Uyu munsi Amavubi yujuje imyaka 2 adatsinda umukino mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika, gusa hakaba aho byashoboka ariko umutoza w’Amavubi agasa nk’ubyitambitse.
Tariki
24 Werurwe 2021 muri sitade yambaye ubusa i Nyamirambo, nibwo u Rwanda ruheruka
gutsinda umukino mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika. Icyo gihe u
Rwanda rwatsinze Mozambique igitego 1-0, cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku
munota wa 70 yinjiye asimbuye.
Kuva
icyo gihe u Rwanda ruri guhanyanyaza bikanga, ndetse rimwe na rimwe rukamburwa
n’ibyo rwari rufite. Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, ni umwe mu batoza
batangiranye amahirwe ndetse n'amashagaga mu mikino yo gushaka itike y'igikombe
cy'Afurika ariko akenshi yamburwa ibyo yakabaye afite, ndetse rimwe na rimwe
bikagenda ubona ko hari icyakabaye gikorwa.
"11
kuri 11 twari beza kurusha Benin, iyo tutabona ikarita itukura twari dukwiye
amanota atatu." Carlos nyuma y’umukino wa Benin avuga ko yazize ikarita
y’umutuku.
Carlos
Alos mu mikino itatu amaze gukina mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, amaze
kubanza igitego inshuro 2 ariko gusoza umukino bikamunanira, ndetse undi mukino
yashatse kunganya ariko Senegal imwima uburenganzira mu minota ya nyuma
atsindwa igitego.
Ni umutoza utazi gusoma umukino?
Birasaba iki ngo Amavubi asoze iminota 90 afite amanota atatu?
Iyo
ufashe Carlos Alos ndetse na Mashami Vincent yasimbuye, usanga aba batoza
bafite abakinnyi bamwe ariko kubakoresha bigasa n’aho bitandukanye turebeye kuri
buri umwe n'umusaruro yabakuragamo.
Ubwo amavubi yatsindwaga igitego na Benin, Omborenga ni we mukinnyi wari umaze gukinira amavubi imikino myinshi (55) wari usigaye mu kibuga
Carlos
Alos amaze gutoza imikino 10 kuva yahabwa Amavubi, muri iyo mikino yatsinze umukino
umwe wa gicuti, aganya 5 atsindwa 4, ubwo ku manota 30 afite amanota 8 harimo 2
ku 9 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
Muri iyi mikino yose Carlos amaze gukina ntaratsinda igitego hejuru y'umunota wa 65 kuzamura, kandi ikipe icyura amanota 3 ibitego byo mu minota ya nyuma birakenerwa ngira ngo ushaka urugero wareba umukino waraye uhuje Sudan y’Epfo na Congo.
Usibye ibyo kandi Carlos ntarabasha gutsindwa igitego ngo acyishyure,
usibye umukino wa St Eloi Lupopo yatsinzwe igitego akacyishyura ku munota wa
28, ariko nabwo umukino warangiye atsinzwe ibitego 3.
Byaba
mu mikino ya gicuti byaba mu mikino y'amarushanwa, Carlos ntarabasha gusoza
umukino nibura atsinze igitego kirenze kimwe mu mikino icumi amaze gutoza
Amavubi.
Tujye mu kibuga
Umukino
Amavubi aheruka gutsinda mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika nk’uko
twabibabwiye, byari kuri uyu munsi 2021 ubwo Byiringiro Lague yatsindaga igitego
ku munota wa 70.
Byagenze gute ngo Amavubi abone aya
manota?
Ku
munota wa 30 Manzi Thierry yabonye ikarita y'umuhondo, ari nacyo gikorwa cyabaye
mu gice cya mbere. Mashami Vincent igice cya kabiri kigitangira yahise akora impinduka,
Byiringiro Lague asimbura Manzi Thierry wari ufite umuhondo adashaka ko abona
uwa kabiri, ndetse Rubanguka Steve umupira wari wananiye ava mu kibuga hinjira
Niyonzima Olivier.
Mashami
Vincent yasimbuje inshuro 2 umutoza wa Mozambique ataramenya aho ibintu bigana, ndetse bimuviramo intandaro yo gutsindwa igitego ku munota wa 70. Nyuma yo
kubona igitego Mashami yahise akuramo Sugira Ernest ashyiramo Iradukunda
Bertrand wari ufite umuvuduko, ndetse umukino ugiye kurangira Haruna avamo hajyamo Twizerimana, umukino u Rwanda ruwucyura uko.
Turebe Carlos ku mukino w’ejobundi
Amavubi anganya na Benin
U
Rwanda rwabonye igitego ku munota wa 13 gitsinzwe na Mugisha Gilbert. Icyo
gitego cyagiyemo Sahabo yamaze kubona ikarita y'umuhondo ku munota wa 2. Igice
cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye, ndetse ari ibishoboka ku mutoza usoma
umukino rwari gutwara aya manota.
Byiringiro Lague niwe mukinnyi uheruka guhesha amanota 3 Amavubi mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, ndetse akaba umukinnyi rukumbi uheruka gutsinda igitego cy'amavubi hejuru y'umunota wa 65 mu mikino y'amarushanwa
Carlos
aho gukuramo Sahabo wari wamweretse kuva kare ko ari gukora amakosa kandi afite
ikarita y’umuhondo, yakuyemo Emmanuel ariwe mukinnyi mukuru mu myaka nyuma ya
Kagere Meddie mu bakinnyi bari mu kibuga, ashyiramo Ishimwe Christian.
Sahabo
wari watanze ibimenyetso kuva kare yabonye ikarita y’umuhondo ya kabiri ibyara
ikarita itukura, nyuma y'iminota 7 umutoza akoze impinduka za mbere. Nta gutinda
Carlos yisamye yasandaye asimbuza abakinnyi 3 icyarimwe, barimo Ally Niyonzima
na Rwatubyaye bagombaga kuba bagiyemo mbere niba yarashakaga kugarira
akaryama ku gitego. Ally wari mu kibuga, Carlos yabonye adahagije ku munota wa
75, ayishyiramo na Mugisha Bonheur gusa ibyo byose yarimo abagarira igitego
yatsinzwe ku munota wa 82.
Mu
mukino wa mbere wa Carlos yahuyemo na Mozambique, uyu mutoza yatakaje umukino
mu minota 2. Carlos Alos yabanje igitego ku munota wa 65, ku munota wa 66
Mozambique isimbuza abakinnyi 2 ku munota wa 67 ihita ibona igitego cyo
kwishyura amanota atatu mu minota 90 arabura.
Usibye
iyi mikino dufatiyeho urugero, Carlos bigaragara ko atiteguye gutahana amanota
3 mu minota 90 nakomeza gusoma umukino no kugendana n'umukino nk'uko ari
kubikora.
Mu
nzira Carlos ajya muri Benin yatsinzwe na Ethiopia igitego ku munota wa 83,
yatsinzwe igitego na Senegal ku munota wa nyuma, u Rwanda rwatsinzwe na
Ethiopia i Huye igitego ku munota wa 22 kucyishyura biranga.
U Rwanda ubu rufite amanota 2 Mashami
yasozanyije amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika bwa mbere ubwo
yahabwaga Amavubi, ndetse ubu u Rwanda rurabura amanota 4 ngo rugeze amanota 6
ruheruka kugira mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika
ruheruka kwitabira.
Uko mbibona
Umutoza
Carlos agomba gusobanura ubwoko bw'imikinire ye, ndetse akamenya gutandukanya
abakinnyi afite n'ibyo bashoboye.
Ubwo
Sugira Ernest yari akiri mu bihe bye, yari afite ubushobozi bwo gutsinda
igitego mu minota yose y'umukino by’umwihariko guhera ku munota wa 70, ariyo
mpamvu abatoza benshi bamukoreshaga mu minota ya nyuma. Abantu murabyibuka muri
CHAN araza abantu hanze ku gitego yatsinze Togo, muribuka i Kigali u Rwanda
rushaka itike ya CHAN agatsinda Ethiopia igitego cy'itandukaniro nabwo abantu biruka
imihanda.
Icya
kabiri Carlos Alos akeneye kwiyumvisha ko igitego kimwe kitakwambutsa
Nyabarongo, mu gihe agize amahirwe y'igitego agashaka icya kabiri kandi
akabikora mu minota yose y'umukino.
Icya
gatatu Carlos akwiye kumenya kugarira kuko abakinnyi b'abanyarwanda uwo muco
barawufite, niba yishyizemo kunganya akabirwanira ishyaka, niba ashaka gutsinda
umukino akabikora yirinda kwinjizwa igitego.
Icya
kane Twamaze kubona ko hari ibyo Carlos ashoboye ariko abatoza be bungirije
ashatse yabahindura agashaka abatoza bazi gusoma umukino kumurusha, ndetse bakajya
bamufasha kwivana mu mwobo agwamo iyo amaze kubona igitego ariko kukigumana
bikanga, ndetse no gushaka ibisubizo mu gihe uyu mutoza yatsinzwe igitego akaba
yabasha kucyishyura agatsinda n'ikindi. Umutoza namurangira wamufasha ibi uri
hafi, ni Afahmia Lotfi uri gutoza Mukura.
Kuri
uyu wa Mbere tariki 27 nta gihindutse, u Rwanda rurakira Benin mu mukino wa 4
ukaba uwa mbere wo kwishyura mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika aho uyu
mukino uzabera i Huye, ndetse ukaba umukino wa mbere uzaba ubereye mu Rwanda
muri iyi mikino y'amatsinda u Rwanda ruri mu itsinda rya 12.
Jacint Magrina umutoza wungirije Carlos, umusaruro we ku ntebe y'abasimbura nawo ntacyo wica ntacyo ukiza. Tubibutsa ko uyu mutoza aka ariko kazi ka mbere nk'umutoza wungirije
Mugenzi Bienvenue ubwo Amavubi yatsindwaga igitego na Benin niwe mukinnyi wari ukuze mu myaka wari usigaye mu kibuga 29
Carlos kuva yahabwa Amavubi ntarabasha gutsinda ibitego 2 mu mukino umwe
Tariki 14 Kamena 2015 nibwo Amavubi aheruka gutsindira hanze umukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, bakaba baratsinze Mozambique igite 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 3
TANGA IGITECYEREZO