batotezwa bazira ibyabo, numva nshaka gukora ikinankuru ijyanye n’uko bigenda
nibura ngo abazabyumva bigaye.”
Uyu musizi yavuze ko yiteze impinduka nziza mu buryo abahungu bagaragaza
amarangamutima yabo, nyuma y’uko abakobwa babangiye ko baryamana, nibamara kumva
iki gisigo.
Tuyisenge yagiriye inama abakundana ko ikiruta bakwitwara neza mu
rugendo rwabo, kandi ko kuryamana atari byo bihamya urukundo nyakuri.
Ruth Umubwiriza wakoranye iki gisigo na Tuyisenge, ni umwe mu bakobwa
bakiri bato bihebeye umwuga w'ubusizi.
Yabwiye InyaRwanda ko abakobwa bahura na byinshi mu rugendo rwabo
n'abasore, kandi yishimiye gutanga ubutumwa nk’ubu bukangurira abakobwa
gukomera ku busugi bwabo.
Ati “Ubusizi nibwo buryo nabonye nacishamo ubutumwa, nkabwira bagenzi
banjye ko urukundo ntaho ruhurira n'ubusambanyi. Bagenzi banjye bakomeza
kwifata.”
Umusizi Tuyisenge ni umwe mu basizi babigize ubuzima, aho mu mwaka washize yashyize hanze umuzingo (Album) yise ‘Inkuru y'ikimenamutwe.’
Tuyisenge yahuje imbaraga na Ruth bakorana igisigo bise ‘Agasugi’
Tuyisenge aherutse gushyira hanze umuzingo (Album) yise ‘Inkuru y'ikimenamutwe’
Umubwiriza Ruth avuga ko yishimiye gutanga ubutumwa nk’ubu, bukangurira
abakobwa gukomera ku busugi bwabo
Muri iki gisigo, Ruth abera ibamba Tuyisenge ukina amusaba ko bahuza
urugwiro
TANGA IGITECYEREZO