RFL
Kigali

The Weeknd yemejwe nk’umuhanzi ukunzwe kurusha abandi ku mubumbe w’isi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/03/2023 8:19
0


Byamaze kwemezwa ko The Weeknd ari we muhanzi ukunzwe ku rusha abandi ku isi.



Umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ubusanzwe witwa Abel Makkonen Tesfaye wamamaye nka The Weeknd, hashingiwe ku mibare ni we muhanzi ukunzwe kurusha abandi ku mubumbe w’isi, ibintu byamaze no guhabwa umugisha na Guinness World Records [GWR].

Amakuru dukesha CNN avuga ko uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Canada kuri ubu ufite imyaka 33, yemejwe na Guiness World Record nyuma y’uko kugeza ubu ku kwezi ku rubuga rwa Spotify mu kigereranyo yumvwa n’abarenga miliyoni 111.

Miley Cyrus niwe umukurikira ufite miliyoni 82.4 nk’uko GWR ibigaragaza abandi ni Shakira ufite miliyoni 81.6, Ariana Grande miliyoni 80.6, Taylor Swift miliyoni 80.2, Rihanna miliyoni 78.5 umugabo uza hafi ni Ed Sheeran na miliyoni 80.6 kuri Spotify muri uku kwezi gusa.

Indirimbo ye kandi ‘Die for you’ iri mu zikomeje guca ibintu cyane ku rubuga rwa Tik Tok, ikaba yaranamaze ibyumweru bigera kuri 7 ari iya mbere kuri Billboard Hot 100. Iyi ndirimbo ikaba yaragiye hanze bwa mbere mu mwaka wa 2016.

Muri uwo mwaka kandi yanegukanye igihembo cy’umuhanzi wagize Album yumviswe kurusha izindi ku rukuta rwa Spotify, n’ikindi cyo kuba yarahize izindi kuri Billboard Hot 100. The Weeknd ku myaka 33 yemejwe nk'umuhanzi ukunzwe kurusha abandi ku isiAkomeza kugenda aca uduhigo ku mbuga zicururizwaho umuziki no ku ntonde zikorwa mpuzamahanga za Album n’indirimbo zikunzwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND